KUGENDERA IMBERE y’IMANA NO KUYITUNGANIRA

Itangiriro 17 : 1-2 : Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. 2 Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”
 Niba Imana yaraduhamagaye hagomba kugaragara itandukaniro hagati yacu n’abatazi Imana. Hari icyo Imana ishaka ku muntu wayo, bitari mugihe ari mu rusengero gusa ahubwo ni mu buzima bwe bwa buri munsi.

Aburahamu yari ashaje kandi afite amasezerano atarasohora ariko Imana yashakaga kumwigisha ko akwiriye kuyirekera iby’amasezerano ko ariyo izayasohoza kuko ifite ubushobozi bwo gukora icyo ishaka cyose.

 Ariko yaramubwiye ngo uzajye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.

Kugendera imbere y’Imana.

Kugendera imbere y’Imana bisobanuye ko ari ukubana nayo igihe cyose ntabwo ari ugutera intambwe, ahubwo niba wicaye, ugenda ugomba kuba uri kumwe nayo igihe cyose. Abantu Imana ikorera ibidasanzwe ni abahora imbere yayo kandi bakayitunganira rwose , kugirango ube inshuti y’Imana , ubane nayo ikwiteho ni uko ugomba kuba ugendera imbere yayo.

Ujye untunganira rwose.

Iri jambo ryitwa gutungana ni ijambo rikomeye ribuze muri iki gihe . Gutunganira Imana ntabwo bisaba kujya mu ruganda runaka ngo bagucure, nta n’inzira ebyiri bicamo, ahubwo n’inzira imwe gusa ariyo kuyoborwa n’umwuka wera. Gutunganira Imana ntabwo ari ikintu kikubaho umunsi umwe, ahubwo biva ku buryo ubana n’Imana yawe, uko ujyendana nayo igenda irema gutungana muri wowe.

Gutungana birakunda kuko bibonekera mu busabane bwawe n’Imana kandi hari ingero z’ababishoboye nka Nowa(itangiriro 6 :9). Nowa yari atuye mu bantu babi bakora ibyaha kugeza ubwo ibyo imitima yabo yibwira byose byabaga ari bibi igihe cyose, nta munsi n’umwe uvuyemo ariko we aratungana. Ntabwo umuntu atunganira Imana kuko aturanye cyangwa abana n’abantu batunganye ahubwo bishoboka kuko uri kumwe n’ugufasha gutungana. Bari buzuye ibyaha by’uburyo bwose ariko Nowa we aba utunganiye Imana mu gihe cye, ntukitwaze igihe urimo kuko ikibazo si igihe ahubwo uko ubana n’Imana nibyo bibitera.

Abantu iyo bumva uko abo basomye muri Bibiliya batunganiye Imana bifuza gutungana nkabo, ariko sibyo kuko umuntu wese agomba gutunganira Imana, kandi nubwo wagera kuri uko gutungana ntakidasanzwe uba ukoze kuko n’ubundi Imana yakuremeye kugirango uyitunganire (Mika 6 :8).

Icyo Uwiteka agushakaho ni uko ukora ibyo gukiranuka kandi impamvu ni ukugirango ugire impinduka aho uri, kuko isi yuzuye ibidatunganye n’uburiganya. Imana iba ishaka ko abantu bayitunganira kugirango ab’isi bamenye ko ibyabananiye bishobokera abizeye. Kandi ujye umenya ko iyo Imana ikureba itakurebera mu maboko wazamuye uyihimbaza cyangwa amateraniro uterana n’ibindi ahubwo ireba uburyo ubana nayo kuko agaciro k’ibyo ukora biterwa nuko ubana nayo.

Gutunganira Imana biravuga kurusha ibyo tuvuga. Niyo mpamvu idusaba kuba imbere yayo kandi tugatungana, nuko igirango itwishimire itunyuzemo imbaraga zayo, abo byananiye mungana bamenye ko bishoboka.

Impamvu abakristo batagira impinduka, ntabwo bajya bagira ikifuzo cyo gutunganira Imana, ahubwo usanga ibyifuzo bijyanye n’ubushake bwabo aribyo bashyira imbere. Ariko abantu bagiye bakoreshwa n’Imana ibidasanzwe ni uko bagiye bashaka gutunganira Imana.

Mu buzima busanzwe umuntu ahitamo ikimufitiye akamaro, Impamvu zitera abantu kudakiranuka ni uko batazi Imana, uyizi ntabwo wahitamo icyaha cyangwa kudatungana ngo usigaze Yesu. Ukwiriye gushaka kumenya Imana, Iyo wegereye Imana ntacyo ubasha kuyiburana kuko mu kiganza cy’Imana harimo imbaraga ku buryo ntawabasha kuyihagarara imbere. Ibyo ubisobanukiwe ntabwo wagendera ku bantu.

Ukwiriye kumenya Imana ushaka, kandi iyo ugenda uyegera umenya ko yo yonyine iguhagije. Ugire icyifuzo cyo gutunganira Imana. Amen.