
Ibifaru by’abasoviyete byo mu bwoko bwa T-34 byagize uruhare cyane mu ntsinzi ya Red Army (ingabo z’Uburusiya) mu ntambara ya kabiri y’isi
Uburusiya bwahaye gasopo Polonye ko bushobora kuyifatira ibihano niramuka imanuye ibibumbano byibutsa bikanasingiza intsinzi y’abasoviyete ku banazi bo mu Budage mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.
Mu kwezi gushize, Warsaw yavuguruye itegeko rivanaho ibimenyetso bya politike ya gikoministe bishobora no kureba ibya poropaganda y’abasoviyete.
None ubu abategetsi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burusiya bwatanze impuruza ku bihano bishobora gufatwa ibyo bimenyetso nibimanurwa.
Urwibutso rwibuka Abayahudi bapfiriye mu nkambi ya Sobibor mu 1943
Minisiteri yavuze ko iryo tegeko ari ubushotoranyi bugaragara.
Ivuga ko abasirikare 600.000 by’aba Soviyete bapfiriye muri Polonye barwanya abanazi.
Benshi mu banya Polonye bafata ingabo z’Uburusiya zizwi nka Red Army, nk’ingabo za bagashaka buhake aho kuba iz’ubutabazi.