AMATEGEKO 10 Y’IBYISHIMO yanditswe na Padiri Gaston Courtois. Aya azagufasha kugira ibyishimo muri 2017 nuyakurikiza.
_________________________________
1.Urajye usaba ibyishimo by’Imana uko bukeye.
2.Urajye utuza kandi useke n’iyo haba hari ikikubangamiye.
3.Mu mutima wawe uzahore wibwira uti »Imana inkunda turi kumwe.
4.Igihe cyose ujye wihatira kubona uruhande rwiza ku bandi.
5.Ntuzatume na rimwe agahinda kakwigarurira, bityo nikaza uzakarwanye wivuye inyuma.
6.Uzirinde kuganya no kunegurana kuko bizambya umutima.
7.Uzajye ukorana umurimo wawe umutima wuzuye ibyishimo .
8.Ujye wakirana abashyitsi/abagusura umutima mwiza. (kabone n ‘iyo ntacyo ufite ubazimanira jya ubaganiriza mu bwiyubahe kuko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana kandi rikavura nk ‘ikinini).
9.Ujye uhoza abababaye ntakwirebaho.(kuko hari ababa bababaye kukurusha).
10.Ujye wihatira kubiba urukundo kuko amaherezo uzarusarura nta shiti.