
Amafoto afatiwe mu kirere arerekana uburyo ibikorwa-remezo birimo inyubako ndende byahazahariye
Ni ibigega bizwi nka Addicks na Barker.
Abahanga mu bwubatsi bari bagerageje gutuma abaturiye Houston nabo batarengerwa, barekura amwe mu mazi y’ibyo bigega.
Ariko Jeff Lindner, umutegetsi ushinzwe ibikorwa byo guhangana n’imyuzure, aravuga ko ubu amazi yatangiye gusendera akarenga ubushobozi by’ibyo bigega.
Umuyaga ukaze uvanze n’imvura uzwi nka Harvey wateje imyuzure ikomeye muri leta ya Texas, none ubu yatangiye no kwadukira leta ya Louisiana.

Imodoka nyinshi zarengewe mu mujyi wa Houston, aho hamwe na hamwe ba nyirazo bazivanwamo n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi
Imvura nyinshi cyane itarigeze igwa kuri iki kigero mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo. Biravugwa ko abantu 9 bapfuye mu gace k’umujyi wa Houston.
Byitezwe ko kurengerwa kw’ibigega bya Barker na Addicks byongera amazi mu mugezi wa Buffalo Bayou.
Ni wo mugezi munini mu mujyi wa Houston, wa kane mu bunini mu mijyi igize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Donald Trump w’Amerika yerecyeje muri leta ya Texas kugira ngo yirebere ubwe akaga katewe n’umuyaga ukaze uvanze n’imvura wa Harvey.