UKO NERETSWE ITORERO RY’IMANA MW’ISI.Ubwo yongeye kurambura akaboko mpita mbona ari ku cyumweru. Mbona umukuru w’Itorero umwe yamaze kwitegura kujya gusenga. Yari hanze azunguza imfunguzo ategereje umugore amuhamagara ati uri hehe, uri hehe? Ubwo mpita nerekwa mu nzu mbona umugore afashe irangi rya mbere asiga ku munwa, afata irya kabili narryo arisiga, yisiga ku bitsike, yisiga ahantu hose mbese abagore bajya bisiga. Akurikizaho imisatsi ubwo umugabo yari amutegerereje hanze. Ubwo ku rusengero abandi bari bagezeyo nyuma umugore aba araje ahita yinjira mu modoka bahita baragenda. Bakigerayo umugabo YASOHOTSE MU MODOKA AKO KANYA AHITA YIHUTIRA MU RUSENGERO.
NTA MBABAZI ZIBAHO WAMAZE KUVA KURI IYI SI.
Umugore yasigaye mu modoka arongera afata indorerwamo/mirroir/mirror afata igitambaro atangira kongera kwireba asubira mu misatsi, maze Yesu arambaza ati urabona/ abantu nkaba niba bazaza mw’Ijuru? Ka nkubwire, amazu tubamo aba afunze hose ariko ndakubwira ko atabyza abo mw’Ijuru kubona ibyo tubamobyose. Bazi ibyo dukora byose. Niyo mpavu iyo umugore yananiye umugabo cyangwa umugabo yarananiye umugore byose baba babizi.
Mugabo, babarira umugore wawe, mugore babarira umugore wawe, bana, mubabarire ababyeyi banyu. Kuko nta mbabazi wamaze kuva kuri iyi si. Icyo nkubwora aha, Yesu kristo yantumye kukubwira ko igihe ari gitoya. Ako kanya mbona ibintu birahindutse. Mbona umusore umusore witeguye ubukwe, yambaye ikoti na karavate. Maze ndabaza nti ariko uyu ntiyahoze aha. Arambwira ati ndagarutse ubungubu. Narenza ukuguru kwe mu muryango, impanda irahita ivuga! Nitura hasi imbere ye ndavuga nti wampaye ubutumwa bw’abatuye isi yose, nane sindabujyana ndacyari hano.nyabune ntugaruke aka kanya. Reka nsubireyo mpa akanya gatoya. Naza uyu munsi, azagusanga hehe?
Mu kabala wasinze, mu gituza cy’abagore, ndetse no bizia bindi? Arambaza ati ushaka kumenya ikindiza? Nti yego. Ati bakujyane aho isi n’Ijuru bigabanira. Bisa nk’aho upfuye kw’isi, ubanza mw’ijuru. Barambwira ngo reba ibumoso. Nitegereje mbona ari nk’isoko mu nsisiro z’iwacu. Abantu binjiraga mu muryango ari benshi maze ndabaza nti aba bantu barajya hehe? Ikuzimu? Mvuze ibyo maze Yesu akomeza kurira. Abana, abasaza, abirabura n’abazungu. Bari benshi kuburyo utabonaga iherezo ryabo. Arambwira uti si umunsi cyngwa ukwezi, umwaka umwe , ahubwo ibi bigenda gutya kuva isi yaremwa. Kuva icyo abajya ikuzimu ni benshi gutya. Twahamaze umwanya minini maze arambwia ati reba iburyo. Mpitegereje, mbona amabara yo mw’Ijuru yose arahindaguritse. Hakaba ubururu, icyayi, n’andi mabara yose ntabasha kuvuga uko asa. Maze ngira ubwoba ndabaza nti bigenze gute? Ni iki kibayeho? Mbona malayikaumwe ava mu mfuruka imwe ajya mu yindi. Mbona abera barahuruye. Maze baravuga ngo umutagatifu avuye mw’isi aratashye iwabo mw’ijuru. Nti shimwa Mana.
Maze ntegereza ko haza umugore uje mw’Ijuru uvuye mw’isi. Mbona umugabo araje uko aza n’ubwiza bukamwomaho. Imyambaro yari yambaye sinamenye aho yayikuye. Niba ati mw’isi sinabimenye. Yari yambaye ikamba ku mutwe maze ajya ku muryango. Maze Yesu arambwira ati itegereze uriya muntu agiye kuri ariya merembo ya Zahabu. Urebe ko urugi ruza kumufungukira. Ubwo naritegereje mbona wa muntuyegra umuryango, Ijuru ryose riraririmba bashima Imana ko babonye nibura umuntu umwe. Namaze amasaha makumyabili n’imwe(21hrs) mw’ijuru. Roho imwe yageze mw’Ijuru bararirimba.
Ibyahishuwe 4:11. Mwami wacu, Mana yacu, ukwiye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumwe biremwa ni uko wabishatse.
ABAJYA MW’IJURU BAGENDA BAMBAYE IMYAMBARO, NAHO ABAJYA IKUZIMU BAGENDA BAMBAYE UBUSA.
Ubwo wa muntu ahageze umuryango uhita wifungura nka ya miryango yo ku mahoteli akomeye. Wa muntu arinjira n’umuryango urifunga. Ndavuga nti Mwami Yesu, uyu muntu haba no kugushimira?! Arambwira ati uraza kumubona mu gitaramo ku gicamunsi. Arambwira ti basome
Ibyahishuwe 16:6. Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”
Mwumve! Ntushobora kujya mw’Ijuru wambaye ubusa, ariko kujya ikuzimu ugenda wambaye ubusa. Nabonye abakristu n’abatari abakristu n’abakristu bo kw’izina gusa, bose bajya ikuzimu. Abapasiteri ba musenyeri, abanyabyubahiro,abavuganutumwa bajya ikuzimu nabibonesheje amaso yanjye. Nkubaze wamaze guha ubugingo bwawe Yesu Kristo, ejo uzaba wakerewe!
Yambwiye ko indi mpamvu yanjyenye kunyereka ikuzimu no mw’Ijuru ari ukubra uburyo nambaraga nk’abisi. Ikindi cyari ukubera urwango nari mfitiye umugabo wanjye kubera ibyo atabshaga gukora bimwe na bimwe. Nambaraga iby’isi nambara amapantalo, nisiga amarangiku munwa, icyo ni icya kabili cyagombaga kunjyana ikuzimu. Ariko Imana ishimwe kubw’Imbabazi yangiriye ngo nze ngukosore, maze nawe ureke ibibi. Maze arambwira ngo ntebuke, kuko igihe ari gitoya cyane. Ndamubaza nti none se ndapfa? Aramwbira ati oy, hari abantu nshaka kugutumaho. Wagombye kuba warabagezeho ariko ninjye wakubujije. Ndabaza nti ni bantu ki nze kubashaka tuvugane? Arambwira ati wowe ubwora uwo ubona wese utagize uwo urobanura. Uvuge nk’umusazi ubwira bose.
Ibyahishuwe 3:11. Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’
12.“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya..
Arambwira ngo izina rishya ry’Imana ntirishobora kwandikwa ku mubili wuzuyeho imyanda. Ati niba ushaka kuzarihabwa kuraho ibyo ufite ku mubili, ndetse no mu mutima. Abo ngutumyeho ubabwire ko hari ingororano nyinshicyane kubazihangana kugeza ku iherezo. Bwira abashaka kuza mw’Ijuru buri munsi bahe Imana isaha imwe yo kuyihimbaza. Icya kabili babarire umuntu wese wabakoreye amakosa. Icya gatatu nyuma yo gukunda abntu bose batarobanuye, bakunde abasazi bo mu mihanda.
Ati abasazi mubona sinjye wabishatse ahubwo n’ububi bwo mw’isi. Afite roho kandi ndahska ko iyo roho ye igaruka. Ubwo wajyaga umubona ugacira hasi, noneho numubona ujye umukundisha umutima wawe wose maze umusengere Imana imuhe uburyo bwo gukira.
Babwire bubake amazu yabo mw’Ijuru kuko mw’ishuru nta bakodesha cyangwa abacumbitsi. Utarujuje inzu ye mw’Ijuru ntaho azajya. Ubwo Yesu yahise anyereka umuntu warangije inzu ye mu gihe kiri munsi y’amezi atandatu. Ndabaza nti bishoboka bite? Njye natangiye kubaka guhera mu mwaka wa 1979 none bigenze bite? Yesu aramwbira ati ni ukwitanga. Nabwiye abantu ko bampa kimwe mw’icumi cy’ibyo bunguka. Ariko uyu we, ibyo yabonaga byose yaba umushahara yaba inzu bamwishyuye, we yampaga 9/10 agasigarana rimwe kw’icumi. Niyo mpamvu yihuse cyane kuzuza inzu ye. Arambwira ati
HARI IBINTU BIBILI BITUMA WUBAKA VUBA CYANE.
Kwitangira umurirmo w’Imana no kuzana abantu kuri Yesu. Uyu muntu yagiye iwabo mu giturage yigisha abantu benshi mu gihe cy’amezi atandatu gusa yari abagwije. Ndavuga nti Mana, uyu muntu uhite umutwara, kuko mw’isi turimo hari ibibi byinshi. Uyu muntu ashobora kubura gato cyane yibeshye, ibyo yagezeho byose. Ibyo nabyibwiraga mu mutima wanjye, yesuahita asubiramo ibyo navugaga nibwira!
Aramwbira ati nakomeza gutya nzamurindisha abamalayika banjye, ntazagwa cyangwa ngo asitare. Bwira abadatanga amaturo batange amaturo mbere ya byose.
Malaki 3:8. Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
9.muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
Habaciraho iteka. Ati ababwirizabutumwa bubaka amazu yo gusengeramo mw’isi, babikore no mw’Ijuru bubake. Nibakora gutyo nibwo nzabaha ubushobozi bwo kwinjira mw’Ijuru. Hari abiyubakira amzu yo mw’isi yabo bwite batagira yo mw’Ijuru. Bwira abkora ibibi ko ntari se, nzab se igihe bazabinyemerera bakava mu bibi. Icyo nzabakorera ni cyiza cyane kurenza icyo se Satani abakorera. Ati nibatanyemerera kubabera se, mbahe:
Ibahishuwe 13:10. Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
UKIRANUKA AKABIVAMO, IMANA NTIZAMWISHIMIRA.
Bwira abakoraga umurimo mu nsengero bakabuvamo kubera kwita ku bana babo n’abagabo babo,babwire bagaruke. Bibiliya iravuga;
Abaheburayo 10:38. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Aha niyo mpamvu abakobwa bashaka abagabo mbitegereza, bamara kubona abagabo ntibongere kunkorera imirimo. Kubera ko nabahaye umugisha bakabona abagabo, babwire ko bagomba gusubu=ira mu mirimo bakoraga mbere, yaba kuririmba, kuvuga ubutumwa bwiza, bihangane kugeza ku iherezo. Ufite umuhamagari urenzeho ibyo nabyo ni ibindi.
ABASENGA KU YUMWERU GUSA NTIBAZAGERA MW’IJURU!
Ntuzitwaze umugabo cyangwa umwana ngo uhagarike umurimo naguhaye. Arambwira ngo mbwir abasenga ku cyumweru ko batazinjira mw’Ijuru. Kubera ko ijuru Atari iry’abanebwe. Kubera ubunebwe bwabo niyo mpamvu bajya gusenga ku yumweru gusa. Bwira abafite akazi, bashake Itorero ryiza ryo gusengeramo. Nibaba bafite akazi bazashaka umunsi umwe wo kujya gusenga mu cyumweru wiyongera kuwo basanganywe wok u cyumweru. Arambaza ati ni gute wampa umunsi umwe mu cyumweru ugakoresha iyi ndi minsi yose itandatu? Ninde Mana yawe? Umwami wawe ni nde?
Bibiliya iravuga ngo kubera ibyaha bizagwira mw’isi, urukundo rwa benshi ruzakonja. Yesu aramwbira ngo nkubwire ko ugomba gusubira mu mwanya wawe. Arambwira kandi ngo nihanangirize abakerwa mu rusengero. Ubuhamya ntibugitangwa kubera abantu bakererwa. Imana yohereza abamalayika ikivuzwe cyose baracyandika. Iyo ari gahunda izakorwa muri icyo cyumweru gitaha byose barabyandika. Niab bavuze ko muzahurira mu rusengero saa tatu zuzuye, cyangwase indi saha, kwiga cyangwa gusubira mu ndirimbo ku baririmbyi, amateraniro ya nimugoroba, icyo batangaje kuzakora cyose, isaha bavuze, Yesu yambwiye ko abamalayika bahagera mbera iminota cumi n’itanu ngo isaha bavuze igere.
IMPAMVU NTA MIGISHA, UBUHAMYA CYANGWA IBITANGAZA MU MATERANIRO BIBAHO
Abahagerera igihe baona ibisubizo. Niba ababuze urubyaro bararuhabwa, abarwaye bagakira, n’ibindi n’ibindi. Iyo icyo gihe kigeze barigendera. Bakonera kugaruka kandi amateraniro agiye gusozwa. Aravuga ati hari abaza bakerewe ntibabone ku migisha ya mbere y’abazindutse, hanyuma kandi nanone bagataha kare abandi batarataha. Ati iyo witegereje abatanga ubuhamya ni abantu bahagaze neza mu by’Imana. Ati niyo mpamvu, mubona nta buhamya, nta migisha, nta bitangaza bikoreka. Satani ni umurezi( kurega) aravuga ati uyu nguyu yakerewe iminota itanu,iminota icumi,imigisha yarangiye.
ABAFITE AMAZINA ASHAMIKIYE KU BIGIRWAMANA
Arambwira ngo mbwire abafite amazina afitanye isano n’ibigirwamana, muhindure amazina yanyu. Sinshobora kurambura igitabo cyo mw’Ijuru ngo mbonemo bene ayo mazina. Iwacu dufite amazina adahesha Imana icyubahiro niba ufite nkayo uyahindure niko Imana yambwiye. Niba uvuga ngo ni izina ry’umuryango, si ikibazo, wowe koresha izina ryawe. Koresha irindi kugirango ritazakujyana ikuzimu kuko ritaboneka mu gitabo cyanjye.
ABAVUGA KO IMANA IREBA MU MUTIMA BACIRWAHO ITEKA N’IJAMBO RY’IMANA.
Nkanjye yaramwbiye ngo Marigarita bisobanura (UDASHOBORA GUTSINDWA) kubera igisobanuro cyaryo rero, sinshobora kurihindura, nzarikomeza nta kibazo rifite nzarisanga mw’Ijuru. Ati babwire abakoresha lipsticks, amapantalo ku bagore, ibyo bishyiraho ngo ni ukwiyitaho, za maquillage/make up, utujipo tugufi mini jupe/mini skirts n’ibyo byose bindi by’isi babizibukire/babireke, kuko bakibifite ntibazinjira mw’Ijuru. Yarambwiye ngo mbabwire mwabyanga ntacyo icyangombwa ni uko mubimenye gusa. Mfite abantu benshi banyubaha(Yesu). Kujya mw’Ijuru ni inyungu yawe ku giti cyawe, kutarijyamo kandi ni igihombo cyawe ubwawe. Ndavuga nti Mana ariko twigishwa kandi ninako nanjye nakomeje kwigisha ko ureba mu mutima gusa. Arambwira ngo nimfungure:
Abaroma 12:1. Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
Maze arambaza ati aho handitse umutima cyangwa umubili ndasubiza ngo umubili. Arambwira ati. Buri rugingo rw’umubili ni urusengero rwanjye bityo untwara aho ujya hose. Bityo rero ngomba guhabwa icyubahoro unyubahoshaumubili wawe, kimwe no mu mutima wawe.
Niba mu rusengero rwanyu handitsemo ko ugomba kuzimya telephone uri mu rusengero nawe ukayikoresha urimo uri mu kaga gakomeye cyane. Aravuga ati icyanditwe cyose mu rusengero cyangwa kivugirwamo kigomba kubahirizwa. Ati niba bitanditsemo igihano cyawe ni gitoya. Ntuzitabire telephone mu rusengero kandi ubona barabibuzanyije ku rukuta byanditsweho. Ndavuga nti Mana nakoze byinshi ndengera mu murimo wawe, kandi ibyo bimwe ntibyarimo. Maze arambwira ati; ugarukire aho ukore ibishimwa. Garuka mu murimo wanjye naguhamagariye, utarasoza ukajya ahabi.
Abahanuzi b’ibinyoma ntimuzabamenya kuko bitabanditse ku gahanga ko ari abahanuzi b’ibinyoma! Bari ahantu hose! Baramagara miukagenda mwirukanka. Buri mubwirizabutumwa nahaye umurimo azamurika umurimo namuhaye kuri wa munsi. Aravuga ati hari abantu badashobora kurorokoka keretse gusa banyuze kuri Yesu. Ati hari abagiye gupfa abandi bamaze gupfa, genda bose ubagereho.
NIBA UMUSHUMBA W’ITORERO AKORA IBYANGWA N’UWITEKA NTIMUKAMUTEHO UMWANYA MUMUVUGAHO, MUFATE IBYANYU MWIGENDERE MUMUSIGE WENYINE IMANA IZAMWIBARIZA IBYE.
Imana yampaye kandi ubutumwa bw’abanyetorero; abanegura abashumba babo. Imana yambwiye kubabwira ko Atari mwe mwahamagaye abashumba ari Imana yabihamagariye. Nagira ibyo akora mumureke Imana ifite uburyo izamwihanira. Imana izi uko izamwigenzereza. Iyo unegura umuntu muba mumbwira, mutazi ibyo murimo. Imana yantumye kubabwira ngo ibyo mukora byose Imana iba ibireba. Yenda ahari umushumba w’itorero ryawe ni umunyabyaha udashobora kwihanganira, wowe fata Bibiliya yawe wigendere umureke wenyine.
IMANA IRAMBIWE KANDI UBUSAMBANYI BW’ABANTU.
Imana yambwiye kandi ko irambwiwe abasambanyi, ko itazakomeza kurebera ibyo bintu. Maze ndavuga nti Mana ibyo biraremereye cyane kuri njye. Nzabasha kuvuga nte? Uri mw’Ijuru natwe tukaba mw’isi ni gute dukora ubusambanyi nawe? Arambwira ati tega amatwi: “iyo abantu basezerana kubana yaba mu mategeko cyangwa mu nsengero, hari amagambo akunze kuvugwa. Ngo icyo Imana ngo ICYO IMANA YAFATANYIJE NTIHAKAGIRE UGITANYA. Ati iyo umugabo n’umugore bari kumwe mu buriri bakundanye, hakaza kuba igihe batangira gutongana batagikunda,ako kanya mpita nigendera. Muraziko aria bantu bantwara mukaba insengero zanjye (imibili yacu). Iyo umugabo n’umugore barangije ibyabo, nongera kugaruka kugirango ntabagirira nabi, kuko ari ibikoresho byanjye.
Arambaza ati none, umusore n’umukobwa baryamana batarasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, kandi buri mwe wese antwaye mu mubili we9 urusenegro rw’Imana) kuko muziko Icyo Imana yafatanyije ntawe ugomba kugitanya, bityo iyo basambanye, ubwo ninjye baba basambanyije. Babwire ko narambaiwe gukorerwa ibyaha. Sindakora icyaha kuva isi yose yaremwa ngiye gutangira kubica, nzabakuraho. Bwira babandi bavuga mu ndimi nshya, bavutse ubwa kabili uti isaha yanjye iregereje. Babuza amasengesho y’Itorero cyangwa se bandeke be kunsambya ukundi. Amaze kuvuga atyo yongera ati bwira abagabo n’abakore ko ugushyingirwa ari impano nabahaye. Niba batarasezeranye ubwo nta shyingirwa ririho. Ariko abshyingiranywe Imana ibana nabo mubyo bakora byose.. ariko iyo batangiye kutumvikana,basome Bibiliya yabo. Umugabo ntakabwire umugore we ngo ntabishaka, n’umugore ntagahakanire umugabo we. Imana yarambwiye ngo mbibabwire, abasambanyi namwe mwumvise ibibareba. Ko Imana yarambiwe, mureke kuyisambanya.
Imana ishimwe kuko yanshoboje kuba mbashije kubageza ubutumwa bwayo, nuko namwe bubagirire umumaro, buri wese akora ibimureba muri bwo.