Mu busanzwe amazina y’Imana ni menshi nk’uko abantu benshi babivuga ; hakaba amazina abantu bita Imana bitewe n’uko bayumva, icyo Ibakoreye, bityo bakayita Rutaburukwibigenza, Gitare, Rubasha,…
Hari amazina y’Imana dusanga muri Bibiliya, kandi ayo mazina akatwereka cyangwa akaduhishurira imiterere y’Imana; bigatuma abantu bamenya ngo Imana ni nde, iteye ite, ikora iki,… kandi muri Bibiliya hakatubwira ko” Izina ry’Imana ari ryiza mu isi yose ” Zab.8.2
Iyo usomye Bibiliya usangamo ubusobanuro bugufi busobanura Imana :
– Imana ni Umwuka : Yoh. 4.23-24
– Imana ni umukiranutsi : Mat.5.48
– Imana ni imwe yonyine (ntigereranwa): Yes.40.25
– Imana ni Uwiteka: Zab.90.2
Iyo ukomeje gusoma Bibiliya usangamo andi mazina y’Imana atandukanye, akaba ari yo tugiye kurebera hamwe mu nshamake.
I. AMAZINA MAKURU Y’IMANA.
– Amazina makuru y’Imana ni atatu:
1. ELOHIM ( Dieu) : Ni izina risobanura Imana nk’Umunyembaraga cyangwa Umunyabubasha, rikaba ryarakoreshwaga bavuga Imana mu kuremwa kw’ibintu n’imbaraga z’Imana. Itang.1.1-23. Zab.68.1
2. ADONAI (Seigneur, Maitre, Souverain) : Ni izina rivuga ku cyubahiro cy’Imana(autorite) n’aho Imana iba(position de Dieu): Gut.10.17, Kuv.4.10, Zab.68.32;83.18
3. YAHWEH/JEHOVAH (Eternel): Risobanura Uwiteka.
Ni izina risobanura ngo Imana iriho ku bwayo kandi yiyerekana. Ni Imana ifite ubugingo muri yo; rigakoreshwa bashaka kuvuga ko mu Mana harimo UGUCUNGURWA, hakabamo kandi amasezerano; ni Imana irinda isezerano: Itang.2.4; Kuv.3.14.
II. AMAZINA ASHAMIKIYE KU IZINA RYA EL.
Ubundi EL byonyine bisobanura Imana, hakaba rero amazina ashamikiye kuri ryo agera kuri ane :
1. EL SHADAI( Dieu Tout Puissant ) : Imana Ishobora byose.
Ni izina ryerekeza ku Mana y’imigisha, n’Imana ihumuriza. Itang.17.1
2. EL ELYON( Dieu Tres Haut) : ISUMBABYOSE. Itang.14.18;Zab.9.2
3. EL ROI ( Dieu qui voit) : Ni Imana ireba umuntu wayo yaremye, ikamwitaho, ikabana nawe aho ari hose. Itang.16.13
4. EL OLAM (Dieu Eternel ) : Ni Imana Ihoraho, y’ibihe byose, ububasha bwayo ni ubw’iteka. Itang.21.33; Yes.40.28.
III. AMAZINA ASHAMIKIYE KU IZINA RYA YAHWEH:
1. JEHOVAH JIREH ( Qui rachète, qui pourvoit): Uwiteka yibonera igikwiriye mu gihe cyayo: Itang.22.14
2. JEHOVAH SABBAOTH ( Eternel qui commande des armées ): Uwiteka nyir’ingabo: Yos.5.14; 1Sam.1.3; Zab.24.10.
3. JEHOVAH ROPH/RAPHA ( Eternel qui guérit): Uwiteka uvura indwara zacu: Kuv.15.26
4. JEHOVAH SHALOM ( Eternel est paix ) : Uwiteka ni we mahoro yacu: Abac.6.24
5. JEHOVAH NISSI ( Eternel est ma bannière ): Uwiteka ni we uturwanira intambara: Kuv.17.15
6. JEHOVAH TSIDKENU ( Eternel notre justice ): Uwiteka ni we uducira imanza: Yer.23.6
7. JEHOVAH MACCADDESCHCEM ( Eternel celui qui nous sanctifie ): Uwiteka ni we utweza, araduhumanura. Kuv.31.13; Lew.20.8
8. JEHOVAH RAAH/ROHI ( Eternel notre Berger ): Uwiteka ni we mwungeri wacu: Zab.23.1
9. JEHOVAH SHAMMA( Celui qui est présent ): Uwiteka arahari: Ezek.48.35.
Kuvuga Imana ku mupfapfa ni ukuruhira ubusa, kuko ku ri we yibwira ko Imana itabaho. Zab.14.1; ariko ku bubaha Imana ni iby’igiciro cyinshi; kandi niba iri mu ruhande rwacu nta mubisha. Rom.8.31.
Uwiteka akomeze abagure muri vyose mwifuza, kandi Imana nibahe umugisha!