Nigeria: Perezida Buhari yavuze ko amaze koroherwa

Perezida wa Nigeria – Muhammadu Buhari umaze igihe kirekire muri uno mwaka yivuriza i Londres indwara itari yatangazwa – yagize icyo avuga.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bwana Buhari yavuze ko amaze koroherwa cyane.

Ariko yongeyeho ko nubwo we yumva yagaruka mu gihugu ngo abaganga bamuvura nibo bamutegeka.

Ngo amaze kwiga ukuntu bumvira amategeko aho kuyatanga.

Ibura rye mu gihugu igihe kirekire ryatumye bamwe mu baturage batangira kuvuga ngo niba adashoboye kugaruka mu gihugu niyegure.

Ubuzima bwa Perezida Buhari bwavuzweho byinshi kuva yaza kwivuriza i Londres mu Bwongereza ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize.

Ubu igihugu kiyobowe na visi perezida Yemi Osinbajo mu gihe adahari.