#Amasomo yo kuri uyu wa Gatatu, icya 7 Pasika, C (Abatagatifu, 11/05: #Estelle, #Stella, #Mamert, #Mayeul, #Nicodème)
ISOMO RYA MBERE: Ibyakozwe n’Intumwa 20, 28-38
_______________________
Pawulo asezera ku bakuru ba Kiliziya ya Efezi, arababwira ati 28« Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite. 29Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo. 30Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. 31Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri rnuntu muri mwe. 32Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose. 33Nta kintu cy’umuntu uwo ari we wese nararikiye, cyaba feza, cyaba zahabu, cyangwa umwambaro. 34Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye. 35Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ‘Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’»
36Pawulo amaze kuvuga ibyo, arapfukama hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. 37Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi baramuhobera. 38Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.
ZABURI 68 (67), 29-30, 33.34b.35a, 36
_______________
Inyik/ Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !
Imana yawe yakugeneye gukomera
Mana, erekana rero imbaraga zawe,
wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho.
Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu,
bazatanguranwa kukuzanira amaturo.
Ngoma z’isi nimuririmbire Imana,
mucurangire Nyagasani !
Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane :
ububasha nimubuharire Imana !
Mana, aho uri mu Ngoro yawe uhorana icyusa.
Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi.
Imana nisingizwe !
IVANJILI: Yohani 17, 11b-19
____________________
Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, maze asenga agira ati 11b« Dawe Nyirubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe.12Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje sinagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe. 13Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye. 14Nabagejejeho ijambo ryawe maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. 15Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi. 16Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.17Batagatifurize mu kuri : ijambo ryawe ni ukuri. 18Nk’uko wantumye mu nsi, nanjye ni ko nabatumye ku isi; 19kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri. »
————————
Iryo ni Ijambo ry’Imana
