Isirayeli yakuye ivyuma vy’umutekano hanze y’ahantu hatagatifu mu burasirazuba bwa Yerusalemu inyuma y’urwamo rw’abanya Palestina benshi bavyamaganye.

Ibyuma byakuwe ku rusengero mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko inama y’abaminisitiri ifatiye icyemezo cyo kubihavana
Kuri uyu wa Kabiri, inama y’abaminisitiri muri Isiraheli yatoye icyemezo cyo kuvanaho ibyo byuma bisaka abantu bigasimbuzwa ibindi bidakingiriza cyangwa ngo bibangamire abaje gusenga mu gihe cy’igenzurwa.

Igihe ibyo byuma byashyirwaga hanze y’urusengero, habaye ubushyamirane bwavuyemo n’impfu z’abantu. Abanya Palestina babibonye nk’uburyo bwa Isiraheli bwo kugenzura aho hantu hatagatifu.

Isiraheli yavuze ko byari ngombwa mu rwego rwo gukumira intwaro zinjizwa aho hantu.

Byaje bikurikira urupfu rw’abanya Isiraheli babiri bishwe ku ya 14/07 n’abanya Isiraheli b’Abarabu, polisi ya Isiraheli ivuga ko bari bahishe intwaro ku musozi witaruye uzwi n’Abayahudi nka Temple Mount naho Abayisiramu bakawufata nka Haram al-Sharif.

Yorudaniya ni yo ifite ubugenzuzi bwa Haram al-Sharif/Temple mount

Abanya palestina benshi bari bamaze igihe baranze kujya gusura uru rusengero bamagana ishyirwa ry’ibyuma bicunga umutekano, ahubwo bagakorera amasengesho yabo mu muhanda hanze y’Umujyi wa cyera; « Old City ».

Abanya palestina benshi banze kunyura muri ibi byuma by’umutekano

Ibiro bya minisitiri w’intebe byavuze ko inzego z’umutekano zasabye ko ibyo byuma bisimbuzwa « ikoranabuhanga rigezweho n’ubundi buryo ».

Ibiro bye byongeyeho ko ubwo buryo butatangajwe buzagura akayabo ka miliyoni 28 z’amadoli buzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi atandatu., mbere y’icyo gihe, abapolisi benshi bazagabwa aho hantu.

Cyakora, umuryango w’abayisiramu ugenzura aho hantu hatagatifu, witwa Waqf, wasabye abasenga gukomeza kuhirinda kugeza bahawe andi mabwiriza.