Imvo 12 zidutera gusenga mugitondo

IMPAMVU 12 DUKWIYE GUSENGA MU GITONDO
Mariko:1:35 nuko mu museke arabyuka arasohoka ajya mu butayu asengerayo. 

Yesu yakunze gusenga mu gitondo. 

Kuki amasengesho ya mu gitondo ari ingenzi?

1. Uhura n’Imana mbere yo guhura na shuguli z’isi.

2. Uvugana n’Imana mbere y’uko uvugana n’abantu benshi.

3. Usabana n’Imana mbere y’uko usabana n’abantu.

4. Wumva ijwi ry’Imana mbere y’uko wumva andi majwi.

5. Wumva amakuru yo mu Ijuru mbere y’uko wumva amakuru ashyushye aturuka hirya no hino.

6. Upfukamira Imana mbere yo gupfukamira abana b’abantu.

7. Uririmbira Imana mbere y’uko wumva imiziki y’isi.

8. Ufata amafunguro y’umutima yawe mbere yo gufata ay’umubiri.

9. Uhamagara izina rya Yesu mbere y’uko uhamagara andi mazina y’abantu atagira aho yakugeza

10. Woga mu maraso ya Yesu mbere yo koga mu mazi ya WASAC..

11. Ureba Yesu mbere yo kwireba mu ndorerwamo.

12. Usukura umutima wawe mbere yo gusukura inzu ubamo.

MBIFURIJE ISENGESHO RYIZA RYA BURI GITONDO