Mavis Wanczyk avuga ko tike ye y’intsinzi – ifite imibare 6, 7, 16, 23 na 26, na 4 – yayihisemo agendeye ku matariki y’amavuko ya bene wabo
Umunyamerikakazi wo muri leta ya Massachusetts watsindiye miliyoni 758 z’amadolari muri tombora, yasezeye ku kazi yakoraga.
Ni cyo gihembo cya mbere cya tombora gifite agaciro kanini gitsindiwe n’umuntu umwe mu mateka ya tombora muri Amerika y’amajyaruguru.
Mavis Wanczyk w’imyaka 53 y’amavuko akaba ari umubyeyi w’abana babiri, yaguriye tike ye ahacururizwa lisansi muri leta ya Massachusetts, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Madamu Wanczyk yabwiye abanyamakuru ko yamaze gusezera ku kazi ke.
Ubwo yaryaga shikareti, yagize ati: « Ikintu cya mbere nshaka gukora ni ukwicara hamwe ngatuza ».
Yongeyeho ati: « Nari mfite inzozi numvaga ntazi uko nzageraho, none ubu zabaye impamo ».
Yavuze ko tike ye y’intsinzi – ifite imibare 6, 7, 16, 23 na 26, na 4 – yayihisemo agendeye ku matariki y’amavuko ya bene wabo.
Madamu Wanczyk yari amaze imyaka 32 akora ku kigo nderabuzima.
Yagize ati: « Nahamagaye ku kazi aho nakoraga mbabwira ko ntazasubira ku kazi ».
Yongeyeho ati: « Ubu ngiye kwihisha mu buriri bwanjye ».
Abajijwe niba ateganya kwigurira ikintu cyiza nk’imodoka y’akataraboneka mu buryo bwo kwihemba, yasubije ko nta mwaka urashira aguze imodoka. None ubu ngo arateganya gusubiza amafaranga yose yaguze iyo modoka.

Muri leta ya California, abantu bari hanze y’inzu icururizwamo inzoga zo mu bwoko bwa likeri bategereje kugura amatike ya tombora
Bob Bolbuc, nyir’ahacururizwa lisansi haguriwe iyo tike y’intsinzi, yavuze ko igihembo cy’amadolari ibihumbi 50 gihambwa ahacururijwe tike y’intsinzi, kizatangwa nk’impano ku muryango ufasha abatishoboye.