INZOZI/INDOTO ZISOBANUWEN’UMUHANUZI/UMUKOZI W’IMANA.
1.Gukora ikizamini
ukagitsinda:mu nzozi cg.se mw’iyerekwa uba
utsinze ikibazo kikuri imbere.
2.Gukora ikizamini
ukagitsindwa:mu nzozi cg.se mu iyerekwa
bisobanuye ko uri injiji icyo kibazo
utazagishobora
kizakunanira naho wasenga gute igihe cyose
utaramenya ubusobanuro
bw’izo nzozi cg.
ubwoko bw’ intambara
urwana nazo, Imana nta
cyo yakumarira kugeza igihe uzamenyera
kurwana intambara zo mu
mwuka wifashishije
gusenga amasengesho
yo kwiyiriza ubusa hamwe no
gusoma ijambo ry’Imana(kuva mw’Itangiriro kugera mu Byahishuwe)
nta bwo uzakenera
abagusengera ahubwo
uzakenera ubusobanuro
bw’inzozi kugirango
umenye uko ugiye
kurwana urugamba rukuri
imbere.Urumva yuko mu
byo urimo gusoma byose
wongereho gukiranukira
Uwiteka Imana mu bibaho
byose n’ibintu byoroshye
cyane iyo wifatikanije
n’Imana ibitekerezo
byawe birahinduka
ugatangira gutekereza
nk’Imana kandi uri umuntu.
3.Gukuka amenyo:mu nzozi
cg.se mu iyerekwa
bisobanura ko uri bihanga/mapengu mu buryo bw’ Umwuka.
4.Gukurwa impigikirane:uba
ukuwemo amenyo y’ imvange mu buryo bw’Umwuka kugirango
amenyo yawe agaragare
neza mu buryo
bw’Umwuka.
5. Ifarasi: isobanura Malaika.
6.Igi ry’inkoko: rivuga ko baba
barakuroze
bakakuzingazinga
kugirango ntuzigere
ubona inzira wanyuramo.
Amagi y’inkoko
akoreshwa mu kuzinga/kuroga
umuntu runaka kugirango
ntazagere ku cyo
yagombaga kugeraho/yifuzaga.
Kugirango ubashe
kubohoka ni uko iryo gi
rimeneka mu buryo
bw’Umwuka! Bakoresha
amagi y’ibisiga cg.se ay’inkoko.
7.Igikoma/ubuyi nacyo gisobanura
amarozi.
8.Igiti:gisobanura
ubutegetsi.
9.Ihene:isobanura umwuka
w’ikinyoma.
10.Imbogo:ni abadayimoni
bakaze/bateye ubwoba.
11.Imisumari: isobanura
ububabare mu buzima bwawe.
12.Indege kumanuka igwa
hasi:bisobanura
ububyutse
bw’itorero. Kwinjira mu ndege
bisobanura urupfu!
13.Injangwe: isobanura
umujinya w’abarozi,
umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira
nabi.
14.Inka:ni abadayimoni
basanzwe.
15.Inkoko:ni abadayimoni
boroheje bo guterekerera
abazimu cyangwa gutanga
urugimbu ukoresheje
amaraso y’inkoko
16.Intama,Intare: bisobanura
Kristo.Mbere yuko apfa
yitwaga umwana
w’Intama,amaze kuzuka
ibintu byarahindutse
yitwa Intare yo mu
muryango Dawidi.
17.Inyama mbisi: ni amagambo adafite umumaro.
18.Inyama zihiye: bisobanura
ubugambanyi
bugereranywa n’amarozi.
19.Inyanja: isobanura isi.
20.Inyoni aho ziva zikagera
zisobanura abadayimoni
utabariyemo “inuma ”
21.Inzoga ni ubusizi ubwari bwo bwose.
22.Inzoka: isobanura/ivuga
uburyarya, ubugome,
uburiganya, ubwicanyi.
23.Itabi: risobanura
amagambo yoroheje
24.Iyo urose perezida runaka
yagusuye ubona urimo muvugana: bisobanura ko
Imana iba yakugendereye
kuko ntawundi uba hejuru
ya perezida usibye Imana
yonyine.
25.Koga mu mazi agera mu
mavi, urukenyerero,
kwivuruguta mu mazi y’ibyondo: bisobanurako
ugiye guhura n’ikibazo
kitazagira icyo kigutwara.
26.Kugenda mu butayu bugufi: bisobanura nyine
ubutayu bukomeye.
27.Kugenda mu ishyamba:
bisobanura ubuhunzi.
28.Kumesa imyenda:
bisobanura kwihana no
gukiranukira Imana.
29.Kurota abapfuye
bisobanura inzika,cyane cyane uzajya ubona urota abawe
mwatandukanye muri jenocide cg. bishwe
muburyo utasobanukiwe
bisobanura:ko ababishe
bakigufitiye inzika bari
mu migambi yo ku kugirira nabi.
30.Kurota ubona utunganya
isambu y’iwanyu cg. y’ahandi hantu:ibyo
bisobanura ko uba umaze
kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo
kwerekerwamo.
31.Kurota ujya kwituma(kujya kwa ntawutuma undi/ku musarane)
ibikomeye cg.se
ibyoroheje bisobanura
kubohoka uruzingo rw’amarozi umuntu warozwe ashyirwaho itara
rimenyesha abandi barozi
ko warozwe aho ugeze hose buri murozi ashobora kongeramo andi
marozi,ikindi iyo urimo kubohoka uwakuroze
arabimenya kuko wa mugisha baba baratwaye
utangira kubacika
ukugarukaho, icyo gihe bahita bajya kureba
abaganga bakomeye mu by’amarozi iyo udafite inzozi cg.se kwerekwa
ngo urebe ibyo bagiye kongera kugukorera
barongera bakisubiza wa
mugisha ugakomeza kuba
imbata n’imbohe yabo.
32.Kurota uroba amafi:
bisobanura umuhamagaro
wo gukorera Imana mu
muhamagaro
w’ivugabutumwa,
cg.se ubuhanuzi
cg.se kuzaba
umushumba.
33.Kurota usambana
bikananirana ko mugera
kugikirwa nyir’izina:
bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira ibyo abanyamadini bigisha ko ngo bisobanura
abagore ba nijoro
cg.se abagabo ba
nijoro ibyo ni ikinyoma
cyambaye ubusa
cy’abafarisayo bigishwa
muri theology, urabona ko bitandukanye kure cyane nibisobanuro
by’ubuhanuzi.
34.Kurota utwaye imodoka:
bisobanura ubuyobozi
butangwa n’Imana.
35.Kurota wambuka ikiraro/urutindo or bridge
bisobanura ko ikibazo kije
imbere yawe uba
ugitsinze.
36.Kurota wiga amashuri
abanza(primary school):
bisobanura ikibazo kizamara igihe kinini.
37.Kurota wiga amashuri
yisumbuye (secondary
school):ni ikibazo
kirushijeho gukomera
kizamara igihe kirekire.
38.Kurota wiga kaminuza:ni
ikibazo gikomeye cyane kandi kizamara igihe
kirekire.
39.Kuva mucyobo kinini:
bisobanura kuva mukaga
gakomeye.
40.Kwambara ikabutura:ni
ugukorwa n’isoni
bigereranije
bidakanganye.
41.Kwambara ikariso yonyine
ugenda mu muhanda
bikojeje isoni, ariko kuba
ntacyo wambaye
birushijeho cyane.
42.Kwambara ipantaro
hejuru nta shati wambaye:
bisobanura isoni
zidakanganye.
43.Kwambara ubusa:bisobanura gukorwa n’isoni.
44.Ubonye uri mu nyanja urimo ukabona kugera ku nkombe biri kure yawe uzajye umenyako ko Kakubayeho, ushatse washaka aho waba werekeye,imwe mu migambi yawe ukaba
wayihindura, kuko ibyo bibazo bitazagusiga
amahoro.
45.Ubwato: busobanura
gutabarwa.
46.Umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata:
ashinzwe kujya ateza ubukene anagukorera
buri munsi harassement/itotezwa.
47.Umugore umwe
asobanura itorero, iyo
bari kumwe n’abagabo
nta kibazo kiba kirimo.
48.Umugore urenze umwe(iyo ari benshi)
mu nzozi cg mu
iyerekwa bisobanura
abarozi.
49.Umuhanda wa kaburimbo:
Usobanura gukiranuka
cg.se inzira y’ukuri, umuhanda w’igitaka/ivumbi
usobanura inzira
y’ubuyobe,ivumbi
ku maguru cg.ku
nkweto wambaye bisobamura
gukiranirwa bikomoka ku muvumo!
50.Umusatsi: usobanura
ubwenge.
51.Urukwavu: rusobanura
ubwenge.
52.Urutoki/insina rusobanura
umurimo w’Imana.
53.Ushobora kwibona uri
muganga uvura abantu
batandukanye: ibyo bisobanura ko uzahabwa
impano zo gusengera
abarwayi maze bakazajya
bakira.
54.Kwerekwa wambaye slippers
(Kambambili) bisobanura:
amasengesho ya masaha [12] naho kubona ugendesha
ibirenge gusa: bisobanura
gusenga amasaha
[24 or 48] kimwe no kubona
umuriro utwika ariko ntukongore icyo urimo
gutwika bisobanura ko
amasengesho yawe
yagabanutse imbaraga
ubwo uba usabwa guhita
ukora amasengesho kandi akenshi werekwa ibyo iyo
inkozi z’ibibi/abagome
zaguhagurukiye zishaka
kwigarurira umugisha wawe. Kutubahiriza
amasaha yo kurangirizaho
amasengesho
ukayarangiza hasigaye
amasaha [2] cyangwa [1]
cyangwa iminota [30]
amasengesho yose uba wasenze ahinduka ubusa
usubira « square one » utangira bushya ukaba
waruhiye ubusa urasabwa
kwihanganira kurangiza
amasaha ya masengesho
kuko aho niho Satani aza
akakwereka ko kuba hasigaye isaha imwe
cyangwa abiri
ntacyo
byakwica ku masengesho
wakoze bityo akaba
arakuriganije ugategereza
ibisubizo ugaheba kuko
uba wananiwe kubahiriza
ibyo wiyemeje.
55. Kubyerekeranye
n’amasengesho nta mbabazi z’Imana zizamo
niyompamvu usabwa kurya ibyo kurya bitera
imbaraga mbere yuko utangira
amasengesho. Gukoresha
imiti yongera imbaraga
bifatwa nko gukoresha
ibiyobya bwenge
(Gurikoze pouder)
Hamwe na hamwe niyo
bakoresha
kubagiye mu masengesho
ibyo bita mission ayo ntabwo ari amasengesh..
gusenga ni ukwitanga
ukababaza umubiri wawe
kugirango kamere icishwe
bugufiya maze umwuka w’Imana ashyirwe hejuru.
HEZAGIRWA!
MARK(am the sender not the Prophet)
Shalom!