Benedata numva muri Kino gitondo Uhoraho ashishikara kundemesha ,kumpumuriza muri ano majambo. Muvyo urimwo vyose,ukumeze kwose remeshwa n’aya majambo. Ni ayera,yizere nanje nayizeye. Ubuzima bukubwira ngo birarangiye. Ahuri ntibimeze neza ariko Uhoraho niwe agiye kuguha amahoro. Imana ikwiteho mugenzi Usoma ukongera ukizera aya majambo,kuko atari jewe navuze ariko ni lmana yavuze mumajambo yayo bwite.đ *Soma* witonze kandi *wature* ayo majambo *kubugingo* bwawe.
(Version Kinyarwanda)Yesaya 54:10.Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.â Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga. 11 âYewe urengana, ugahungabanywa n’inkubi y’umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro. 12 Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza. 13âAbana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi. 14Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. 15 Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize. 16 âDore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura. 17 Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.â Ni ko Uwiteka avuga.
*End*