Imana ivugira mu nzozi nk’uko twabibonye ubushize,twabonye ko Imana yavuganye Abraham,Issack na Yakobo mu nzozi,Imana yahaye Umwami Solomoni ubwenge n’ubutunzi bwose kubera gusaba ubwenge no guca imanza zitabera.
Imana yavuganye na Nebukadinezar imubwira iby’ubwami bwe uko buzavaho bukurikirana n’ibihe birindwi (7)azamara mu ishyamba,abantu bose yavuganye nabo mu mayerekwa no mu nzozi baryame ndetse yavuganye na Yobu mu nzozi imubwira ibyago byose bigiye kumubaho! Usibye umuhanuzi Moses umuntu w’I,mana niwe wenyine wabonye Imana imbone nk’ubone.
Abandi bose mu nzozi no mu mayerekwa bya ni njoro abantu bashyizweyo basinziriye Ntushobora kugendana n’Imana udakurikira inzozi Imana iguha,ntiwatsinda ibigeragezo udakurikira inzozi,andika inzozi zose ubona uzasanga Uwiteka Imana avugana nawe nta kintu na kimwe kizagutungura mbere yuko kibaho Ariko rero ntiwasobanukirwa iby’inzozi udasoma ijambo ry’Imana kumurongo uhereye mu itangiriro kugeza ibyahishuwe.
Kandi buri munsi.Kera imana yanyerekaga imigambi y’umwanzi kubugingo bwanjye simbisobanukirwe ngashiduka byangezeho kubera kutita ku ijambo ry’Imana Ugasanga mporana intonganya hagati y’Imana nanjye Mana kuki wemera ko ibi bimbaho,nibwo Imana yanciraga umugani wumunyabwenge n’injiji naringeze inyamirambo njya mu masengesho maze nsubira inyuma ndataha njya gutekereza igice mperereyemo nsanga ndi munjiji mpita nkora uko nshoboye kose mva murizo njiji ubu nanjye mbasha kwigisha abandi kandi uko ngenda nigisha benedata niko Imana igende inyungura ubwenge,ubuhanga,n’ubumenyi bidatangwa n’abana bab’abantu.
Iyo urose perezida runaka yagusuye ubona urimo kuvuganabisobanura ko, Imana iba yakugendereye kuko ntawundi uba hejuru ya perezida usibye Imana yonyine,kurota wambuka ikiraro ikibazo kije imbere yawe uba ugitsinze,koga mu mazi agera mu mavi,urukenyerero,kwivuruguta mu mazi yibyondo bisobanura ugiye guhura nikibazo kitazagira icyo cyigutwara. Ariko iyo ubonye uri mu Nyanja urimoukabona kugera ku nkombe biri kure yawe,uzajya umenya ko, ka kubayeho ushatse washaka aho waba werekeye,imwe mu migambi yawe ukaba wayihindura, kuko ibyo bibazo bitazagusiga amahoro,kurota wambaye ubusa bisobanura gukorwa nisoni,kurota usanbana bikananirana ko mugera kugikirwa nyir’izina bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira ibyo abanyamadini bigisha ko ngo bisobanura abagore ba ninjoro cyangwa abagabo ba ninjoro ni kinyoma cyambaye ubusa cyabafarisayo bigishwa muriteology,urabona ko bitandukanye kure cyane nibisobanuro by’ubuhanuzi.
Kwambara ikabutura n’ugukorwa nisoni bigereranije bidakanganye,cyangwa se kuba wambaye ipantaro hejuru nta sharti wambaye izo soni ntizikanganye,kwambara ikariso yonyine ugenda mu muhanda bikojeje isoni ariko kuba ntacyo wambaye birushijeho cyane Kugenda mu ishyamba bisobanura ubuhunzi,kugenda mu butayu bugufi bisobanura nyine ubutayu bukomeye ,ikurota wiga mu ishuri rya primary bisobanura ikibazo kizamara igihe kinini,secondary school ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire,kwiga kaminuza ikibazo gikomeye cyane kandi kizmara igihe kirekire.
Gukora ikizamini ukagitsinda uba utsinze ikibazo cyikuri imbere,iyo utsindiwe mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanuye ko uri injiji icyo kibazo utazagishobora kizakunanira naho wasenga gute igihe cyose utaramenya ubusobanuro bwizo nzozi cyangwa ubwoko bw’ intambara urwana nazo Imana nta cyo ya kumarira kugeza igihe uzamenyera kurwana intambara zo mu mwuka wifashishije gusenga amasengesho nababwiye hamwe no gusoma ijambo ry’Imana nta bwo uzakenera abagusengera ahubwo uzakenera ubusobanuro bw’inzozi kugirango umenye uko ugiye kurwana urugamba rukuri imbere.
Inshuro nyinshi abanzi b’umuntu”abarozi” nibo bagenda baguteza ibibazo kubera ko baba baratwaye umugisha wawe ugasanga warize ariko ugasa n’utarize,abarozi bashobora kuguteza ubusinzi amashuri yawe akagupfira ubusa nyamara abatarize bakaba abanyamugisha ku kurusha Abarozi baroga SIDA wajya gusambana arubwa mbere ugahita ufatwa na sida,nyamara ababikoze imyaka ni myaniko ntayo bafite,indwara zose aho ziva zikagera ziterwa n’abadayimoni kugirango uzitsinde usabwa kuba umuntu w’Imana ukirinda icyitwa amasengesho y’ubwoba kuko akenshi iyo usenga abadayimoni bashobora kumva amasengesho yawe banyuze mubo musengana bakorera satani kuko bazi kwizera gucye kwawe no kuba udasoma ijambo ry’Imana baza no ku kuyobya bakoresheje izo nshuti zawe wizera ndetse nazo har’igihe zivangirwa kubera kwizera abantu cyane ugasanga nawe ugendeye mukavuyo kuko utigeze wishwa n’umwuka w’Imana ngo umenye uko warwana intambara zo mu mwuka wenyine ufatanije n;umwuka wera hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo na data wa twese wo mu ijuru .
Urumva yuko mu byo urimo gusoma byose wongereho gukiranukira Uwiteka Imana mu bibaho byose n’ibintu byoroshye cyane iyo wifatikanije n’Imana ibitekerezo byawe birahinduka ugatangira gutekereza nk’Imana kandi urumuntu. Ntukagire uwo ubwira ibyifuzo byawe mu gihe utamwizeye neza,bigire ibanga data wo mu ijuru ureba ahiherereye azumva gusenga kwawe, maze agusubize,ntuzabwire uwari we wese ko ugiye kurongora cyangwa kurongorwa utabanza gutunganya imigambi yawe ijyanye nubukwe inkozi zibibi zigize abakiristu zizahita zangiza gahunda zawe utangire gutongana n’Uwiteka Imana nyamara ijambo ry’Imana ridusaba ko tudakwiye gutonganya cyangwa gutongana n’Uwiteka Imana byabindi ujya witonganya uri cyumba uri wenyine,uri murukarabiro uri wenyine umenye ko ibyo nabyo Uwiteka abibara nka revolt cyangwa gutukana izo uzabyirinde uzahinduka inshuti Imana utangare cyane kuko azajya akubwira akantu kose gakorerwa munsi y’ijuru. Ntukavuge umushinga wawe uteganya gukora mu gihe utarawutunganya,banza ugenzure neza abo ubwira kuko abanzi bumuntu nabo murugo rwe,cyangwa inshuti ze!Umuntu utar’inshuti yawe yabwirwa niki imigambi yawe?
Mu menye ko satani nta matwi cyangwa amaso y’umubiri agira,niyompamvu yitabaza ikiremwa muntu kugirango agikoreshe ibyo yifuza.Abantu beshi bafite imyuka mibi ibakoreramo niyompamvu ijambo ry’Imana mu migani ibice 4:16 For they do not sleep unless they have done evil;And their sleep is taken away unless they make someone fall.Ushobora kwisomera mururimi wumva tekereza niba umushumba wurusengero rwanyu niba akorera satani urumva azahitana abangana iki? Tekereza iyo mu giye kumusaba ko abasengera agahita amenya imigambi yanyu yose ndetse biramworohera cyane kubagirira nabi ,byaba ubanje kuzengurutsa ururimi rwawe inshuro (7) mbere yuko uwuvuga umushinga wawe cyangwa uvuga ibyawe banza uwushyire cyangwa ubishyire mu masengesho maze uwushyire ahagaragara niba bitbaye ibyo uzasanga abanyeshyari bamaze kuwugutanga kuko hari abantu babeshwejweho no gukopera ibyabandi kuburyo uvuga ngo ugiye gukora icyintu runaka ejo ukumva cyashyizwe ahagaragara.Umudamu wawe ashobora ku kubera inzitizi y’umugisha cyangwa umugabo wawe,banza ugenzure neza niba koko umugabo wawe cyangwa umugore wawe atar’inzitizi yawe,ibyo abagore barabizi ndetse nta gihe na kimwe bajya bizera cyangwa ngo biringire abagabo ushobora gutinda muri za gahunda zawe umugore akumva ko uri mubagore bagenzi be,utekereza atyo haba hari ikintu azi neza kitagenda neza muri we bityo agahorana impungege ko ushobora kuba har’ibyo umunenga ukaba wakwishakira undi Ikibabaje abagabo ntabwo ibi babizi,dore abagore batumye habaho urwango hagati y’umugabo n’Imana kubera kutumvira ibyo Imana yari yategetse,abagabo bafite icyaha cyitwa Iresponsible kutita kunshingano zawe,byatumye isi yose uyu munsi wa none yinjira mukaga katewe na satani anyuze mu mugore nyamara satani aganira na Eva ,Adam yarahongaho ikiganiro cyose yaragikurikiranye soma itangiriro uhereye ibice (3) ugeze ku bice (4) urahita wumva icyaha cy’umugabo”ngo ahaho n’umugabo we bari kumwe”abagore burigihe harumwuka ubabamo wokwanga imigambi y’umugabo yateganije ahanini bitwaza ko ngo abagabo ntacyo bajya bitaho!Ibyo nukuri kuko kuva mbere hose iyo abagabo baza kwita kumategeko y’Imana ntabwo isi yarikuba imeze uko imeze ubu.Ariko ahanini abadamu babiterwa n’amatsiko yogushaka kumenya buri kantu kose umugabo akoze nyamara har’igihe abadamu bangiza ibintu byinshi byakabaigiriye umumaro ngo nuko batabigezemo uruhare Uyu ukomoka kuri Eva waremwe agasanga Adam yararemwe mbere bityo byaje kumubera amayobera aho Adam yaturutse kuko ijambo ry’Imana rivuga ko umugabo ariwe muntu naho umugore nta bwo ar’umuntu ahubwo yitwa umufasha,kubera iyo mpamvu satani yamweretse igiti kimenyesha ubwenge ibyiza nibibi niyompamvu usanga abagore bagira ubwenge butari ubwenge bw’Imana bushaka kumenya buri kamwe kose ibyo bigaragaza ko batagira kwizera muri kamere yabo yose,Cyakora umudamu wageze kumusaraba nubwo bigoye ko bagerayo,uwabashije kuhagera usanga avamo umuntu mwiza ubereye abantu n’umuntu kuburyo uwo niwe ijambo ry’Imana rivuga ko umudam mwiza aturuka k’Uwiteka ibi binyuranye nibyo abafarisayo bajya bavuga iyo bagiye gusezeranya abasezerana ko bahujwe n’Imana how can you prove that?
Ni gute wakwemeza ko ar’Imana yabahuje. Aha naho umwanzi arahakorera cyane,ushobora guhanurirwa nabahanuzi benshi nyamara muri abo bose nta muhanuzi numwe w’Uwiteka ubarimo maze ugasanga ugendera kubuhanuzi nk’uko uyu munsi abantu benshi bagendera kubuhanuzi badakeneye kumenya umwuka wahanuye ibyo wemera kuko ikibazo s’ubuhnauzi,ahubwo ikiibazo ninde wabuhanuye?Nuwuhe mwuka warumurimo?Aho niho ruzingiye kandi aho niho haba ubwenge no kumenya.
Satani abasha kumenya ko wowe wahamagawe n’Imana kandi ko Uwiteka yagusezeranije ubutunzi nyamara kuko satani arumukene nta kintu nakimwe agira ibyo atunze byose bikomoka kubantu b’Imana niyompamvu usanga satani agerageza uko ashoboye akinjiza umukobwa wabadayimoni uzabyara umwana wabadayimoni uzaragwa ubwo butunzi maze nawe ukagarama ukavuga Imana yaravuze Reka nkubwize ukuri senga Imana nanjye wandika ibi byose iguhishurire ko nd’Umuntu w’Imana,umuntu w’Imana bisobanura umuhanuzi,ureke kujya aho ngo umuhanuzi wacu uyu munsi yanditse ibi nibi,uzisanga ahantu utazashobora kwikura hamanya numwuka wawe niba koko ibyo nandika bituruka ku Mana kugirango bibashe kukugirira umumaro.
Ntuzagire umuntu wizera ubaho yaba papa wawe cyangwa mama wawe,kuko n’abantu ushobora gusanga ababyeyi bawe bagukunda kubera cash winjiza ariko abavandimwe bawe batarabona amahirwe nkayawe bakabasuzugura!? Papa wawe ashobora kuba mu idini rya”ILLUMINATI” tekereza uramutse usanze umubyeyi wawe akorera satani?Ese wabigenza gute?
Wabyifatamo gute?Tekereza mama wawe usanze aroga mbese wabigemza gute?wakora iki? Mu gihugu cya Kenya ahitwa ONGATA RONGAI ABAHUNGU (3) BAVUKANA UMUKURU YAGIYE MU IDINI RYA FRIMASONEL RYITWA ILLUMINAATI ASABA GUHABWA UBUTUNZI BAMUSABYE IGITAMBO ATANGA MURUMUNA WE UMUKURIKIRA,MURUMUNA WE NAWE YAJE KWINJIRA MU IRYO DINI ATANGA BUCURA BWABO,BUCURA ABONYE BATAMUHA KUMASHILLINGI NAWE AJYA MURI IRYO DINI NAWE ATANGA MUKURU WE WIMFURA NAWE ABONA KUGARANGA NYAMARA BOSE BAJYAYO BURI UMWE YABIGIZE IBANGA.
2013 mukuru wabo yitaba Imana baramushyingura,nyuma y’icyumweru kimwe umukurikira nawe aramukurukira,mu gihe bakimara kuva ku kiriyo nyuma y’icyumweru kimwe gusa na bucura nawe akurikiraho bose uko ari (3) barashira urumva ko umuntu n’umuntu ntuzigire wiringira umugabo wawe cyeretse naramuka abaye umuntu w’Imana cyangwa se akaba ari muri za mfura zubaha Imana n’abantu ariko akaba ataramenya Umwami Yesu Igiti gisobanura ubutegetsi,urutoki rusobanura umurimo w’Imana,injangwe bisobanura umujinya wabarozi,imbogo nabadayimoni bakaze inka nabadayimoni basanzwe,urukwavu rusobanura ubwenge,ihene isobanura umwuka w’ikinyoma,inkoko nabadayimoni boroheje boguterekerera Itabi namagambo,inzoga nubusizi ubwaribwo bwose,umusatsi bisobanura ubwenge,inyoni aho ziva zikagera zisobanura abadayimoni utabariyemo “inuma”.
Umugore urenze umwe mu nzozi cyangwa mu iyerekwa asobanura abarozi,umugore umwe asobaura itorero,iyo barikumwe nabagabo nta kibazo kiba kirimo Intama Intare bisobanura kristo mbere yuko apfa yitwaga umwana w’intama,amaze kuzuka ibintu byarahindutse yitwa intare yo mu muryango wa David cyangwa Dawid byaterwa ni uko shaka kumwita Gukuka amenye mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura ko uri bihanga mu buryo bw’umwuka,gukurwa impigikirane uba ukuwemo amenyo yimvange mu buryo bw’umwuka kugirango amenyo yawe agaragare neza mu buryo bw’umwuka Inyama mbisi n’amagambo adafite umumaro,izihiye bisobanura ubugambanyi bugereranywa namarozi,kwinjira mu ndege gukurwa mu mubiri,indege kumanuka igwa hasi bisobanura ububyutse bw’itorero.
Igikoma nacyo gisobanura amarozi,igyi ry’inkoko baba barakuroze bakakuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo,imisumari bisobanura ububabare mubuzina bwawe Kurota abapfuye bisobanura inzika,cyane uzajya ubona urota abawe mwatandukanye muri jenocide cyangwa bishwe muburyo utasabanukiwe bisobanura ko ababishe bakigufitiye inzika bari mu migambi yo ku kugirira nabi.
Kurota ujya kwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje”short call,long call”bisobanura kubohoka uruzingo rwamarozi umuntu warozwe ashyirwaho itara rimenyesha abandi barozi ko warozwe aho ugeze hose buri murozi ashobora kongeramo andi marozi Ikindi iyo urimo kubohoka uwakuroze arabimenya kuko wa mugisha baba baratwaye utangira kubacika ukugarukaho,icyo gihe bahita bajya kureba abaganga bakomeye mubyamarozi iyo udafite inzozi cyangwa kwerekwa ngo urebe ibyo bagiye kongera kugukorera barongera bakisubiza wa mugisha ugakomeza kuba imbata n’imbohe yabo.