Hyppolite Ntigurirwa mu rugendo rw’iminsi 100 mu Rwanda n’amaguru asaba amahoro

Ntigurirwa Hyppolite ubu amaze iminsi 51 mu minsi 100 y’urugendo rw’amaguru azenguruka mu turere tw’u Rwanda mu rugendo rugamije gusaba abantu kubiba amahoro.

Uru rugendo yarutangiriye mu burengerazuba mu karere ka Rusizi ku tariki 15 z’ukwezi kwa kane intego ye ni ukururangiza tariki 25 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka i Kigali.

Umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa yasanze Ntigurirwa iburasirazuba ageze mu karere ka Kayonza aho yari amaze kugenda kilometero hafi 600 ku rugendo rwe.

Avuga ko uru rugendo rw’iminsi 100 ari kurukora yibuka Jenoside yarokotse ubwo yari afite imyaka irindwi, akarwifashisha ahamagarira abantu amahoro, ubwiyunge n’ubworoherane.

Ati: « Nakoze ingendo ndi umwana mpunga abicanyi, ni zo zanteye kuvuga nti nagenze nkibuka iyo nzira y’umusaraba ».

Kuki n’amaguru, afashwa nande?

Mu rugendo aho anyura hose iyo ageze ahari abantu benshi arahagarara, akababwira ibyo arimo akabaha ubutumwa bubasaba kubiba amahoro.

Yagize ati: « Hari ibikorwa uri mu modoka utashobora gukora, aho nyura hari aho banyereka agasozi bakambwira amateka yako nkakazamuka nkareba abagatuye nkaganira nabo ». 

Ntigurirwa usanzwe ari umukozi w’ikigo kitegamiye kuri leta yasabye ikiruhuko cy’akazi cy’amezi ane adahembwa ngo agere ku cyifuzo cye.

Avuga ko amazi n’ibyo kurya akenera ku rugendo abigura amafaranga yizigamiye mbere, ubundi agafashwa n’abantu bumva inkuru ye bakaza kwifatanya na we cyangwa inshuti zikamucumbikira aho ageze.

Inzozi ze…. 

Umunyamakuru yageranye na we ahari igikorwa cy’urubyiruko cyo kubakira umukecuru warokotse Jenoside utishoboye.

Iki gikorwa cyari cyahuje urubyiruko rwarokotse Jenoside na bamwe bo mu bayikoze n’abafite ababyeyi bayikoze, uburyo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa bwe bw’amahoro n’ubworoherane.

Umukecuru witwa Veronika bubakiraga, ashimira uru rubyiruko ndetse n’uyu mugenzi wifatanyije na bo mu gikorwa cyiza bamukoreye, akifuza kuzongera kubona Ntigurirwa wahise akomeza inzira.

Karenzi Naason yagize uruhare muri Jenoside, yabwiye BBC ko igikorwa nk’iki kigaragaza ko Abanyarwanda bakongera kuba umwe. Ashima kandi umuhate wa Ntigurirwa wo kubiba amahoro.

Ntigurirwa avuga ko nasoza urugendo rwe inzozi ze ari ukubona nibura umuntu umwe umubwira ko yibukijwe kubiba amahoro n’uru rugendo.