Ibyo Imana yakuvuzeho biruta cyane ibyo bakuvuzeho kuko umugambi wImana ntujya upfa/ Ruhogo Irenee.

Yimura ibikwica igasiga ibikwigisha, Ikagukiza ibituma useba ikagusigira ibituma usenga.
Bene data iby’Imana yakuvuzeho hamwe ninzozi zose warose byange bikunde bizasohora Nkuko iza Yosefu zasohoye.

ITANGIRIRO 37:31_Umuntu wavuzweho n’Imana acamubyo abandi badacamo, agira intambara abandi batagira, yambara ibyo abandi batambara, avugwa nabi kandi atakozenabi._

Umva ndashaka ku kubwirango reka kurizwa nibyo ucamo kuko bigutwara mu cyubahiro cy’ Imana. hallelujah, 

Twaciye mubikomeye duca mu ntambara, twicwaninzara abandi barya twambara nabi abandi bambara neza Ariko ibyobyose ntibyatubujije kugera kubyo Imana yatugambiriyeho.

Nendaga kuvugana nabarizwa nibyo mucamo ngo nimutuze umwana mwaririraga aracyari muzima.Yakobo yumvise ko Yosefu yapfuye yararize ariko ntiyaraziko Yosefu akiri muzima Bitewe nuko yarabonye ikanzu iriho amaraso. Birashoboka ko ubona ibimenyetso bikwerekako ibyawe byarangiye ntabyiringiro ariko nkuzaniye inkurunziza

Luka 1:48. uwo mwana arakura agwiza imbaraga.. Imana ishakako ubutayu ucamo ugwirizamo imbaraga. umva subwo kukwica ahubwo nubwo kukugwiza Imbaraga zo gukura abandi mubibazo Nkuko byabaye kuri Yosefu.

witerwa ubwoba niterabwoba rya Satan Kuko Imana iracyafite umugambi mwiza kubuzima bwawe. aho abantu bavugirako bikurangiranye niho Imana ije gutangirira itabara. Niho ije kwerekana gukomera kwayo halleluya, 

*Password* _Ibyo Imana yakuvuzeho biruta cyane ibyo bakuvuzeho nubwo bakubwikaga ko urinyakwigendera ariko ntibyarangiye kuko umugambi wImana ntujya upfa._

Nubwo babitse ( bavuze ) ko Joseph yapfuye ariko yari muzima, abantu bacukura imva bakaguhamba ukiri muzima ariko Imana igasiba inzobo. Halleluya 

YEREMIYA 29:11*Humura izobagucukuriye ntuzazigwamo kuko ibyoyibwira kutugirira nibyiza sibibi*

Yimura ibikwica igasiga ibikwigisha, Ikagukiza ibituma useba ikagusigira ibituma usenga.

Bene data iby’Imana yakuvuzeho hamwe ninzozi zose warose byange bikunde bizasohora Nkuko iza Yosefu zasohoye.

Ndangije mbifuraza kwikomeza Ku Mana yacu ni muyikomezaho muzakomera nimumara gukomera izabakoresha ibyubutwari. Amen

Muharanire gukomezwa n’Imana duhindure is I nziza kurenza uko twayisanze. Nitumara gukomera tuzakomeza nabandi nku Yosefu yabigenje agakomeza benese.