Umugabo witwa Gaspard wayoboraga Umududugu wa Katurebe mu Kagari ka Bukurura mu Murenge wa Kaniga, yakubiswe igiti mu mutwe n’uwo basangiraga inzoga mu kabari kuri uyu wa 28 Kanama 2017, ahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira yatangarije IGIHE ko uyu mukuru w’umudugudu yishwe na mugenzi we nyuma y’uko bari bagiranye amakimbirane mu kabari.
Avuga ko ubwo uyu mukuru w’umudugudu yari mu kabari hazanywe abana babiri bakekwaho kwiba ubuki atangira kubakubita nk’uri kubahana, mugenzi we abimubujije arabyanga ntibabyumvikanaho bituma batangira gushyamirana.
Yagize ati “ Bari kunywa inzoga mu kabari bazanye abana babiri Umukuru w’Umudugudu afata inkoni arabahana mugenzi we aramubuza nibwo yahindukiye amukubita iyo nkoni, ahita ajya kuzana igiti akimukubita mu mutwe.”
Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise ashiramo umwuka ndetse bahita bamujyana ku bitaro i Gicumbi kugira ngo umurambo usuzumwe.
Ukekwaho gukubita uyu muyobozi bikamuviramo urupfu, yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kaniga, bikaba biteganyijwe ko nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 ingingo yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.