Imirongo ya Bibiliya 87 yerekana yuko isabato iri kumunsi w’indwi.

🎾 AMASOMO 87 YEREKANA KO ISABATO ARI UMUNSI WA 7.
Nk’uko mu minsi ya Nowa byari biri, ubuhungiro bukaba bwari bumwe rukumbi, ni ko bimeze no muri iki gihe. “Itorero ni umuyoboro washyizweho n’Imana kubw’agakiza k’abantu. Itorero ni ikigega cy’ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo; kandi binyuze mu itorero, ukwigaragaza kw’urukundo rw’Imana kuzamenyeshwa n’ibinyabutware n’ibinyabushobozi by’ahantu ho mu ijuru.” Itorero ni igihome cy’Imana, ni umudugudu wayo w’ubuhungiro yashyize ku isi yagomye. Ubugambanyi ubwo ari bwo bwose bukorewe itorero ni ubuhemu ku wacunguje abantu amaraso y’Umwana We w’ikinege. Buri gihe Uwiteka yabaga yifitiye abarinzi bahaga ubuhamya buzira amakemwa abo mu gihe cyabo. Aba barinzi batanze ubutumwa bw’imbuzi, kandi igihe babaga bahamagariwe kurambika intwaro zabo, (Gupfa kwabo) abandi bakomezaga umurimo. Imana ntabwo yigeze itererana itorero ryayo,
 Amategeko yayo yomatanye n’ingoma yayo, kandi nta mbaraga y’umubisha ishobora kurihāngĆ«ra. Mu gihe cy’umwijima mu by’Umwuka, itorero ry’Imana ryabaye nk’umunara wubatswe mu mpinga y’umusozi. Uko ibihe byagiye bikurikirana n’ibisekuru bigasimburana, inyigisho nzima zitangwa n’ijuru zagiye zisakazwa mu mbibi z’uwo murwa. Nubwo ryagaragara nk’irinyantege nke, ni ryo kintu kimwe Imana ihozaho ijisho ryayo mu buryo budasanzwe. Ni naho ubuntu bwayo bugaragarira aho yishimira guhishurira imbaraga yayo ihindura imitima. Ellen G. White, Ibyakozwe n’Intumwa, p.10,11

Itangiriro2:1-3 Nehemiya 9:14

Luka 6:6-9

Kuva 12:16  

Nehemiya 13:15-22

Luka 13:10

Kuva 16:22-28

Yesaya 56:2-4

Luka 13:14-164

Kuva 16:28-30 

Yesaya 56:6-7

Luka 14:1-5

Kuva 20:8-11

Yesaya 58:13-14

Luka 23:5

Kuva 31:12-15

Yesaya 66:23

Luka 23:56

Kuva 31:16-18 Yeremiya 17:21

Yohana 5:9-11

Kuva 34:21

Yeremiya 17:24

Yohana5:16

Kuva 35:2-3

Yeremiya 17:27

Yohana 5:18

Abalewi 16:31

Ezekiyel 20:12-16

Yohana 7:22

Abalewi 19:3

Ezekiyel 20:19-20

Yohana 7:2312

Abalewi 23:1-3

Ezekiyel 20:2171

Yohana 9:1-14

Abalewi 23:15

Ezekiyel 20:24

Yohana 9:16

Abalewi 23:21

Matayo 12:1-2

Yohana 19:31

Abalewi 23:30

Matayo 12:5

Ibyakozwe 1:12

Abalewi 23:3246 Matayo 12:8-12

Ibyakozwe 13:14-15

Abalewi 23:38

Matayo 20:1

Ibyakozwe 13:27

Abalewi 26:10-35

Matayo 24:2077

Ibyakozwe 13:42

Kubara 15:26-32

Matayo 28:1

Ibyakozwe 13:44

Kubara 28:9-10

Mariko 2:23

Ibyakozwe 15:21

Kubara 28:25

Mariko 2:24

Ibyakozwe 16:13

Gutegeka 5:12-15

Mariko 2:27

Ibyakozwe 17:2

Gutegeka 9:9-11

Mariko 2:28

Ibyakozwe 18:4

Gutegeka 16:8-11

Mariko 3:1-3

Ibyakozwe 18:11

1Ngoma 9:32

Mariko 3:4

Abaheburayo 4:4

1Ngoma 23:31

Mariko 6:1-2

Abaheburayo 4:8-9

2Ngoma 36:21

Mariko 15:42

Ibyahishuwe 1:10

2Abamakabe 6:6

Mariko 16:1-2

Yakobo 2:10-12

2Abamakabe 6:10-11

Luka 4:16.

Nifashishije Bibiliya Yera yo mu mwaka w’1993 nsanga igizwe n’imirongo 30,835. Muri yo, imirongo 87 ivuga ko isabato ari itegeko ry’Imana, ikimenyetso cyayo gitandukanya abayumvira n’abatayumvira, kandi ikaba urwibutso rwo kuremwa no gucungurwa kwacu. 

 Nk’uko bigaragazwa neza n’aya masomo yose, Isabato ngaruka cyumweru ni wo munsi Imana yategetse abantu bose bari ku isi yose, mu mahanga yose, amoko yose, imiryango yose, amadini yose n’indimi zose ngo bajye bayiruhuka, ibibutse ko Imana ari yo Muremyi, Umucunguzi n’Umwami wabo bwite We wongera kuturemera imitima mishya binyuze mu kwizera igitambo cy’i Kalvari. Ntabwo Isabato ari iy’Abisirayeli gusa cyangwa ubundi bwoko cyangwa idini imwe, ni itegeko ku baremwe bose b’ahantu hose kandi b’ibihe byose.

Mbifurije kwakira urwibutso rw’irema no gucungurwa kwacu, ikimenyetso cy’Imana gitandukanya abayumvira n’abatayumvira, Isabato ikaba ari n’isezerano ry’iteka ryose. Imana ibahe umugisha.