Rwanda: Inama nkuru idasanzwe y’ishyaka riharanira imibereho myiza PSD imaze kwemeza ko iri shyaka rizashyigikira, Paul Kagame, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Munani.

Inama nkuru idasanzwe y’ishyaka riharanira imibereho myiza PSD imaze kwemeza ko iri shyaka rizashyigikira, Paul Kagame, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Munani.Iki ni icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi kuri uyu wa Gatandatu i Kigali, isaba abagize inama nkuru gushyigikira. Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’abashyigikiye iki cyemezo kuko bakoresheje uburyo bwo kuzamura amaboko.

Bwana Augustin Iyamuremye umwe mu bayobozi b’ishyaka ni we watangaje umwanzuro.

Yagize ati:

« Dushingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda benshi basabye ihindurwa ry’itegekonshinga kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza, Komite Nyobozi ya PSD nayo yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR. »

Augustin Iyamuremye yatangaje icyemezo cy’ishyaka rya PSD kuri uyu wa Gatandatu

Abafashe ijambo bose bashyigikiye umwanzuro wafashwe na Komite Nyobozi.

PSD itangaje ko izashyigikira Paul Kagame mu gihe we ataratangaza ku mugaragaro niba aziyamamaza.

N’ubwo PSD yatangaje kon izashyigikira Paul Kagame, yaba we cyangwa ishyaka rye rya FPR ntibaratanagaza ko aziyamamaza.

N’ishyaka rye rya FPR ntiriratangaza ko azaba umukandida. N’ubwo byitezwe na benshi. Ibimaze gukorwa kugeza ubu byerekana ko nta kabuza Paul Kagame aziymamariza kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri z’imyaka irindwi amaze aburiho.