Ubufaransa bigiye kurwanya ingendo z’abimukira

Abamukira ababa buzuye mu bwato bavuye ku nkngero za Libya
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje gahunda yo gufasha Libiya mu kurwanya ingendo z’abimukira bajya i Burayi.

Ubufaransa buzashinga ahazajya hasuzumirwa amadosiye y’abasaba ubuhungiro i Burayi.

Ibyo bizaba bigamije kugabanya umubare w’abimukira bambuka inyanja ya Maditeranee bagana i Burayi.

Perezida Macron yavuze ko icyo gikorwa kuzayoborwa n’urwego rushinzwe impunzi mu Bufaransa.