IGANEZA
MIKA 4:9 Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?
Tugeze muminsi abantu bose muhura uwo muvuganye wese akakubwira ngo wapi ntakigenda ,Ugendera mukagare murahura ati WAPI ubuzima burangoye, ugenda namaguru ati WAPI iminsi nimibi ,ugenda nimodoka ati WAPI, inzu yanjye bagiye kuyiteza ,Wapi yabaye wapi ,umukire ni wapi, umukene ni wapi, udakijijwe ni wapi, ukijijwe nawe ngo ntakigenda
Umva wehoho witinya nubwo ibihe byahinduka urimuritwe ntahinduka ntakiri hejuru ye ntanikizabaho itabyemeye,
Ntahindurwa nibihe niminsi kuko byose niwe ubigenga ibyacu biri mwijambo
Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?
Burya nasanze buriwese afite ishuri rye abami bararira ,ibikomangoma birahogoye,uwabyaye ararira,utabyaye yavugije induru,ufite akazi arifuza akarenze, utakafite yashyize induru kumunwa,uwize yabogoje,utarize yashyize urushyi kumunwa, umva reka gusakuriza abandi mwigana wige neza
Dawidi arangije amashuri yigaga
Maze ikura Sauli kungoma yimika Dawidi kdi iyo niyo ivuganye nawe ngo humura IMANA irakuzi reka urusaku wige neza
Morodekayi amaze kwiga neza
yakuye Vashiti ibwami yimika Esteri aba umwamikazi niyo ivuze ngo irakuzi nikigitumye uvuza induru nkudafite.Ba umunyeshuri mwiza wisakuriza abandi
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza
ukuboko kwanjye kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Pastor Jadho