IMBARAGA ZO KUBA MASO/ Iréné Ruhogo 

*THÈME : IMBARAGA ZO KUBA MASO*Preacher: Iréné Ruhogo 

Abantu benshi bifuza kuba abanyamasengesho cyangwa abavuga butumwa cyangwa abakozi mu murimo w’Imana ariko inzitizi ya mbere ni icyo bari cyo. akenshi umurimo w’Imana ntabwo upfira mu byo dukora, upfira mu byo turi byo mu mutima. ( kubura ukuri ko mu mutima).. Icyo ni cyo twagombye gusobanukirwa mbere y’ibindi byose. 

Burya ni byo umwami Yesu yavugaga ubwo yigishaga ngo : « ntiwasoroma imbuto nziza ku giti kibi ». Icyo turi cyo kibanziriza ibyo dukora byose kandi ni cyo kibigenga.

« Abo mu Bisakari b’abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisraeyeli bakwiriye gukora » (1 Ngoma 12 :33).

Ubwo umuhanuzi Eliya yari agiye kujyanwa mw’injuru, yagiye asezera ku mashuri y’abana b’abahanuzi yari yaratangije. Aho yanyuraga hose, abo bana b’abahanuzi babwiraga Elisa wari umwungiriza we bati « aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja » ? Bose Elisa akabasubiza ati »YEEE ndabizi ». Mu mashuri yose basuye basangaga abo bana b’abahanuzi baramaze kubihishurirwa, nabo bakabibwira Elisa.

Ariko nubwo Eliya yari yagiye amusaba kenshi ngo asigare inyuma, Elisa yaranze akomeza kumukurikira ati « nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara ». Nyuma Eliya aramubaza ati « NSABA ICYO USHAKA NKIGUHE ».Ubwo Eliya yagendaga mw’injuru, Elisa yasigaranye igishura cye yakubise Yorodani igacikamo kabiri 2 ndetse n’inshuro zibiri z’umwuka wari umuriho ndetse n’amagare y’umuriro yamurindaga.

Reka mbibutse hano ko Eliya atagiye mw’ijuru mw’igare ry’umuriro nk’uko abakristo benshi babyibeshaho, inshuro ebyiri Bibiliya ibivuga neza ko yazamutse muri serwakira (2 Abami 2 :1 ; 2 Abami 2 :11).

Amagare y’umuriro ntabwo ari ayo tugendamo tujya mw’ijuru, ni ayo kuturinda!

(2 Abami 6 :17). Babana b’abahanuzi babonye Elisa agarutse afite cya gishura na za mbaraga maze baravugana bati « yoooo, sha, uzi ko za mbaraga za Eliya zagiye kuri Elisa ! » Ariko bo bari baviriyemo aho!

Nubwo bari bazi ko Eliya aribujyanwe mw’injuru, ntabwo bigeze batekereza icyo bagombaga gukora.Bari bafite « information »(inkuru) ariko batabajije Imana icyo yayibahereye. Iyo bamenya ko hari umurage uzasigara inyuma, nabo baba baraherekeje Eliya bakagira icyo bamwisabira nka Elisa !

Elisa we yari afite iyo nkuru, ariko yari maso maze arayikoresha, asaba imbaraga kandi arazihabwa. Uvuze ku byo kwihangana, Elisa yaba intangarugero kuko icyo Eliya yari yamusabye cyari gikomeye. Kuko yaramubwiye ngo « numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona ntago biri bube » (1 Abami 18 :10). 

Yari amusabye ikintu gikomeye cyane. Gukanura akamubona agenda kandi azamutse muri serwakira bigomba kuba bitari byoroshye ! Ariko Elisa yarabikoze, arihangana, arashinyiriza, kandi igitangaza yari yasengeye yarakibonye.

 Cya gisabo cy’Imana nyine gicundwa n’abihanganye ! Aho Elisa yari atandukaniye na bariya bana b’abahanuzi, yari azi gusesengura ibihanuwe, akamenya icyo agomba gukora ; akaba maso.

Bariya bana b’abahanuzi, bari bazi ibyahanuwe ariko ntibarebe ikigomba kuvamo, bari bakanuye gusa !

*Ikibabaje ni uko Abakristo benshi ari uko bameze : bumva amasezerano y’Imana, aho gusenga Imana ngo babaze icyo bakwiriye gukora bagakora akazi ko kuyavuga gusa aho kuyasengera ngo bayahindure ukuri. Kenshi abantu barakanura ariko ntibabone, babona ntibasonanukirwe. Ijambo ry’Imana ribivuga neza ati  »abantu banjye bishwe no kutamenya ».*

*Kuba maso kw’abantu b’Imana ni ko kwagiye gukiza ibihugu byabo kuko bo bakurikira bakamenya ibyo Imana ibateguriye bakabisengera, bakabikurura bagatebutsa amasezerano. Kuba maso kw’abantu b’Imana ni ko kwagiye kurinda ibihugu n’abantu babo kuko baba maso, bakamenya ibyo Satani ategura, bakabikumira ngo bye kuba.* 

_Paulo yabyanditse neza ahugurira abantu b’Imana kuba maso ngo « Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye » (2 Abakorinto 2 :11). Iyo uzi imigambi na gahunda z’umwanzi, biroroha kuyiburizamo. Abanyamasengesho ni bo bashinzwe uwo murimo wo kubaza Imana, ikabahishurira ibyo Satani ategura maze bakaburira abandi imigambi mibi ya Satani ikaburiramo. Muri ibi naho Elisa atubera urugero rwiza._

*Mu gihe cya Elisa, umwami w’Abasiriya yarwanaga n’Abisrayeli ariko yagambirira gutera ahantu aha n’aha imigambi ye ikamenyekana mbere ntihagire ikivamo.*

Bukeye umwami wa Siriya akoresha Inama (Meeting) aravuga ati « mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisrayeli ? » Nuko umwe mubagaragu be aramubwira ati : »oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Israyeli ni we ubwira umwami w’Abisrayeli amagambo avugira mu murere » (2 Abami 6:8-12). 

*Elisa yari maso, agatega Imana amatwi maze nayo ikamukoresha ikarokora ubwoko bwayo kubwe. Mwami Imana , duhagurukirize benshi nka Elisa muri ino minsi yacu ! Kugira ngo babashe kuba maso bamenye Imigambi ya satani nabo babibwire ubwoko bwawe*

Nukuri benedata Imana ishaka ko tuba maso Bibiliya irabwira ngo Dusenge ubudasiba kugira ngo tube Maso, tugeze mu bihe biruhije ariko dukwiriye gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana. 

_Isengesho: Mana Nziza tumenye neza hari imbaraga ziri mukuba Maso none Turakwingize udukore ku Maso tubashe kubona ibintu nkuko ubibona, uduhe imbaraga ndetse ugarure ububyutse mu murimo wawe, uhembure imitima yacu mwizina rya Yesu Kristo amen_

Imana y’amahoro ibahe umugisha mbifurije kubona ubwiza bw’Imana, Imana ibanezeze ndabakunda cyane Ruhogo Iréné 

Watsapp +250788208757

_Sangiza abandi ubu butumwa_