Umukristo nyakuri no gusohora k’ubuhanuzi.

Umukristo nyakuri no gusohora k’ubuhanuzi.« Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo » (Amosi 3:7).

Bene Data na bashiki bacu, abo dufatanije kumenya ko Imana iriho, ko isi izarangira, ko hazabaho igihano cy’abanyabyaha n’ingororano y’abakiranutsi, no kumenya ko ibyo tubona byose mu miryango, mu madini, mu moko, mu majyambere, mu ndwara z’ibyaduka, n’imbaraga za Satani zikora ibitangaza; turabamenyesha ko byose bifite ibisubizo byabyo mu gusohora k’ubuhanuzi.
Ibibazo by’ingenzi twibaza :

1. Wamaze gusobanukirwa neza uruhande urimo ?

2. Urwo ruhande waruhisemo uzi amaherezo yarwo ?

3. Ufite cyizere ki ko ibyo urimo byemewe n’Imana ?

4. Aho ntiwabaye Bizengarame, ngo bizabazwa abakuyobeje ? Igihe cyo kwibeshya kiri gukomanga ku iherezo !

Wowe musomyi, banza umenye ko ushobora kwizerera mu bwinshi, nyamara ukazarimbuka ku giti cyawe, kandi nta rwitwazo rw’umuntu warebereye ntiyite ku gakiza ke.

Nk’uko insanganyamatsiko yacu ari « Umukristo nyakuri no gusohora k’ubuhanuzi », turabereka uko umuntu w’Imana yivangura mu bitamureba, agahagarara ashikamye mu bimureba.

Ibyo ni ukuvuga guhesha Imana icyubahiro, kubera abandi umugisha, no kwitegura no kwiteguza abandi. « Ni cyo gituma umuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk’icyo, kuko ari igihe kibi. Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira » (Amosi 5:13-14)

UMUKRISTO NYAKURI MU RUSOBE RW’IHINDAGURIKA RY’INGOMA

Bitewe n’uko umukristo atagira abanzi, akaba yifuriza bose ibyiza, asobanukiwe neza ko Imana ari yo yimika abami ikimura abandi, bituma mu masengesho ye asabira igihugu n’isi muri rusange ibyiza, amahoro n’amajyambere, atiyibagije ko ihindagurika ry’ibihe n’iry’ikirere, n’imico mibi y’abantu bishobora gutera imidugararo muri ayo mahoro uwo mukristo yari akeneye. Ni cyo gituma yirinda gutwarwa n’umuvumba w’ibyaduka.

« Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima. » (Danieli 8:23)

« Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose. » (Danieli 2:44)

«Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Danieli mu nzozi yarose nijoro. Maze Danieli ashima Imana yo mu ijuru ati ’Izina ry’Imana yihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo. Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimura abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya. Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.» (Dan.2:19-22)

« …Kuko icyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana. (1 Pet.2:15-16)

« Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. Mukorere Uwiteka mutinya, munezererwe muhinde imishyitsi.» (Zaburi 2:10-11)

Iyo amoko n’amahanga yasubiranyemo umukristo nyakuri yirinda kwivanga mu bitamureba. « …kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhora ubusa, azize umutima utunganiye Imana… kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke, yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera. » « Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ry’ibyiza? Icyakora n’ubwo mwababazwa babahora gukiranuka, mwaba muhirirwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima, ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo n’ubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware. Ibyiza ni uko mwababazwa babahora gukora ibyiza niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi. » (1 Petero 2:19, 21-23; 3:13-17)

UMUKRISTO NYAKURI IMBERE Y’AMADINI Y’IBINYOMA

Banza umenye ko idini ry’ibinyoma ari imyigishirize yose yishingikirije ku Ijambo ry’Imana, ariko iri gushakira inyungu iryo dini n’abariyoboye.

Ibyo bisohora mu buryo butatu:

a. Ni ukwigisha ibinyuranye n’Ijambo ry’Imana ushyigikiye ibyaha by’abayoboke bawe, kugira ngo batagucika ukaburi inyungu zibakomokaho

b. Ni ukwigisha inyigisho zemerwa na benshi, kugira ngo ugire abayoboke benshi maze ube ikirangirire

c. Ni ukugambirira kunyuranya n’Imana umaramaje, ariko ukabihisha abayoboke bawe, kuko biguhesha inyungu.

Ngiyo impamvu mu ntambwe iheruka yo gusohora k’ubuhanuzi, ijwi riheruka ni rimwe gusa, rivuga ngo « Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo… Ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko umwami Imana iwuciriyeho iteka ari iy’imbaraga. » (Ibyahishuwe 18:4, 8)

Ariko Babuloni ikomeye izaba izira iki?

Izazira gutereka amahanga inzoga (inyigisho z’ibinyoma), igira ngo nimara gusindisha (kuyobya ubwenge bw’abami, abakire, abanyabwenge, ibe ibonye ingabozo gukoreshwa mu kurengera ibinyoma byayo, no kurwanya ukuri kwavuzwe n’Imana.

« Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitngza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. » (Ibyahishuwe 16:13-14)

Izo ni imbaraga zihuza Leta, amadini n’ubukungu, ngo bikumire inyigisho yose y’ukuri yo kurengera Isabato ya Bibiliya n’ubutumwa bubwira abantu ko Yesu ari hafi kugaruka (Uwo ni wo munsi w’Imana Ishoborabyose).

« Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarima, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe. Abo bahuje inama, baha nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo. Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha. » (Ibyahishuwe 17:12-13)

Muri Bibiliya hatubwira ko uyu mutwe urwanya Yesu n’abayoboke be uzakora isaha imwe, na Babuloni ikomeye ko izarimbuka mu isaha imwe.

Izi mbaraga zizihuriza hamwe, ngo zishyire hejuru ikiruhuko cy’icyumweru (dimanche), ngo barenganye abera b’Imana no guhindurira isi yose kuyoboka icyo kinyoma. Utabyemera wese azarenganywa, azabihanirwa, azanyagwa ibye, azabuzwa umudendezo ku kantu kose.

« Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo. » (Ibyahishuwe 13:16-17).

Uyu mutwe w’ingoma uzakora isaha imwe, watangiye imyitozo y’amatwara yawo mu 1929, ubwo Benito Musolini (wayoboraga Ubutaliyani) yongeraga gusubiza Papa ubushobozi bwo gutegeka amaleta n’amadini yose.

Mu 1948; amaleta yibumbiye hamwe mu Muryango w’Abibumbye (ONU), ngo ujye ukumira amakimbirane, intambara no kugoboka abari mu kaga, no gutegura icyerekezo kimwe cy’isi mu gukemura amakimbirane. Ni ho hatangiye Impuzamatorero mpuzamahanga (Œcuménisme), ngo n’abatavuga rumwe mu myizerere bahuze umugambi, ngo bakumire inyigisho zose zabazanamo ibice byatuma batagera ku migambi yabo yo kubaka isi ifite icyerekezo kimwe cyo kuyoboka ibinyoma byabo. Ingingo rusange bahurizaho, ni ukwemera ibyemewe na benshi no guhana unyuranya na byo, n’ubwo abake baba ari bo bari mu kuri.

Byari byarahanuwe muri Yesaya 8:9 ngo « Nimwiyunge mwa mahanga mwe, ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n’ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe. » « …Intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe » (Danieli 9:26).

Ngaya amaherezo y’abantu bose bazaba barivanze mu kurwanya iby’Imana: « …Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n’ibitare bati ‘Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama, kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?’ » (Ibyahishuwe 6:15-17).

Intego nyamukuru y’ubukristo mu gihe nk’iki, ni ukumenya isaha ya gihanuzi duhagazemo, tukirinda kwitiranya ubuhanuzi bwashize, uburiho n’ubw’ahazaza. Tugahagarara mu ruhande rwo kurengera iby’Imana, tugakiranuka mu ngeso hagati yacu n’abandi, ari na byo birangwa no guhesha Imana icyubahiro, no kubera bagenzi bacu umugisha. Tukabiheshwa no kwihana ibyaha byacu imbere y’Imana no kwizera Yesu Umukiza wacu, no guhinduka mu mibereho, no kwemerera Umwuka Wera akatuyobora mu bushake bw’Imana.

« Urugamba rurakomeje. Satani n’abamarayika be barakoresha ubushukanyi bw’uburyo bwose bwo gukiranirwa. Binyuze mu mwete udacogora, ari kurehereza imitima kure y’ukuri no gukiranuka, kugira ngo abone uko abiba imbuto zo kurimbura isi yose. Mu buhendanyi bwimbitse, aragenda ahimba ibinyoma binyuranye ngo abone uko afata mpiri imitima. Arakora ubudacogora. Umwanzi arihatira ubudatuza mu kuroha imitima mu gushidikanya no mu kwibeshya. Arashaka gukumira Imana na Kristo wigize umuntu akabana natwe, akerekana ko ku bwo kumvira ubushake bw’Imana dushobora gutsinda icyaha. » (Mess. choisis, v.1, p. 227)

« Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge » (Zaburi 119:130). « Imibereho yacu ntigomba gutandukanywa n’ijambo ry’Imana. Ni byiza kurigundirira mu ntekerezo, ukaryakirana inyota mu mutima, tukarikunda, tukarikundwakaza, tukaryumvira. Dukeneye ubumenyi buhagije, dukwiriye gusobanukirwa n’inama y’agakiza… Reka twegere Ijambo ry’Imana dufite umwuka wo kwiyoroshya kandi dusonzeye kwiga : imyanda n’amafuti bazahanagurwa, imbuto z’ukuri zamaze igihe kinini tutabona zizavumburwa. » (Mess. choisis, vol.1, p. 422)

Ibyiza binyuranye bikomoka mu gushyikirana n’Imana. -«Mu kumenya Imana ni ho amasoko y’ubumenyi nyakuri akomoka… … haba mu mpagarike, intekerezo n’iby’Umwuka, aho twakwerekeza amaso hose … Ingaruka y’uwo mushyikirano igera ku mubiri, ku mutima no mu ntekerezo, irenze ibyo umuntu yakwigezaho.» (Pour un bon équilibre mental et spirituel, p. 417)

Tubifurije imyumvire myiza. Mubane n’Imana