YESAYA 41:8-16″ » » » » » » » » » » » » » » » » »
Ariko weho Isiraheli umugaragu wanjye,Yakobo natoranije,rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
Weho nahamagaye,nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti<<Uri umugaragu wanjye,naragutoranije sinaguciye.
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe,ntukihebe kuko ndi Imana yawe.
Nzajya nkukomeza,ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo,ari ko gukiranuka kwanjye.
Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.
Abakigisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti<<Witinya ndagutabaye.Witinya,Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisiraheli ni jye uzagutabara. »
ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isiraheli umucunguzi wawe.
« Dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo,uzahura imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe.
Umunsi mwiza kuri Wowe ubisomye.