Waramukanye ImanaUyu munsi ni ku wa gatanu mutagatifu aho twibuka urupfu rwa Yezu
Ni umunsi Imana yacecetse maze isi icura umwijima.
Ni umunsi Yezu yahamagaye Imana Data igaceceka!
Kuki Mana wacecetse?
1. Hari isaha Imana iceceka abantu tukagirango yadusize! Na Yezu byamubayeho mbere yacu kugirango tutazatungurwa.
2. Imana ntituyumvisha amarangamutima cg ngo tuyibone niyo ibyo bidahari turayemera
3. Yezu yababaye mbere yacu, abo yakunze bose baramutererana ngo na we nuhagera uzamurebe kandi ukomeze kwizera
4. Yezu yaritanze wese ntacyo yasigaranye ataguhaye! Ngaho nawe rekura byose umwihe wese
5. Yezu no ku musalaba yakomeje gukunda nta mupaka! Nta ntonganya, nta kwinuba, nta bitutsi, nta burakari! Jya ubabara nka Yezu utanduranya kuko nibwo ububabare bubyara ubuzima
6. Nihagira ukubabaza uzikomereze kuko ubwitayeho bwakubuza gusa na Yezu gusa ubuture nk’ituro wahuza n’irya Yezu.
7. Uyu munsi ni uwo guceceka tukareba Yezu maze natwe tugatuza kugirango Imana iduturemo.
WITEGUYE GUPFA NGO UKUNDE NKA YEZU?
Nkwifurije umugisha w’Imana