Qatar Airways yahagaritse ingendo zituruka i Kigali

Kompanyi y’indege ya Qatar Airways, yahagaritse by’agateganyo ingendo ziva i Kigali kugeza nibura muri Nzeri uyu mwaka.

Mu byumweru bike bishize, abagenzi bajyaga Doha banyuze Entebbe muri Uganda bifashishaga RwandAir cyangwa bakanyura i Nairobi muri Kenya bakoresheje Kenya Airways.

The East African dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibyo byagiye bituma abantu basabwa gutegereza igihe kirekire cyangwa bakagerayo bakererewe.

Mu itangazo ryatanzwe n’iyo kompanyi, ibiro byayo bikorera i Kigali, byatangaje ko byahagaritse kwakira ubusabe bw’abashaka kujyayo hagati y’itariki 3 Nyakanga n’iya mbere Nzeri 2017.

Rigira riti “ Kugura amatike ku ndege ya Qatar bibaye bihagaze kuva ku wa 3 Nyakanga kugeza ku wa 1 Nzeri, bitewe n’impamvu zishingiye ku mikorere.”

Iyo kompanyi yahagaritse ingendo zayo ziva i Kigali mu kwezi gushize nyuma gato y’uko muri icyo gihugu habaye ibibazo bya politiki bishingiye ku kuba ibihugu bituranye na cyo byaragishyiriyeho ibihano by’ubucuruzi byanagize ingaruka ku mikorere y’icyo kigo.

Arabia Saudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri byakumiriye Indege ya Qatar biyibuza kongera gukandagira mu kirere cyabyo biyisaba gufata ikirere cya Iran na Turikiya.

Nubwo abayobozi batashatse kugira icyo batangaza kitari muri iryo tangazo, hari amakuru avuga ko iyo kompanyi ishobora kuzatangiza imikorere yihariye mu Rwanda. Iyo kompanyi yatangije ingendo ziva i Kigali mu 2012.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, abagenzi bava i Kigali bajya muri Qatar babaga bari hagati ya 40 na 60.

Mu gihe iyo ndege ya Qatar yaba ihagaritse gukorera mu Rwanda, yaba ibaye iya kabiri nyuma ya Flydubai yahagaritse gukorera i Kigali na Bujumbura muri Gashyantare 2016.