Ubushikiranganji bwo kwivuna abansi bwa Amerika bwahaye gasopo leta y’ubushinwa.

Minisitiri w’ingabo muri Amerika, James Mattis, yatanze gasopo ko Amerika itazemera ko Ubushinwa bushyira ingabo ku birwa biri mu majyepfo y’inyanja y’Ubushinwa.Igihe yavugiraga mu nama yiga iby’umutekano muri Singapore, Jenerali Mattis yavuze ko ibyo byahungabanya akarere.

Ubutaka bushakwa n’Ubushinwa mu nyanja ikungahaye ku mutungo kamere bunashakwa n’ibindi bihugu byinshi.

Jenerali Mattis ariko kandi yanashimye uruhare w’Ubushinwa mu kugerageza gucubya Korey y’Amajyaruguru mu bikorwa byayo byo kugerageza ibisasu bya misile.

Jenerali Mattis yijeje Aziya ko Amerika itayitereranye

Ibi yabivuze nyuma y’uko Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kongereye ibihano kuri Koreya y’Amajyaruguru nk’igisubizo cy’igerageza ry’ibisasu mu byumweru bishize.

Akanama k’Umutekano katoye kemeza ibihano nyuma y’ibiganiro hagati y’ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.