Rwanda: Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda(TI- Rwanda) yabuze yuko mu burundi nta Leta ihari.

“Mu Burundi nta Leta ihari ubu ngubu ….genda mwitorere ubutegetsi bwigenza… » Madamu Ingabire.Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda(TI- Rwanda) , uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Afurika y’ iburasirazuba, yavuze ko ruswa itesha agaciro Leta, yongeraho ko mu Burundi nta Leta ikiriho.

Ibi yabivugiye kuri sitade nto I Remera, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, ubwo hatangizwaga gahunda yo kurwanya ruswa n’ ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Ni umuhango witabiriwe na polisi y’ u Rwanda, urwego rw’ umuvunyi, TI Rwanda n’ abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Ruswa ituma mu rwego rwa politiki abaturage batera icyizere ubuyobozi. Icyo ni ikintu gikomeye banyakubahwa. Iyo abaturage batakizera Leta, Leta iba ifite ibibazo bikomeye. Ugasanga nta Leta ikiriho hariho umuntu nka Perezida wa Repubulika n’ agatsiko ke bari kumwe, Leta itakibaho”

Yakomeje agira ati “Reka mbahe urugero rworoshye, njyewe ndumva nemerewe kubivuga uzabimpora nzisobanura. Mu Burundi nta Leta ihari ubu ngubu. “

Madamu Ingabire yasobanuye ko mu Burundi umuturage akora ibyo yishakiye urusha undi imbaraga akamwica ntihagire ubimuryoza .

Uyu muyubozi avuga ko ruswa iyo ikomeje mu miyoborere igihugu gihinduka nk’ ishyamba( Jungle: aho ufite imbaraga akora icyo ashatse cyose), abaturage bagatakaza icyizere cyo kubaho.