Iyumvire nawe

*_AKA KANTU KARARYOSHYE MUGASOME_*!
Tekereza iteraniro ry’aba bagabo bari kuganira: Abraham, Moses, Joseph, Samuel, David, Job, Shadrack, Meshack, Abed-nego, Daniel, John Baptist, Stephen, Paul, John.
👉1. *ABRAHAM* yababwira uburyo ubwoba no kutizera Imana byagucumuza, ariko akabasobanurira icyo KWIZERA Imana bisobanuye, kandi ko kwizera Imana bituma tuba abakiranutsi!
👉2. *MOSES* we yabasobanurira GUTUMWA N’IMANA icyo bisobanuye; yababwira ko iyo umuntu yatumwe n’Imana, ko n’ inyanja yayitegeka ikamwumvira! 
👉3. *JOSEPH* we yababwira ko GUKIRANUKIRA IMANA nyabyo bibera ha handi nta muntu ukureba! Yabasobanurira ko UMUGAMBI W’IMANA ku buzima bw’umuntu ntawawuhagarika! 
👉4. *SAMUEL* yababwira UKO IMANA IHITAMO UMUNTU! Yabasobanurira ko Idashingira ku bunararibonye, ku gihagararo, ku bwiza bw’inyuma, ahubwo ko yita ku MUTIMA W’UMUNTU! Yababwira ko kugira ababyeyi BASENGA ari iby’igiciro!
👉5. *DAVID* we yabasobanurira uko Imana ari UMUTUNZI W’IMBABAZI! Yabasobanurira uko umuntu YUBAHA IMANA URI UMWAMI, UMUYOBOZI, UMUKIRE, UMUNYEMBARAGA, ICYAMAMARE,…! 
👉7. *JOB* we yababwira ko UBUTUNZI NYABWO ari UKUMENYA NO KUBAHA IMANA, naho ibintu ko ari ibishakwa! 
👉8. *SHADRACK, MESHACK na ABED-NEGO* incuti magara zababwira ko IMANA ITABA YATWIBAGIWE MU GIHE CY’IBYAGO N’IBIBAZO! Babasobanurira ko uko byamera kose Imana Idukunda Ikatwitaho! Bababwira ko mu byago no mu bibazo, ariho IKIGERO CY’UMUNTU CYO GUKUNDA NO KUBAHA IMANA BIGARAGARA!
👉9. *DANIEL* we yabasobanurira GUSENGA icyo ari cyo! Yababwira ko gusenga ari ubuzima, yabakumbuza gusenga, ko ari bya buri gihe, ko atari ibyo mu gihe cy’ibyago n’ibibazo gusa! 
👉10. *JOHN BAPTIST* we yabasobanurira ko nta mahoro y’umuntu mu gihe ATARAMAMAZA YESU! Yababwira ko YESU AKWIYE KWAMAMAZWA, akaba ari we usigara uvugwa, uwamwamamaje niyo bamwibabagirwa! 
👉11. *PETER* we yababwira uko ABANYABWOBA MU GUHAMYA YESU BAMARWA UBWOBA NA MWUKA WERA, barangiza bakamamaza YESU hose no muri bose bashize amanga!
👉12. *PAUL* we yababwira YESU GUSA! UKO YESU AHINDURA UBUZIMA, UKO YESU ARI BYOSE KU BAMUFITE! Yabatera umwete wo KUBWIRIZA KRISTO GUSA, yabatera inyota yo kubwiriza abariho bararimbuka no gukomeza abari mu rugendo rugana iwacu ho mu ijuru, agasoza abibutsa ikamba babikiwe n’Umukiza wacu YESU KRISTO.
👉13. *JOHN* we yababwira iby’ IBYIRINGIRO BY’ABANA B’IMANA N’AMAKAMBA Y’ABANESHEJE ISI, agasoza abakumbuza kuzabona UBUGINGO BUHORAHO NO KUBANA N’UWATUBAMBIWE UBUZIRAHEREZO! 
*** _Ujye ukunda kubana no kugira incuti zikubwira bene ayo magambo_!