Ubwo twari mu rugo dusenga niho Yesu Kristo yashyize ahagaragara ibyo bikorwa bya Satani. Twasengeraga mu rugo hamwe n’abandi bantu bamwe bo mu itorero, ubwo niho Yesu Kristo yaje kwereka murumuna wanjye ndetse nanjye ubwanjye ubwo butumwa. Twarasengaga cayne maze Umwuka wera wuzura aho twasengeraga, twatangiye tuvuga mu ndimi z’umwuka ndetse n’abandi bagasemura, ubuhanuzi bwose bwamanutse, hato na hato, Zipporah cyangwa njyewe ubwanjye( RACHAEL) yahabwaga ubutumwa mu ndimi z’UMWUKA undi agasemura mururimi rwumvwa na bose ibyo Yesu yavuganaga natwe ako kanya. Yesu yaratwihanangirije kotugomba kwitondera imbuga nkoranyambaga nka Facebook, n’izindi kuko Satani yohereje umubare munini w’abadayimoni be kuhategera abagaragu b’Imana isumbabyose. Satani yohereje abo badayimoni kuri internet umugambi wo ni ukubagusha mu byaha bitari bimwe maze akazabajyana mu kuzimu. Abo badayimoni baganiraga uburyo bwo gukoresha amafoto y’abakobwa beza n’abasore mu rwego rwo kugusha abagabo ndetse n’inkumi. Bagashyiraho amafoto y’abakobwa bambaye hafi ubusa imyenda ihenze, bityo bigatwara imitima y’abakobwa benshi maze bakararikira kwambara imyambaro ihenze bityo bakishora mu busambanyi. Satani nawe afite laptop akoresha kuri facebook, mujye mwitondra abo muganira nabo kuri internet. Abenshi muri abo ndetse ni n’abadayimoni binjira mu bantu baba babasura bagakunda ibyo bashyira kuri internet. Intambwe yanyu yose mugomba kugendera mu Mwuka Wera hafi yanjye nanjye mbereyeho kubarinda. Zipporah nanjye twari twarahuye n’ibitero byinshi byo muri ubu bwoko, maze Yesu aratubwira ati Satani yabagabyeho ibi bitero , kubera ubwoba yari afite ko mugiye guteza akaga mu bwami bwe. Mugaragariza abatari bake imikorere ye, nubwo ibi bigoye kubyumva vuba niko biri. Ndi Nyagasani Imana yanyu ndabakunda sinababeshya, mfite byishi byo kubereka ndetse n’ibitari bike byo kubabwira. Benshi ntibazabyemera abandi bazabita abasazi, ariko mwizere ibyo mbabwiye. Muri ab’igiciro cyinshi cyane imbere yanjye ndababwiza ukuri. Ndi Uwiteka Imana yanyu kandi nitegereza ibintu byose. Yesu Kristo yatubwiye ko Satani n’abadayimoni be badategerea abantu kuri internet gusa ahubwo bategera no mu buzima tubayemo bwa buri munsi. Yatubwiye ko rimwe na rimwe Satani ajya aza ku isi yambaye umubiri w’umuntu ndetse n’abadayimoni babikora kenshi. Bakunda kuza bigize abagore beza cyane cyangwa abagabo beza kugirango bagushe mu mutego abantu babararikira,bityo bakaba bujuje misiyo yabo. Satani ntaza guteguera abantu mu busambanyi gusa, ahubwo aza no gukora ibindi bintu bibi byose byateza umuntu gucumura ku mana bityo bikamujyana muri Gihanamu. Yesu yakomeje atubwira ko Satani rimwe na rimwe aza yihinduye umwana wo mu mashuri mato abanza,umugore ukora isuku ndetse n’ibindi. Yihindura kandi mu nyamanswa zinyuranye cyangwa se n’ibintu bisanzwe. Iyo akoze ibyo aba ashaka gukora ibikorwa bye bimusaba kuba ahagaragara imbonankubone Atari ugukoresha imyuka. Yambashishije kubona ibyo byose. Ntibyari byoroshye, nabonye abantu bafite umugozi banikaho imyambaro bamaze kumesa, bashyiraho n’udufashi dufata imyenda yanitse. Nkibyitegereza mbona ko utwo dufashi kamwe kari gafite amaso y’umwuka yari ashinzwe kugenzura ibyo abantu bakora. Ibyo byanteye umubabaro ubwo nabyerekwaga , maze arambwira ati Satani akoresha akantu kose kubagenzura ariko icyo mukwiye gukora ni ugukiranuka gusa, mugahora hafi yanjye. Satani ni nk’inzererezi aho abuyera ashakisha uwo yata mu rushundura akamukura mu nzira y’Imana.
Satani yaratsinzw kera cyane, Yesu yatubwiraga ibyo byose kugirango tudakomeza kuba mu bwoba, kugira kandi ngo tumenye amayeri ye maze tumutsindishe gusenga. Satani ntakunda ko ibye bijya ahagaragara niyo mpamvu Yesu yadutumye kwandika ibyo yatweretse byose ngo tubisangize abandi benshi babimenye. Satani ntiyishimira ko amabanga ye ajya ahabona kuko aziko bizatworohera kumunesha tumaze kumenya amayeri ye yose.
Yesu yakomeje atubwira ati Satani ajya yohereza ibintu bicuruzwa hano ku isi nk’ibiribwa, imyambaro, ibinyobwa, amazi n’ibindi. Mu bwami bwe ahakorera ibintu byinshi bikazanwa hano ku isi guhumanya abantu. Mugomba gusengera ibyo mugura byose mu masoko no mu maduka. Musengere ibintu byose maze bihumanuke. Yesu yatubwiye ko tugomba gusenga nta mikino kandi tugasengera mu kuri no mu Mwuka.
Dore bimwe mubyo Yesu yatubwiye Satani akoresha mu guhumanya abantu twabibabwiyeho mbere:
Mumenye neza ko Imana yacu ibirizamao imigambi ya Satani myinshi itaratugiraho ingaruka, kuko n’ubusanzwe Satani yaratsinzwe.
– Musenge ubudasiba mu gume mu bumwe na Yesu Kristo.