ABAGORE B’INTWARI: Ijambo ry’Imana riduha ibyitegererezo by’abagore beza babereye imigisha
imiryango yabo n’isi yose.
N’ubwo batatabaye ngo bajye mu ntambara, ariko
babyaye intwari, barazirera, zihesha icyubahiro izina ry’Uwiteka.
Ivyitegererezo :
*Yokebedi* (Nyina wa Mose) :
– Yabaye intangarugero mu burezi
– Yigishije abana be kubaha Imana
– Abatoza amakenga, kwiyanga no kwitangira abandi.
“Yamweretse ibyitegererezo biteye akaga bizaba bimugose, amukorera ibirenze
ibyo yakoreye abandi bana. Yamucengejemo gutinya Imana, gukunda ukuri no
gukiranuka, yasabaga Imana akomeje ngo izamurindire umwana kononekara
kwabaga i bwami. Yahishuriye umwana we ubugoryi no kwandura by’abasenga
ibigirwamana, amwigisha hakiri kare kumenya kwiyambaza Imana ngo ije imugoboka mu gihe cy’akaga. Yokebedi yagumanye uwo mwana imyaka cumi
n’ibiri. Uwo mwana ava mu ivundi ajya mu nzu ya cyami, ashyīrwa umukobwa
wa Farawo, amurera nk’umwana we, ariko ibyo Mose yigishijwe mu bwana
ntibyigeze bihanagurika mu bwenge bwe. Ahubwo zahindutse zo kumurinda
ubwibone n’ibibi byabonekaga muri ubwo bwami bw’indangare …
(Patriarches et
Prophètes, p. 222 ; Patriarchs and Prophets, p. 243-244)
*Hana* : Nyina wa Samweli (1 Samweli 1:20)
– Yari umugore ufite kwizera gutuje
– Yari afite kwera kugurumana
– Yihanganiye incyuro n’ishyari bya mukeba we
– Yamenye gutega amakiriro ku Mana
– Yari azi kwiyumanganya
– Yagize imihigo itivuguruza
“Buri mwaka Hana nyina wa Samweli yamudoderaga agakanzu akakamujyanira i
Shilo we n’umugabo we, bagiye gusenga. Muri utwo twenda twe duto
tw’urwibutso rw’ukuntu nyina yamwitagaho, buri kadodo kose kaherekezwaga
n’amasengesho. Ntiyigeze amusabira icyubahiro cyo ku isi, ahubwo ngo abe
uwera, umwiringirwa, uwita ku ngorane z’abandi. Yamwifurizaga gukomera
nyakuri gushingiye ku guhesha Imana icyubahiro no gukorera ibyiza bagenzi be.
Hana yabonye ingororano ikomeye. Icyitegererezocye kirimo inkunga ikomeye
ku mubyeyi wese utekereza inshingano Imana yamuhaye.” (Patriarches et
Prophètes, p. 560; Patriarchs and Prophets, p. 572).
*Abigayili* : muka Nabali
Abigayili yari umugore w’umunyabwenge washyingiwe ikigoryi. Ubwenge bwe
bwamubereye ubwugamo, bukiza ibye n’abe.
Yari azi kwifata neza no kuvuga neza
Yihanganiye kubana n’ikigoryi
Yari afite ubwenge buzi kureba kure
Yatesheje Dawidi icyaha cyo kumena amaraso (1 Samweli 25:32-34).
*SARA*: muka Aburahamu
– Yubahaga umugabo we, akicisha bugufi imbere ye. Yamufataga nk’umutware
we .
*Elizabeti* (Nyina wa Yohana Umubatiza) :
– yumviye amabwiriza yahawe n’Imana ya gahunda azakurikiza mu kurera
Yohana
– amurinda ibisindisha n’ibikangura umubiri
– amutoza imico myiza ituma Yohana ashimwa n’Imana n’abantu
– uburezi yahawe na Elizabeti bwatumye yuzuzwa Umwuka Wera uhereye
akivuka. (Luka 1:15 ; 80).
Si abo gusa, ahubwo hari abagore benshi babaye intwari ku nshingano zabo
zinyuranye.
Hari abagore benshi barimo Mariya Magadalena, Yowana muka Kuza,
Suzana batanze ubutunzi bwabo mu gufasha Yesu n’intumwa ze. (Luka 8:1-3)
Foyibe (Abaroma 16:1-2)
Yabaye umudiyakonikazi w’intwari mu gufasha intumwa za Yesu ngo zirangize
umurimo.
Pruskila muka Akwila yafatanije n’umugabo we guhugura intumwa
Apolo (Ibyakokzwe n’Intumwa 18:26).
7