Umuntu ni iki!

Umuntu avuka uyu munsi ,ariko ejo agapfa
Umuntu uyu munsi aba mumuturirwa wakataraboneka, ejo akaba munsi yubutaka

Umuntu atwara imodoka uyu munsi ,ejo ambulance nawe ikamutwara

Umuntu yigisha ibyubuzima uyu munsi ,ejo agasigara yanditse mumateka ko yigeze kubaho

Umuntu arya ibyashatse uyu munsi ,ejo agahinduka ibiryo by’inzukira

Umuntu uyu munsi aruhukira munzu iwe, ariko ejo ugasanga ari kuruhukira muri morge

Umuntu arya ubwoko bwose bwimbuto ashaka,ejo agahinduka ifumbire yibiti yakuragaho zambuto

Umuntu aba ari umuherwe uyu munsi , Ejo agasigara atagira nurwara rwo kwishima.

Umuntu uyu munsi aba ari umusore cg umukobwa w’intarumikwa ariko ejo ugasanga asigaranye ibiro bibarirwa kumitwe y’intoki bitewe n’uburwayi cg impanuka.

ISOMO : Mugihe ugitijwe ubuzima uzamenye ko harigihe uzabwamburwa rero ujye umenya ko ibyo wigira byose harigihe ubuzima buzagira iherezo ukajya mu ijuru cg Ikuzimu , uzatekereze cyane kucyo uzaba waramariye abo mwabanye nkinshuti zawe,umuryango n’igihugu cyawe. Gerageza kwicisha bugufi kandi ineza yawe imenywe na bose .

Ese niki wize kubera aka gakuru????

uraba ukoze !