Inzozi canke indoto zawe urazisobanukigwa? Turazigusobanurira tukaguha umuco.

Hamwe woba ufise inzozi zakuzazaniye urashobora kuzitwandikira tukaguha insobanuro zazo kuburyo busanzwe hamwe no muburyo bw’impwemu. Twandikire kuri abisezerano@yahoo.com 

Bamwe bati inzozi ni ibyo umuntu aba yiriwemwo bikagaruka asinziriye noneho akabirota. Abandi bati kurota ni uburyo ubwonko bwikorera isuku . kimwe n’ibindi bice by’umubiri tuzi ko bikoresha uburyo butandukanye mu gusukura umubiri , ubwonko nabwo bukoresha inzozi kugirango bwipakurure ibitari ngombwa. Abandi bo noneho bakavuga bati inzozi zimwe ziva kwa shitani izindi zikava ku Mana .Aho banemeza rwose ko inzozi zishobora mu gihe runaka kuba uburyo Imana ikoresha ishyikirana n’abagaragu bayo, abayubaha. Ivyo rero tukaba twarabisanze mu madini yaba ayemera Imana imwe ndetse n’ayemera imana nyinshi.Muri make inzozi ni ahantu umuntu( cg inyamaswa kuko nazo zirota) ashirira mu bikorwa ivyifuzo vyiwe aba atabashije gushira mu bikorwa akiri maso.
1.Igiti:

Kurota igiti bishobora kuba byiza cg bibi bitewe n’imiterere y’igiti warose n’imyifatire wagize mu nzozi zawe.Igiti ni ikimenyetso cy’uburumbuke bw’ubutaka. Kukirota rero bikaba bishushanya inzira nzizay’uburumbuke n’ubukire.

Kurota ucyurira bivuga kuzamurwa
Naho kurota igiti gitemwa si byiza kuko byishushanya ko inyungu zawe zibangamiwe cg ziri ku buce. Aha birahita bitwibutsa inzozi Nebukadinezari yarose uyu akaba yari umwami w’icyahoze cyitwa Babylone ubu ni Irak y’ubu. Uyu mugabo wari ukomeye cyane yarose igiti gikuru cyane (inganzamarumbu ) maze ngo yumva umukuru nyiri ibihe byose ategeka ngo gitemwe . Nyuma ibyakurikiyeho abasoma Biblia murabizi yamaze imyaka 7 yaraciriwe mu ishyamba arisha nk’inyamaswa , umubiri we warazanye isharankima.

Kurota igiti kitagira amababi ni ubuzima burimo ibibazo.

Naho kurota kirandurwa ni ikimenyetso cyo kwitwararika no gushishoza. Iyo urose wikorera igiti uba uri hafi kubona akazi gahemba neza. Kubona mu nzozi igiti cyumye ni umubabaro n’agahinda. Nurota igiti kigurumana uba uremerewe n’ibibazo. Naho igiti kigwa kukibona mu nzozi uba uri hafi kugwa mu gihombo.Kurota wicaye ku giti uri kumwe n’umukunzi wawe ni ikimenyetso cy’umunezero. Naho kubona imbuto zihunze ku giti cg zeze ni ikimenyetso kibi uba ugiye kwinjira mu bihe bigoye. Aho kurota imbuto ku giti warota indabyo zigaragaza ubuzima bwiza kuko imbere haba hari imbuto. Igiti cy’inganzamarumbo urota ukakireba ukabona gifite ubushorishori kure ni ikimenyetso cy’ubukire no gusaza neza. Kurota igiti gitemwa si byiza. Ni umuburo ku myifatire yawe itari myiza.

2.Urukundo:

Abahanga benshi twabonye basobanuye inzozi barimo Nostradamus,Artemidore wa delmis, Platon, Patricia Garfield n’abandi bageze ku rukundo bahuriza ku kuba inzozi zifatiye ku rukundo ari izisanzwe mu buzima . Bavuga ko kurota urukundo cg kurota ukora ibikorwa byerekeza ku mibonano mpuzabitsina ari ikimenyetso cy’umunezero uri muri wowe cg c ibyifuzo bikurimo. Ariko nanone ngo iyo urota wangwa cg uterwa indobo nk’uko bisigaye byitwa ngo ni byiza kuko bigaragaza ko imishinga yawe irimo inyungu.

Kurota ufite uwo muhuriye ku mukunzi byerekana ko ufite impungenge z’abakeba mu rukundo rwawe.

Mu gihe bavuga ko kurota wishimye mu rukundo Atari byiza , Ngo ibyo byerekeza ku ntonganya n’amakimbirane . ikinyuranye n’ibyo ngo iyo urose ibiganisha ku rukundo n’umukunzi wawe bigomba kuba bibi mu nzozi maze ngo bikaba byerekana ko mu buzima busanzwe ari byiza cyane. Naho kurota ari byiza mumeranye neza burya ngo mu buzima busanzwwe biba bitagenda neza. Iyo urose urwana n’umuntu ukunda ngo muba mukundanye.

Kurota imibonano mpuzabitsina byerekeza ku kuba muri icyo gihe uri wenyine mbese ngo uba wigunze.

    3.Amafranga

Inzozi zirimo amafranga zigaragaza ibyiyumvo by’uburumbuke, icyizere, umutekano n’ intsinzi . Amafranga ni affaires cg business ni imishinga. Nanone amafranga ashobora kugaragaza imbaraga z’umubiri (sexual energy cg energie sexuelle). Amafranga kd ni ubushobozi, ububasha mu bijyanye n’ubuyobozi (power cg pouvoir muri leadership). Amafranga rero nayo ahabwa igisobanuro bitewe n’uburyo wayarose.. Kuyabona mu nzozi ari imifungo cg imibandari bisobanura umutungo ucunzwe neza (economies). Kubona amafranga ashashagirana ni umunezero. Ibiceri bishushanya uburumbuke.Iyo urose utora amafranga uba uzaba umukire cg uba ugiye kubona inshuti nyanshuti nshya. Ntuzarote inoti ishya kiba ari igihombo gikomeye ni kimwe no kurota uyabona akaguca mu myanya y’intoki. Ibiri amambu wayarota ugakanguka ukiyafite mu ntoki wakabakaba ukayabura. Naho kurota wibwa amafranga ni ikimenyetso ko uzashora ugahomba. Nurota uyabara ntukizere duke uri kubona, hari duke uri mo kwinjiza ariko wicogora ahubwo kora cyane akomeze yinjire. Kurota utanga amafranga bisobanura ubukire.

Iyo urose urusaku rw’ibiceri mu nzozi byerekana ko hari ibirori utazatumirwa mo kd bizakubabaza. Kurota uyabura ni urukundo ruke. Kurota amafranga uyarebera kure Atari ayawe ni igishushanyo cy’igishuko.

Ukunda kurota iki ? Niba wifuza kumenya igisobanuro cy’inzozi zawe twandikire . abisezerano@yahoo.com canke kuri http://www.abisezerano.com maze tukubwire ibisobanuro by’inzozi zawe .