IJAMBO RY’IMANA _Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, Kandi umunyabwenge agarura imitima.( Imigani 11:30 )_
Mbese imbuto zituvamo zibera abandi nk’igiti cy’ubugingo? Iri jambo riratwereka ko ibimvamo. Ibikuvamo bishobora gutuma umunyabyaha ahinduka akabona ubugingo, kuko imbuto nziza zituma uziriye agubwa neza, ariko ushobora gusanga umuntu akijijwe, yewe agakiza akamazemo igihe ariko imbuto ntazo, biterwa rero nta kamere zacu twanga kwica, umujinya, cg uburakari, ubwibone, kuvuga nabi, kwishushanya, kubeshya, gukora ibiteye, isoni, ubusambanyi, ubusinzi, kuba umunyedini ukumva ko abo mudahuje idini bo nta gakiza Donc guca imanza mu mitima na bya byaha dukorera mu Rwihisho, ( dukeneye gusenga + gusoma ijambo + no gukora icyo ijambo ritwigisha ( imirimo myiza))
Ariko umuntu wa menye Kristo agahindurwa nijambo ry’Imana umutima unezeza Imana, ibyo avuga, uburyo ahugura abandi bibakora ku mutima, bagahinduka, uyu muntu ntiyishimira kuvuga abandi abandi cg kubabwira nabi, kuko yahishuriwe ko twese turi abavandimwe muri Kristo, kandi iki mubabaza yiyumvira ko gica kibabaza abandi, akirinda mu byo avuga.
Hariho umuntu uzasanga aguhugura ahubwo wumve yatonganaga, nta muyoboro wo kuvuga neza afite…
uyu biragora kugira ngo akize cg agarure imitima ya benshi Ku Mana, ahubwo arayikomeretse, Ndasaba Imana ngo Iduhe kwera Imbuto nziza dufashe nabandi kumenya Imana.
_Isengesho: Mwami Imana utubabarire, aho twagenze mubidakwiriye, ntitwere imbuto, uduhe imitima ihindutse kandi iciye bugufi, uduhe ubwenge uduhe imbaraga zo kureka ibyaha mwizina rya Yesu Kristo tubisabye amen_
Ruhogo Iréné
(Watsapp +250788208757)
*Uwiteka akwishimire aho uri hose*