Kugira Umutima Nk’uwa Kristo: Ubugingo Bwuzuye Ijambo Ry’imana
Bibiliya ni igitabo umukristo avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze, n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa. Bibiliya ni Ijambo ry’Imana – uguhishurwa kwayo kw’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana. Nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.
1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Iby’ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byos’Imana yabyiteguriy’abayikunda 10 Arikw’Imana yabiduhishurishij’Umwuka wayo: kuk’Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’
Zaburi 119:9-11 ‘Umusore azez’inzira y’ate? Azayezesha kuyitondera nkukw’ ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishij’ umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndek’ibyo wategetse.’
Uku guhishurwa kurimo ibintu nk’ukuri kwerekey’ Imana mu butatu ( uko iteye, imico, imigambi, na gahunda); ibintu byerekeye umuntu (inkomoko ye, imico ye, kugwa kwa Adamu, icyaha, n’ibyo akeneye) ibyerekey’isi n’aho yaturutse h’ukuri nk’icyaremwe n’Umuremyi no gucungurwa kwayo; ibyerekeye Satani n’imbaraga z’ikibi mu isi; ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza k’umuntu kubwo kwizera Umwana wayo Yesu Kristo n’umurimo We, (gukizwa igihano cy’icyaha, imbaraga zacyo, ndetse umunsi umwe gukizwa icyaha ubwacyo); Umwuka Wera n’umurimo We; no ku byerekeye ibintu by’igihe kizaza. Kubera ko umuntu agira aho adashobora kurenga, guhuma gusanzwe kwe ku by’Umwuka, na kamere ye y’icyaha, Bibiliya ni (nkuko nyakwigendera Dogiteri Lewis Sperry Chafer yanditse) igitabo umuntu adashobora kwandika, yabishaka cyangwa atashaka, nubwo yaba afite bushobozi.
Kubera ibyo ikora n’icyo iri cyo, Bibiliya ni cyo gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi mu bugingo bw’umukristo. Reba iyi mirongo ikurikira yatoranijwe:
Matayo 5:18-19 ‘Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. 19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose: ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.’
2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ng’ umuntu w’ Imana ab’ ashyitse, afit’ ibimukwiriye byose, ngw’ akor’ imirimo mwiza yose.’
2 Petero 1:18-21 ‘Iryo jwi twaryumvise rivugira mw’ ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufit’Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’ itabaza rimurikir’ ahacuz’ umwijima, rigakesh’ ijoro, rikagez’ ahw’ inyenyeri yo muruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.’
Abakristo ntibagomba kumenya Bibiliya byonyine, bagomba no kumenya ibyerekeye Bibiliya yabo. Ni iby’ingenzi kumenya neza agaciro kayo kugira ngo barusheho gushaka kuyikoresha uko bikwiriye ku by’uko iteye, umugambi wayo, n’inkomoko zayo. Kubera ko gusobanukirwa by’Umwuka, kwizera, kubishyira mu bikorwa, no kwubaha Imana bishingiye kuri Bibiliya, inyigisho ya Bibiliya (Bibliologie) ni imwe mu nyigisho z’ingenzi z’Ibyanditswe umuntu akwiriye kumenya.
Dawidi yaranditse ati, ‘Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, nshimira izina ryawe, imbabazi zawe n’umurava wawe: Kuko washyirishije hejuru Ijambo ryawe kurisohoza, ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringiza’ (Zaburi 138:2). (Gushimangira ni ukwanjye).
Bibiliya yitwa NASB ivuga igice cya kabiri cy’uwo murongo itya iti, ‘kuko washyize hejuru Ijambo ryawe ku bw’ izina ryawe ryose’. Bibiliya yitwa NIV yo ibivuga itya iti, ‘Kuko washyize izina ryawe n’Ijambo ryawe hejuru y’ibintu byose’.
‘Kubwo’ (NASB) cyangwa ‘hejuru’ (KJV) ryerekana mu Giheburayo igihimba cy’inshinga gadal wongeyeho akabanzirizajambo al. Ibi bishobora kuvuga ubusanzwe ‘hejuru’ nk’uko KJV irisobanura, ariko ubu bwose ni ubusobanuro bushoboka. Tudakurikije ubusobanuro umuntu yemera, uwo murongo uvuga agaciro k’Ijambo ry’Imana ku kumenya no kuramya Imana.. Nk’uko bivugwa rimwe na rimwe, ‘izina ry’ umuntu risa n’ijambo rye’, ni ko n’izina ry’ Imana no kumenya Imana bishingiye ku kuri, kwiringirwa, ukuri kw’Ijambo ryayo no kumenya Ibyanditswe kw’umuntu. Hamwe n’ibiri ku mutima, reka turebe icyo Bibiliya ari cyo.
Ibiranga Bibiliya
(Zaburi 19:7-14)
Zaburi 19:7-14 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwenge, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni. kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose. 10 Bikwiriye kwifuzwa kurut’izahabu, naho yab’izahabu nziza nyinshi: Biryoherera kurut’ubuki n’umushongi w’ibinyag’utonyanga. 11 Kandi ni byo bihan’umugaragu wawe; Kubyitondera harimw’ingororan’ikomeye. 12 Ni nd’ubasha kwitegereza kujijwa kwe, Ntumbarehw’ibyaha byanyihishe. 13 Kand’ujy’urind’umugaragu wawe gukor’ibyaha by’ibyitumano, Bye kuntwara, uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda. 14 Amagambo yo mu kanwa kanjye n’iby’umutima wanjye wibgira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka, gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.’
Yahumetswe n’Imana: Guhishurwa kwahumetswe n’Imana
Ingero zikurikira zerekana ubuhamya bwa Bibiliya ku byerekeye yo ubwayo nko guhishurwa kwahumetswe n’Imana. Ubu buhamya bukeneye gutegerwa amatwi, ariko nihagira udashaka kumva ubu buhamya – kandi abenshi ntibashaka kubwumva – ntibirengagiza ubuhamya bwa Bibiliya gusa, ubuhamya bw’uko yisobanura ubwayo, ahubwo banirengagiza n’ibihamya byinshi bifite uburemere butangaje buha agaciro ubuhamya bwa Bibiliya.
Ibi bihamya birimo ibyo Bibiliya ikizeho bitarondoreka, uko ikurikiranya ibintu mu buryo butangaje kuva mu Itangiriro ukageza ku Byahishuwe; uko yakwiriye isi, uko Bibiliya Yera itwigisha uko dukwiriye kwitwara; ukwiringirwa kwayo kudasubirwaho kutugezaho ukuri no kutaduhisha ibyaha by’abantu bakomeye bo muri Bibiliya; uko usanga ikwiranye n’ibisekuru byose uko byakurikiranye; ubuhamya bw’ubushakashatsi ku byabayeho kera; uko ubuhanuzi bwagiye busohora; imbaraga zayo mu guhindura abantu n’imiryango; n’ukuntu yabashije gukomeza kubaho nubwo yarwanijwe n’abantu bamwe hanyuma y’abandi bashaka kuyikuraho cyangwa kuyisebya.
Ibi bigaragara cyane iyo turebye uko Bibiliya yarinzwe ugereranije n’ibindi bitabo byanditswe kera.66
Ubuhamya bw’ingenzi ku kuri kwa Bibiliya n’Ijambo ry’Imana ni Yesu Kristo. Kuki ubuhamya Bwe ari ubw’ingenzi? Kuko Imana yemeje kandi igahamya ko ari Umwana wayo ubwayo ku bwo kumuzura (reba Ibyakozwe 2:22-36; 4:8-12; 17:30-31; Abaroma 1:4). Kristo yahamije ku buryo bugaragara ubutware bw’Isezerano Rya Kera n’Isezerano Rishya ryari ritegerejwe.
Reba ibyo Kristo yigishije ku byerekeye Isezerano Rya Kera:
Ubutware bwaryo (Matayo 22:43)
Ukwizerwa kwaryo (Matayo 26:54)
Ukuzura kwaryo (Matayo 4:4, 7, 10)
Ukwihaza kwaryo (Luka 16:31)
Ukutabasha kurimburwa kwaryo (Matayo 5:17-18)
Ubumwe bwaryo (Luka 24:27, 44)
Ugusobanuka kwaryo (Luka 24:27)
Iby’Amateka byaryo (Matayo 12:40)
Ugufatika kwaryo (mu by’ubuhanga) (Matayo 19:-5)
Kudahaba kwaryo (Matayo 22:29; Yohana 3:12; 17:17)
Ukudakuka kwaryo (Yohana 10:35) 67
Hamwe n’ibi ku mutima, reka turebe ubuhamya bw’ukuntu yisobanura ubwayo. Mu rukiko rukurikiza amategeko urwo ari rwo rwose, uwiregura aba afite uburenganzira bwo kuburanirwa no gutegerwa amatwi.
IBYO GUHUMEKWA N’IMANA
‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka …’ (2 Timoteyo 3:16).
Ibyanditswe Byera byose byabwirijwe cyangwa byahumetswe (theopneustos) n’Imana. Muri Bibiliya Yera (Kinyarwanda) usobanure ngo ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana’. Ibi bituganisha ku buryo n’isoko y’Uwabwirije abanditsi. Ijambo ry’Ikinyarwanda ‘kubwiriza’ turyumvamo guhumekera mu kintu runaka. Ijambo ry’Ikigiriki, icyakora, ryigisha ko Imana yahumetse Ibyanditswe Byera. Nubwo Imana yakoresheje abanditsi b’abantu kwandukura Ubutumwa bwayo, Bibiliya ikomoka ku Mana yayihumetse ikoresheje abanditsi b’abantu. Yakoresheje amagambo yayo, ibyo bazi, ubumuntu bwabo, ariko ni Yo nkomoko y’ibanze naho bo bari ibikoresho-bantu. Ibindi byinshi bizavugwa kuri ibi hepfo aha ubwo tuzareba ‘impamvu yo guhumekwa n’Imana’.
IKIGERO NA KAMERE BYO GUHUMEKWA N’IMANA
Ibyanditswe Byera byose, Bibiliya yose, Itangiriro kugeza Ibyahishuwe, byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro. Ibi bitwerekeza ku kigero cyo guhumekwa n’Imana. Byose byahumetswe n’Imana. Abahanga mu bya Teolojiya bakunze kubyita guhumekwa kwuzuye.
Zaburi 119:140 ‘Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane; Ni cyo gitum’umugaragu wawe ndikunda’.
Zaburi 19:7-9 ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiz’intege mu bugingo, Iby’Uwiteka yahamije n’ibyo kwizerwa, bih’umusw’ubwebwe, 8 Amategek’Uwiteka yigishij’araboneye, anezez’umutima, Iby’Uwiteke yategetse ntibyanduye, bihwejesh’amaso. 9 Kubah’Uwiteka ni kwiza, guhorahw’iteka ryose, Amateka y’Uwiteka n’ay’ukuri, n’ayo gukiranuka rwose’.
Icyo bitanga ni uko Bibiliya yose ari ‘ukuri, yageragejwe, itunganye, yizewe, iboneye, isukuye, ishakwa kurusha zahabu, kandi iryohereye kurusha ubuki’. Ugusesengura nk’uko kwerekeza ku kuvugwa, kwuzura, kudahaba no kudakuka kwa kamere ya Bibiliya (reba 1 Abakorinto 2:9-13). Reba imirongo ikurikira aho ibivugwa bifatiye ku ijambo rimwe, Abagalatiya 3:16 ‘urubyaro’; Matayo 22:31-32 ‘ni jye’.
Matayo 5:17-18 ‘Mwitekereza ko naje gukurahw’amategeko cyangw’ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. 18 Kandi ndababgir’ukuri yukw’ijuru n’isi kugez’aho bizashirira, amategek’atazavahw’inyugut’imwe cyangw’agace kayo gato, kugez’aho byose bizarangirira.’
Yohana 10:35 ‘Nuk’ubwo yabis’imana, ab’Ijambo ry’Imana ryajeho, kand’Ibyanditswe bitabasha gukuka,’
Abagalatiya 3:16 ‘Nuko rer’ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe; nyamar’Imana ntirakavug’iti: Imbyaro, nko kuvuga benshi, ahubw’iti: N’urubyaro rwawe nko kuvug’umwe, ni we Kristo.’
Matayo 22:31-32 ‘Ariko se, ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasom’icy’Imana yababwiye ngo, 32 Ni jye Mana y’Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo? Imana s’Imana y’abapfuye, ahubwo n’iy’abazima.’
Ku byerekeye kamere nyakuri yo guhumekwa n’Imana n’uko ukuri kwo guhumekwa n’Imana kwarwanijwe imyaka igahindurizwa, Ryrie yaranditse ati :
Mu gihe ibitekerezo byinshi by’abahanga muri Teolojiya bishaka kuvuga ko Bibiliya yahumestwe n’Imana, umuntu asanga benshi badahuza gusobanura iryo jambo guhumekwa. Bamwe baryerekeza ku banditsi, abandi ku byandistwe; abandi na none, ku basomyi. Bamwe baryerekeza ku butumwa rusange bwa Bibiliya, abandi ku bitekerezo; abandi na none, ku magambo. Bamwe barishyiramo .kudahaba; abandi ntibabishyiremo. Uku kuvuguruzanya gusaba gusobanura neza iyo umuntu avuga iby’inyigisho za Bibiliya. Hambere, icyagaragazaga ko umuntu yizera uguhumekwa n’Imana kw’Ijambo ryayo byari kuvuga amagambo, ‘Nizera ko Bibiliya yahumestwe n’Imana’. Mu gihe bamwe batashyiraga amagambo yo muri Bibiliya mu byahumetswe, byaje kuba ngombwa kujya havugwa ‘Nizera ko amagambo yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana’. Kugira ngo umuntu arwanye inyigisho zimwe zavugaga ko ibice byo muri Bibiliya bimwe bitahumetswe n’Imana, umuntu yagombaga kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose yo muri Bibiliya uko yakabaye yahumetswe n’Imana’. Na none kubera ko abantu bamwe batemezaga ko Bibiliya yose uko yakabaye ari ukuri, byabaye ngombwa kuvuga, ‘Nizera ko amagambo yose, yuzuye, adakuka, adahaba, yo muri Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ariko nyuma ‘adakuka’ na ‘adahaba’ atangira kwerekezwa ku byo kwizera gusa aho kuba ibyo Bibiliya yanditsemo byose (harimo n’iby’amateka, ibisekuru, inkuru zo kuremwa, n’ibindi) bityo biba ngombwa kwongeraho ibyo ‘.kudahaba kutagira iherezo’. Buri kintu cyagiye cyongerwaho kubera inyigisho z’amafuti zagiye zaduka.68
AGACIRO KO GUHUMEKWA N’IMANA
Kubera ko Ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana, akaba ari igikorwa cy’Imana izi ubwenge bwose, izi byose, ishobora byose kandi y’Inyarukundo, Intumwa Pawulo akomeza avuga ko Bibiliya yose uko yakabaye ifite umumaro mu bintu bine :
2 Timoteyo 3:16 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka;’
(1) Kwigisha – ‘Kwigisha’ ni Ikigiriki didaskalia kandi risobanurwa ngo inyigisho’. Rikoreshwa mu buryo bugaragaza ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga (ni ukuvuga igikorwa cyo kwigisha’, no mu buryo bwerekana ko igikorwa gikorerwa kuri ruhamwa (icyigishwa, inyigisho). Mu nzandiko Pawulo yandikiye abayobozi b’amatorero, Pawulo akoresha igikorwa cyo kwigisha (1 Timoteyo 4:13, 17; 2 Timoteyo 3:10), n’ibyigishwa nko mu nyigisho z’itorero ziboneye (reba 1 Timoteyo 1:10; 4:6, 16; 6:1, 3; 2 Timoteyo 4:3; Tito 1:9; 2:1; 2:7, 10). Nk’uko byinshi muri ibi bice bibyerekana, cyane cyane Tito 2:1, inyigisho ycu igomba guhura n’inyigisho z’itorero ziboneye. Kandi kugira ngo inyigisho z’itorero zibe ziboneye, zigomba guhura n’Ijambo Ryahumetswe n’Imana. Iby’ibanze, inyigisho – ikiyikubiyemo – z’itorero zerekeye amahame-shingiro y’Imana ku bugingo bw’umuntu, bw’iteka kandi bwinshi, iby’ibanze, iby’ishingiro ubugingo bugomba kubakirwaho.
(2) Kwemeza ibyaha – Iri jambo ry’Ikigiriki elegmos risobanura ‘guhamya, kwemeza, kwemeza ibyaha’. Akajambo mos karangiza kerekana ko iri zina ryerekana igikorwa gikorwa kuri ruhamwa yerekana ikigerwaho mu murimo wo kwemeza w’Umwuka mu Ijambo – kwemeza umuntu ku giti cye mu kumugezaho ukuri. Umuntu yagereranya elegmos n’irindi jambo ry’Ikigiriki, elenxis, izina ryerekana ko ruhamwa ari yo ikora igikorwa cy’inshinga yerekeye igikorwa cyo kwemeza ibyaha cyangwa kugeza Ijambo ry’Imana ku muntu. Byombi bigomba gukomeza mu bugingo bw’umwizera. Intego, icyakora, si uburyo bikorwamo gusa. Ni ikigerwaho – umuntu kwemera ibyaha ku giti cye. Nk’umucyo, Bibiliya yemeza ibyaha kandi ikatugezaho uburyo bwinshi twica umugambi n’amahame by’Imana mu mibanire yose y’ubugingo, hamwe n’Imana n’abantu nko mu muryango umwe, mu itorero, no mu muryango mugari. Iyo twemejwe icyaha kandi natwe tukemera ko twacumuye, tuba tugomba gufata umugambi ukomeye. Dushobora kwerekera Imana tukayisubiza ku gukosora kwayo no kumenyereza, cyangwa se dushobora kugoma no kubirwanya. Iyo tubirwanije, nka Data wa twese Imana iraduhana ngo itugarure kuri We.
(3) Gutunganya – Iri jambo ry’Ikigiriki epanorthosis risobanurwa ngo ‘kugorora, gutunganya’. Ryerekana kamere n’ubushobozi bugorora bw’Ibyanditswe kandi rikerekana umurimo w’ako kanya w’Ijambo ry’Imana mu gusubiza ibirenge mu nzira. Umunyezaburi yaranditse ati, ‘Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo’ (Zaburi 19:7a).
(4) Guhanira gukiranuka – Ijambo ‘guhana’ ni paidia risobanurwa ‘kumenyereza, kwigisha, guhana’, si mu buryo bwo guhana, ariko mu buryo bw’imyitwarire imenyereza kandi igakomeza imico, imbaraga, ubumenyi bwo gukora ibintu, n’ibindi. Ibi ni ibintu bimara igihe kandi byerekeye ukuri gukomeza imico y’iby’Imana n’imbaraga z’Umwuka – ugukura kw’ukuri n’uburyo bwo kwiga Bibiliya, kuyitekerezaho, no gusenga.
INTEGO YO GUHUMEKWA N’IMANA
Intego ni uko ‘umuntu w’Imana aba ashyitse, afite ibimukwiriye byose’ (2 Timoteyo 3:17). Bibiliya iduha gukomezwa n’Imana n’amahoro yayo nk’uko yerekana urukundo rwayo, kutwitaho, n’ubugwaneza, ariko ibi biri mu kuduhindura ngo duse n’ishusho y’Umwana wayo (Abaroma 8:28- 29) no kuduha ibidukwiriye mu bugingo bw’imirimo myiza (Abefeso 2:10). Kuduha ibidukwiriye bigenewe kuzana gukiranuka n’umurimo w’Imana aho kuba ibyo kwikuza ubwacu.
Abaroma 8:28-29 ‘Kandi tuzi yuko ku bakund’Imana byose bifataniriza hamwe kubazanir’ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko bagambiriye: 29 kukw’abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngw’ab’imfura muri bene se benshi.’
Abefeso 2:10 ‘Kuko tur’abo yaremye, ituremey’imirimo myiza muri Kristo Yesu, iy’Imana yiteguriye kera, kugira ngo tuyigenderemo.’
Ijambo ‘ashyitse’ ni Ikigiriki artios risobanurwa ngo ‘ukwiriye, wuzuye, ushoboye, wihagije, ni ukuvuga ushobora kubona ibikenewe byose’. Kuba ‘ukwiriye’ birebana ni ikigerwaho cyangwa igiteganijwe kugerwaho, intego igambiriwe. Ndakeka ko uburyo bikorwamo ubwabwo bugaragarira mu ijambo ‘afite ibimukwiriye’. Reba izi ngingo eshatu ku byerekeye iri jambo :
(1) ‘Afite ibimukwiriye’ ni Ikigiriki ezartizo risobanurwa ngo ‘gushyiramo ibikwiriye, gushyiramo ibyangomwa byuzuye, gushyiramo ibikenewe byose’ nko gupakira gari ya moshi cyangwa ubwato bugiye mu rugendo rurerure. Ryakoreshwaga mu gupakira ubwato69 bugiye gutabara. Twashobora kugereranya ibi n’amato arinda inkombe z’Amerika n’abayatwara baba bafite ibibakwiriye byose ngo babashe kujya gutabara amato ari mu kaga.
(2) ‘Afite ibimukwiriye’ yerekana uburyo n’ibikoreshwa ngo umuntu abe akwiriye, ashoboye, cyangwa afite ubumenyi. Twashobora gusobanura uyu murongo nka ‘kugira ngo umuntu w’Imana abe ashoboye, mu kuba yarahawe ibimukwiriye.’
(3) Hanyuma, inshinga iri mu gihe cyashize, mu Kigiriki, yerekana ibyakozwe n’igikorwa cyabanje. Muri icyo gice, ibivugwa ni ibyo kwiga, kumenya, no gushyira mu bikorwa Ijambo ryahumetswe n’Imana mu gihe ikigerwaho ari ukubasha umurimo w’Imana kubwo gukura mu by’Umwuka.
Intego y’Imana mu kuduha Ijambo ryayo n’intego yacu mu kwiga no kumenya Ijambo ry’Imana, ni ukugira ngo tube dukwiriye ngo tubashe kuba abakozi b’Imana bashoboye umurimo mwiza wose mu isi y’umwijima kandi ikennye; nk’amato yo gutabara afite ibikwiriye byose ari ku murimo w’ubugwaneza.
UKO IBYANDISTWE BYERA BYAHUMETSWE
‘Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera’ (2 Petero 1:20-21).
Nta gice cyo muri Bibiliya kitubwira byinshi ku kuntu Ibyanditswe Byeraa byahumetswe nk’iki gice cyo muri 2 Petero. Nubwo atari igice cyose cya 2 Petero 1 kitubwira uko Ibyanditswe byahumetswe, hari ibintu bine by’ingenzi bitwereka ko byaba ari byiza kumenya iki gice cya mbere n’ibivugwamo.
Icya mbere, hari ibivugwa n’intego y’iki gice. Kuba Imana yaraduhaye ibintu byose byerekeranye n’ubugingo n’iby’Imana binyuze mu masezerano ahebuje, ni ukuvuga, Ijambo ry’Imana, Petero yanditse ashishikariza abasomyi be kugira umurava mu kwera imbuto mu kumenya Umucunguzi (1:3-11). Mu yandi magambo, kwizera ntikugomba kuguma ku kigero kimwe, kugomba gukura. Byongeye, yashakaga kubibutsa ndetse na twe ko kwizera kwacu kudahagaze ku musenyi ku nkuru z’ubwenge bw’umuntu cyangwa ibitekerezo by’umuntu. Ahubwo, guhagaze mu guhishurwa gutangaje kw’Imana, mu Ijambo ry’ubugingo, Umwami Yesu Kristo, n’Ijambo ryanditswe, Ijambo ry’Imana ryahanuwe tugomba kwitondera.
2 Petero 1:12-21 ‘Ni cyo gituma nanjy’iminsi yose ntazagir’ubwo nirengagiza kubibuts’ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri mw’ubu. 13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbater’umwete mbibutsa, nkiri mur’iyi ngando; 14 kuko nzi yukw’igihe cyo kunyagw’ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uk’Umwami wacu Yesu Kristo yammenyesheje. 15 Ariko nzajya ngir’umwete, kugira ngo ni mmara gupfa muzabashe guhora mwibuk’ibyo, iminsi yose. 16 Burya ntitwakurikij’imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshag’imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yac’icyubahiro cye gikomeye. 17 Kuko yahawe n’Imana Data wa twes’ishimwe n’icyubahiro, ubw’ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. 18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. 19 Nyamara rero dufit’ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ahacuz’ umwijima, rigakesh’ijoro, rikagez’ahw’inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20 Ariko mubanze kumenya yukw’ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurw’uk’umuntu wese yishakiye, 21 kukw’ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubw’abantu b’Imana bavugag’ibyavaga ku Mana, bashorewe n’Umwuka Wera.’
Mu gutangaza iby’iyi ntumbero, Petero avuga ibyo we ubwe yiboneye igihe yiboneraga ubwiza bw’icyubahiro bwo guhindurwa kwa Kristo igihe yumvaga ijwi rivuye mu ijuru, ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira’ (imirongo 16-17). Ariko arakomeza akatwigisha ikintu gikomeye bitangaje, cyane cyane muri ibi bihe turimo igihe hari byinshi bikorwa byerekeye ibyo umuntu yibonera bishaka kurutishwa Ibyandistwe. Reba ukuntu mu murongo wa 19 Petero yanditse, ‘Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho,…’. Dukwiriye kubaza tuti, ‘Rirushaho gukomera kurusha iki? Birushaho gukomera kurusha n’ibyo yiboneye byo guhindurwa kwa Kristo. Kubera ko ibyo Petero, Yakobo na Yohana babonye byabaye umuhigo wo mu Ijambo ry’Imana kandi bikaba byerekana uguhishurwa gukomeye kwa Kristo. Ariko ikibazo ni iki, ibyo tubona, uko byaba ari byo kwizerwa kwose, ntibigomba kurutishwa Ijambo ry’Imana rifite ubutware kubera ko rirushijeho gukomera, gushikama no kwiringirwa. Ijambo ry’Imana ni ryo mugenga wacu kandi ryo ryonyine ni ryo rigomba gucira urubanza ibyo tunyuramo no kutwereka ukwizera no gushyira mu bikorwa.
Uko Bibiliya yitwa NIV isobanura umurongo wa 20 yagerageje kwegera Ibyanditswe by’ibanze mu Kigiriki, urushaho gusa n’imirongo iwubanziriza n’iwukurikira, kandi yerekana neza ukuri kugomba gushungurwa aha. Dore uko yanditswe, ‘Mbere ya byose mugomba kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye’. Ibi bitwigisha ko ibyo abahanuzi banditse byose cyangwa ibyo dusanga mu Ijambo ry’Imana byose, bitavuye mu bitekerezo by’abanditsi cyangwa by’abantu ubwabo. Mu mirongo ya 16-19, ikigibwaho impaka ni inkomoko y’inkuru z’intumwa. Mbese byari imigani y’ibitarabayeho cyangwa byari bivuye ku Mana? Umurongo wa 20 usubiza igice cya mbere cy’iki kibazo. Ntibyavuye ku muntu. Igice cya kabiri cy’iki kibazo kiboneka mu murongo ukurikira. Reba akajambo ‘kuko’ kunga kandi kagasobanura ko mu murongo wa 21.
Umurongo wa 21 utwigisha ko Imana n’umuntu bagize uruhare mu kwandika Bibiliya, ariko mu buryo Imana itari isoko y’ibanze gusa, ahubwo yayoboye ubwanditsi kandi inatuma Ibyanditswe biba ukuri. Abanditsi b’abantu bavuze Ijambo ry’Imana bashishikaye kandi barutaga imashini zandika, ariko kugira ngo ibyo bandikaga bibe ukuri, abanditsi b’abantu bashorewe cyangwa bayobowe n’Umwuka Wera. ‘Bashorewe’ ni phenomenoi, Ikigiriki cyerekana igikorwa gikorerwa ruhamwa, risobanurwa ngo ‘kuyoborwa, gutwarwa’. Iri jambo ryakoreshwaga ku bwato bwayoborwaga n’umuyaga mu kugenda ku mazi nko mu Byakozwe 27:15, 17.
Kuri ibi, Ryrie yanditse agira ati :
‘Nubwo babaga ari abantu bamenyereye, abasare ntibashoboraga kubuyobora bityo rero barekaga umuyaga ukerekeza ubwato aho ushaka. Mu buryo nk’ubw’ubwato butwawe, cyangwa buyobowe n’umuyaga, Imana yatwaraga kandi igashorera abanditsi b’abantu yakoreshaga mu kwandika ibitabo byo muri Bibiliya. Nubwo umuyaga wari ufite imbaraga zikomeye zayoboraga ubwato, abasare ntibasinziraga cyangwa ngo babure icyo bakora. Mu buryo bumwe nk’ubwo, Umwuka Wera yari za ngufu ziyobora zigatwara abanditsi; uko biri kose bagize uruhare rugaragara mu kwandika Ibyanditswe’.70
Uyu murongo rero utwigisha ibintu bibiri byerekeye ‘Uko’ guhumekwa byakozwe: (a) Ubushake bw’abanditsi b’abantu si bwo bwayoboraga Ibyanditswe muri Bibiliya na (b) Umwuka Wera nk’isoko y’ibanze yakoraga ku buryo Ibyanditswe biba ukuri mu buryo bwose.
IKIGERO CYO GUHUMEKWA N’IMANA
‘Kukw’imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiy’ibintu byose bizan’ubugingo no kubah’Imana, tubiheshejwe no kumenya nez’uwaduhamagarishij’ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumy’aduh’ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mw’isi no kwifuza.’ (2 Petero 1:3-4).
Biragaragara mu murongo wa 4 kandi n’amagambo ‘ibyo yasezeranije by’igiciro bikomeye cyane’ ko Petero yari afite Ijambo ry’Imana mu mutwe muri iyi mirongo. Icya mbere, yatangaje ko Imana ‘yatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha imbaraga z’Imana’. Icya kabiri, ubugingo no kubaha Imana bituruka mu kumenya Imana n’Umwami Yesu Kristo, ariko ubwo bumenyi buturuka mu Ijambo, ibyo yasezeranije by’igiciro. Ibi byerekeye ikigero cy’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana.’
Nubwo Imana idahishura ibintu byose yashobora guhishura, yahisemo ibintu byinshi bihishwe kubigira ibyayo (Gutegekwa 29:29). Bibiliya ntivuga ku bintu byose umuntu akeneye mu bugingo no kubaha Imana binyuze mu guhishurwa kw’Imana na Yesu Umwami wacu. Dufite ibyo dukeneye byose, nta kibuze. Bityo rero, kubera ari Ijambo ryahumetswe n’Imana, ibikurikira na byo ni ukuri.
NI RIZIMA KANDI RIFITE IMBARAGA
Muri ibi biranga Bibiliya, tubona imbaraga z’Ijambo ry’Imana ritanga ubugingo n’imbaraga rigahindura ubugingo bw’abantu nk’uko rihishura ubwenge bw’Imana rikazana abantu mu busabane n’Imana binyuze mu kuri kwaryo.
1 Petero 1:23 ‘Kuko mwabyaw’ubwa kabiri, mutabyawe n’imbut’ibora, ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’Ijambo ry’Imana rizima rihoraho.’
Abaroma 12:2 ‘Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose’.
Abaheburayo 4:12 ‘Kuko Ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’imbaraga, kandi rikagir’ubugi burut’ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugez’ubwo rigabany’ubugingo n’umwuka, rikagabany’ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzur’iby’umutima wibwira, ukagambirira.