YARAPFUYE IMANA IMUGARURA MU MUBUZIMA YABONYE IKI MURI ICYO GIHE CYOSE.
YABONYE MARIYA NYINA WA JAMBO ABONA NDETSE N’BURAHAMU SEKURU W’ABIZERA
Urarikiwe gukurikirana ubuhamya rw’urugendo rwa nyuma yo kuva mu mubili, akerekwa mw’Ijuru ndetse akerekwa n’ibibera ikuzimu.
Ubuhamya bw’umuvugabutumwa Marigarita Osasumwen Amure, urumva uburyo Imana yamukuye mu mubili ikajya kumwereka ibyo uza gusoma ndetse n’imiburo y’ab’iki gihe cyacu turimo. Uringingirwa kuva mu birangaza by’isi ukita ku bugingo bwawe ukiranuka muri byose kandi wiyeza. Umwami Yesu ari mu nzira agaruka kandi umujinya w’Imana nawo ubikiwe abatubaha n’abatumvira Imana bose. Iyi si n’ibihendo byayo irashira vuba cyane n’ibyayo byose. Igihe cy’imbabazi n’ubuntu kigiye kurangira vuha aha.
NINDE UZARUSIMBUKA?
Ufite amatwi niyumve.
Yesu ashimwe! Bene data, ubutumwa mugiye gusoma bwitwa “KUGARURWA MW’ISI, N’UBUTUMWA BWA YESU KU BATUYE ISI”.
Amazina yanjye ni Marigarita Osasumwen Amure, ntuye mu mujyi wa Benin muri Leta ya Ido, mu gihugu cya Nigeria. Navutse mu kwezi kwa gatanu 1957, nshaka umugabo witwa Pasiteri Olushola Amure, mu mwaka wa 1992 mu itorero ryitwa CHURCH OF GOD MISSION. Narerewe mu buryo bw’umwuka muri iri Torero rya CHURCH OF GOD MISSION INTERNATIONAL. Nakoze imirimo inyuranye mu itorero mbere yuko Imana impa inshingano. Uwabanje kumbera umuyobozi yitwa pastier Mali Abe, uwa kabili ni Pasiteri Isaka Maxwell, ubwo nyuze muri iryo Torero nahawe inshingano ubuyobozi. Ubwo nagiye kwiga mu Ishuri rya Bibiliya aho mu mujyi wa Benin muri Leta ya Ido nahakuye impamyabumenyi mu nyigisho za Bibiliya. Ubwo umuyobozi wanjye arambwira ngo njye mu murimo w’Imana nk’uko umuhamagaro wanjye uri. Ubwo yansize njyenyine ampa n’ibikoresho ngo ntangire ivugabutumwa. Ibyo mbishimira Imana. Ivugabutumwa naritangiye mu mwaka wa 2002. Ntibyari byoroshye, harimo ingorane nyinshi mu rushako n’ivugabutumwa ubikomatanyije, ariko Imana ni iyo kwizerwa.
Sinashatse kuvuga izina ry’itorero ryanjye, imapmvu nuko nshaka kukubwira aho nagarukiye ku ngingo irebana n’imyambarire.
Mu itorero ryacu twigishijwe ko tugomba kwambara imyambara imyambaro ikurura abagabo, kuko hanze hari abandi bagore baba bashaka kubadutwara bambara imyambaro yo kubarembuza. Twabwiwe rero ko icyo abagore bo hanze cyangwa se ba Malaya bakora kugirango batware abagaba, natwe tugomba kujya twambara ko imuhira ngo dukurure abagabo bacu ntibatuveho.
Ibyo kwari ukwitukuza, maquillage, gukoresha imisatsi ya fake/imikorano, kwitera amarangi ku mubili nk’uko indaya zibikora, twambara amapantalo, n’ibindi. Ubwo nanjye ngeze mu rugo ntangira kubikurikiza. Ubwo sinigeze menya ko bibabaza Imana kandi ko bizajyana abanu mu kuzimu aho bifite inkomoko.
Ku bw’ubuntu bw’Imana mu kwa cumi na kabili 2011, nagiriwe ubuntu bwo kujya muri Isirayeli n’abandi bapasiteri nitegereza aho Yesu yagiye anyura mbasha koga mu mugezi wa Yorudani nyuma ndahindukira. Ariko nari narahawe viza(uruhushya rwo kumara igihe runaka mu mahanga) y’amezi atatu. Ubwo icyo nakoze nyuma nahise njya mu Butaliyani mu gihe cy’ibyumweru bibili mvuye muri Isirayeli ubwo niho narangirije ya mezi yanjye atatu ubwo ndahindukira. Ariko ubwo nagarukaga, hari ikintu kidasanzwe cyabayeho,
Narwaye uburwaye bwabonekaga nk’ibisebe. Ikintu naryaga cyose umvaga mbabara mu nzira y’ibiryo. Nagerageje kwivuza ahantu hose, mu bitaro bikomeye, aho ngiye hose bakavuga ko ubuzima bwanjye nta kibazo bufite. Umudogiteri umwe arambwira ati muntu w’Imana usenge Imana abe ariyo itwereka icyo tugomba gukora. Abavuzi nta kibazo bansaganaga ariko ubuzima bwanjye bwagendaga bujya hasi buri munsi nubwo nagaragaraga nk’udafite ikibazo. Ubwo amasengesho yarakomeje. Nari mfite abantu banyuranye dukorana umurimo, inshuti ndetse n’umuryango wanjye bose bari baragerageje kunsengera. Nubwo habayeho gusenga cyane, byagaragaraga ko ntacyo Imana ishaka guhishura cyangwa se ngo mbashe gukira. Ariko Imana ishimwe kubabashije kunsengera bose. Ibyo byarakomeje nanjye ndenda mererwa nabi kugeza mu kwa cyenda tariki makumyabili n’icyenda., kuri iyo tariki niho nasenze n’umuryango wanjye mbere y’uko nkurwa mu mubili, icyo nicyo kintu nibuka cyabayeho.
Ubwo naje kwisanga mu yindi si ifite ubutaka, nta kintu kinyeganyega, ntawe ujyayo cyangwa aveyo. Ubwo nahageze ahantu hamwe sinahava, nta n’umuntu wari uhari wundi wo kuvugisha. Nta biti nta mazi, ubwo ntabgira kwibaza nti “aha ni hehe, nahageze nte, ko nta muntu mpabona cyangwa ikindi cyose?” nitegreza hose mbona nta kintu kinyeganyega. Ndeba mu kirere mbura ikintu nubika umutwe, nongeye kubura umutwe ngo nitegereze imbere mpabona umuryango wa Zahabu. Heza ctyane kandi hanini hari handitswe “KWERA NO GUKIRANUKA”
KWERA NO GUKIRANUKA! Ubwo mpita numva ko namaze gupfa. Kuko nabonaga aho nagiye hose ntabashije kubona amarembo nk’ayo nabonaga, ntihasanga no ku rusengero na rumwe nabonye, kandi ntihasaga n’iwanjye. Nibwirako uko biri kose hari ikintu cyabayeho. Ubwo nitegereje ibumoso bwanjye, mpabona umurongo w’abantu benshiiiii, b’amoko yose. Abagufi n’abarebare, abazungu n’abirabura. Bari ku murongo bagenda ariko njye sinabashaga kuva aho ndi, maze ntangira kwibaza nti: “ aha habaye iki?” nabonaga umurongo muremure ariko ntibinkundire gutera intambwe ngo nanjye njye mu bandi. Nabonaga ntaberekera kuri wa muryango wa Zahabu bose binjiraga mu ruhande rw’ibumoso. Ubwo nanjye ndibwira nti ka ngende nsange abandi sinshaka kuba uwa nyuma kuri uyu murongo.
Ubwo ntishakisha uburyo nasanga abandi numva ijwi rihamagara izina ryanjye mu ruhande rw’iburyo ngo Marigarita we! Ntujye muri uwo murongo, kuko nuwujyamo urajya ikuzimu. Ubwo nitegereje iburyo bwanjye mpabona abamalaika babili. Aho abaho ntibagenda nk’uko tugenda ahubwo baba bihuta cyane, mu kanya nk’ako guhumbya bari bamaze kugera aho ndi.
Barambwira bati, yewe Marigarita, Umwami Yesu atubwiye ko uje ko natwe tuza kugutegerereza aha, ngo tukubuze kwivanga na bariya kuko wivanze nabo wahita ujya ikuzimu. Ubwo maze kumva ayo magambo nta kintu nabashaga kuvuga ahubwo nararize cyane. Ndibaza nti Kuzimu? Ni gute najya ikuzimu naramaze imyaka makumyabili ndi umuririmbyi muri Korali. Nkamara imyaka ine ndi umuyobozi w’ababyeyi, imyaka icumi nyobora itorero, ubwo hejuru y’ibyo byose ni gute najya ikuzimu?
Ibyo nabyibwiraga mu mutima wanjye, maze abamalayika bansubiriramo ibyo nibwiraga byose mu mutima nibwira ko batabyumva. Baravuga bati nibyo koko, ahubwo ibyo wakoze byiza ni byinshi birenze ibyo ngibyo. Nitukujyana mw’Ijuru turakweraka ibyo wakoze byiza. Ndashiduka ndabaza nti mubwiwe n’iki ibyo navugaga? Barambwira ngo aha ni mw’Ijuru nta gihishwe kibaho. Aho uvuye hariya kw’isi niho haba amabaganga gusa. Maze ndababaza nti noneho se napfuye? Bati Yego. Burya uko uryama kose uba wapfuye. Haba ku manywa cyangwa nijoro, usinziriye uba uri mu rupfu. Umwami Yesu niwe ukubyutsa gusa ku bw’ubuntu bwe. Ariko mwe murabyuka mukigendera nta kugira icyo mushimira Imana ibasubije ubuzima.
Ubwo natangiye kurira, barambwira bati : “tugende, UMwami Yesu yavuze ko tugutembereza, maze ubone ibyo uzatakaza kubera ubunebwe” nahagaze ahantu hamwe ndarira hafi no kuba impumyi kubera amarira. Ubwo ndebye hejuru mbona Umwami w’Abami, Ndiho, Uhoraho, Intare yo mu muryango wa Yuda, Imana Itangaje, umuremyi wanjye nawe aje. Ubwo nkimubona nubika umutwe umutwe ndavuga nti mwami Nkore iki?
Ubwo nahise mbona yangezeho nsa n’uwayonze numvaga nta n’igufa mfite mu mubili wanjye. Amavi yanjy yarahinamiranye ngwa mfukamye hasi. Mbinye ibyo bidahagije ndambarara hasi imbere ye nk’umuntu wapfuye. Nta kintu nabonaga uretse gusa, Yesu imbere yanjye abamalayika mu mpande nanjye ndi hagati. Nabaga imbabazi nti Mana mbabairira cyane ibyo nakoze byose ubimbabarire. Nyongerera andi mahirwe nzahinduka rwose pe! Mbabarira Mana yanjye. Ndarira umwanya munini, usibye ggusaba Imbabazi no kurira nta kindi nabashaga kuvuga. Amarira yanjye amaze kuba menshi hasi, nibwo Yesu yampagurikije n’urutoki rwe ruhera, sinabashije kumureba mu maso. Umucyo uturuka mu maso ye, yagira umuyabyaha impumyi burundu.
Aramwbira ati Marigarita! Nakuzanye hano kubera umwete n’umuhate wawe wo kunkorera, ariko unkorera mu bujiji. Reka abamalayika bakujyane bagutembereze maze urebe ibyo ugiye guhomba bitewe n’ubunebwe bwawe. Impamvu uri aha, wankoreye igihe kinini ariko utazi ibyo urimo, niyo mpamvu utajya haba mw’Ijuru cyangwa ikuzimu. Muri ako kanya amarira yari mesnhi mu maso yanjye.
Abwira abamalayika kuntwara bakabanza kunyereka inzu yanjye yo mw’Ijuru. Ubwo turagenda. Kujya mw’Ijuru urazamuka wajya ikuzimu ukamanuka. Uwbo turazamuka. Nabonaga ikirere kitarangira ariko tuza kugera ahantu barahagarara. Bakimara guhagarara iburyo bwanjye banyereka umugore mwiza cyane. Yari mwiza bihebuje, Yesu ntiyari kumwe natwe, abamalayika barambaza bati uyu uramuzi? Ndabasubiza nti simuzi, kuko ni ubwa mbere nd=geze aha. Ubwo mu knaya gato cyane Yesu nawe aba arahageze. Wa mugore aba uwa mbere gupFukama. Ubwo twese turapfukama hasi. Ntangazwa nuko nuko mw’ijuru ibyaho byose biteguye neza. Hari uko yesu agusuhuza, uko akureba, mbabwije ukuri kmnyura kwe gusa kubasha kugukiza. Ubwo tumaze guhaguruka yesu ntiyongeye kuboneka. Abamalayika bongera kumbaza niba uwo mugore turi kumwe muzi. Nongera kubasubiza nti ni ubwa mbere ngera aha nta bantu baho nzi. Barambwira bati uyu ni Mariya, nyina Wa Yesu.
Ndatangara cyane! Nyina wa Yesu? Ni gute umubyeyi abasha gupfukamira umwana we? Malayika aranseka arambwira ati iri niryo kosa rikorwa kw’isi. Hari bamwe bamupfukamira, abandi bakamuramya, abandi bakamwubararira. Ariko nitugera mu kindi gice turaza kukwereka aho bari. Abamuramya bose, ubundi mariya ntakwiye kuramywa no gusengwa. Ntakwiye gupfukamirwa si umucunguzi, si Imana si we muremyi w’isi n’Ijuru. Imana yagiriye ubuntu bwo kuba yarabyae umwami. Ni urukundo n’ubuntu gusa, kuko si we wenyine mu wari isugi mu bakobwa bose bo muri Isirayeli. Umaze kubona uko bigenze ubwo Yesu yazaga? Aramupfukamira. Ni umwe mu batagatifu/abera bo mw’Ijur baramya bagapfukamira Imana. Umuntu umwe rukumbi wo gupfukamira no kuramya ni Yesu Kristu.
Mariya we ku giti cye, ntazi umurimo yakoreye mw’isi kuko byamaze guhanagurwa mu bwenge bwe, ariwe wabyaye umucunguzi. Ubwo nari nteze amatwi ntacyo navugaga.
Maze mariya arambwira ati; “Marigarita, ntuzabure ijuru, ukore byose bishoboka ntuzahombe aha hantu.”
Ubwo turamusiga aho turakomeza turagenda.ubwo turazamuka bambwira ko bagiye kunyeraka inzu yanjye yo mw’ijuru. Ubwo twageze ahandi barahagarara, iburyo bwanjye nahobonaga umugabo. Yesu ntiyari aho hafi. Barambaza bati uyu ni nde? Mbasubiza ko ntamuzi ari ubwa mbere mpageze. Ubwo narimo mpanagura amarira yanjye kuko ubwo numvaga ijambo Kuzimu nacitse intege. Numvaga ko ngiye mw’ijuru kubera imyaka myinshi namaze nkorera Imana naho simenye ko njya ikuzimu. Kugeza mu kwa cyenda umwaka wa 2012. Ubwo barambwira ngo uyu ni ABurahamu sekuruza wo kwizera. Numvise ibyo nshaka kumupfukamira kuko numvaga ari umusaza cyane ariko yabonekaga nk’umusore w’imyaka makumyabili n’itanu cyangwa mirongo itatu. Ndavuga nti papa Aburahamu, aampagurutsa arambuza ati ntumfukamire! Ari kw’isi niho niho mupfukamira icyo mubonye cyose. Aha ngaha dupfukamira Yesu Kristo gusa. Njye ntumfukamire ndi umutagatifu kimwe nawe.
Maze arabwira ati Marigarita we! Ntuzi ibyo Yesu yagukoreye? Ntuzabure aha hantu! Ntuzabure Ijuru. Nusbira kw’isi, ubwire abakuru b’amatorero, bahe izina rya Yesu, Uhoraho, uwa mbere n’uwa nyuma , uburemere rikwiye kugira. Kandi bamusenge buri munsi kubw’ibyo yabakoreye byose.
Tuvaho banjyana ahandi. Aho hantu nko ma masegonda icumi nakoraga nka Roho, nari maze kubara abagabo nk’ibihumbi bibili ariko nifuje kubona nibura abagore batanu sinababona! Ubwo nta ngira kwibaza aho abagore bari. Sinari nkiririra ahubwo ntangira kuririra abagore. Nibaza aho bari biranyobera. Nari natembereye n’abamalayika nkabona abagabo ariko simbone abagore. Mw’ijuru hariyo abagore bake cyane. Ubwo nashakaga kubara abagore mu bagabo ibihumbi bibili bari bamaze guhita sinababonamo n’umugore umwe. Abamalayika barambwira bati humura nitugera aho abagore bari urababona. Ntekereza ahari ko mw’Ijuru badashaka kuvanga abagore n’abagabo.
Nti buriya byashoboka ko hari Ijuru ry’abagore. Ubwo tukigenda nabonaga inzu hejuru nini, ariko Atari nini cyane kuko hari izinid nini zayirutaga. Hakaba kandi n’izindi ntoya hasi yayo. Hari ikintu cyakorerwaga kuri iyo nzu. Nagiye kubona mbona iyo nzu irasenyutse irashwanyagurika. Nibaza uburyo iyo nzu yaba yarubatswe bikayitera gusenyuka no guhita ishwanyagurika. Mbaza abamalayika nti ko iriya nzu mbona inyeganyega iranyeganyezwa n’iki/ bansubiza ko ariho tugiye nitugeray tuza kumenya ikibazo cyayo. Ubwo turagenda.
Mwibuke Yohana 14:1. Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
2. mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyo aba adahari mba mbabwiye ko ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Ubwo tuhageze turahagarara Malayika arambwira ati Marigarita! Reba hujuru ndebyeyo mbona handitse Marigarita. Mbere nta kibazo byanteraga. Kuko numvaga ko mw’isi harimo ba Marigarita beshi atarinjye witwa Marigarita gusa. Mpereye kuri mabukwe yitwa Marigarita ndetse hari n’abandi bitwa ko. Ibyo nabyibwiraga mu mutima ntabumbuye umunwa. Malayika yongera kunsubiriramo ibyo nibwiraga. Arambwira ati Marigarita! Aha ntacyo duhishwa. Mw’isi niho haba gushisha no kwibeshya ku bantu. Aha tuzi ibyo dukora. Tuzi neza ko hari ba Marigarita benshi ariko iyi niyo yawe. Ubwo tukiri aho nitura hasi ntangira kurira. Ubwo numva ikintu kirangira, kituye hasi. Mw’Ijuru nta nzu z’ibyondo zihari cyangwa ibiti, n’amatafari, ahubwo ni zahabu cyangwa Ifeza. Ukir hano mw’isi niho ubasha guhitamo ikizubaka inzu yawe bitewe n’imirimo ukora. Ubwo ntangira kurira. Nti insenyukiye mu maso koko? Mumfashe.
Biracyazaaaaa……