Byabereye kuri sitade ya Demba Diop mu murwa mukuru Dakar nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cya Senegal wahuje Stade de Mbour na Union Sportive Ouakam kuwa gatandatu.
Abafana b’ayo makipe yombi batangiye kurwana maze igipolisi kitabaza ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya bituma benshi bagira ubwoba batangira gukandagirana nuko urukuta rurasenyuka.
Bamwe mu bafana bateranaga ibintu babashije kubona birimo amabuye.
Ibinyamakuru byo muri Senegal biravuga ko imodoka zitabara indembe n’abakozi bazimya umuriro bahise bahagera.
Umuvugizi w’umukuru wa Senegal yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ari imbere biba bihagaritswe kuri kino cyumweru kugira ngo bibuke abaguye kuri iyo sitade.
Yongeyeho ko ababigizemo uruhare bagombye guhanwa by’intangarugero.