*ABANTU 40 BAHIRIWE*1. _ »Hahirwa umuntu Imana ihana, …_
Job 5:27
2. _Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi._
Zabiri 1:1
3. _Hahirwa abamuhungiraho bose._
Zaburi 2:12
4. _Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa._
Zaburi 32:1
5. _Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya._
Zaburi 32:3
6. _Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we._
Zaburi 33:12
7. _Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma._
Zaburi 40:5
8. _Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago._
Zabiri 41:2
9. _Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe._
Zaburi 65:5
10. _Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba._
Zaburi 84:5
11. _Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni._
Zaburi 84:6
12. _Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe._
Zaburi 89:6
13. _Hahirwa abitondera ibitunganye, Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose._
Zaburi 106:3
14. _Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye._
Zaburi 112:1
15. _Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye._
Zaburi 112:5
16. _Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka._
Zaburi 119:1
17. _Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose._
Zaburi 119:2
18. _Hahirwa uwubaha Uwiteka wese, Akagenda mu nzira ze._
Zaburi 128:1
19. _Hahirwa ubwoko bumera butyo, Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo._
Zaburi 144:15
20. _Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye._
Zaburi 146:5
21: _Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N’umuntu wiyungura kujijuka._
Imigani 3:13
22. _…hahirwa abakomeza inzira zanjye._
Imigani 8:32
23. _Hahirwa umuntu unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, Agategerereza ku nkomo z’imiryango yanjye._
Imigani 8:34
24. _Hahirwa umuntu uhorana kubaha, Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago._
Imigani 28:14
25. _ »Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro._
Yeremiya 17:7
26. _ »Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo._
Matayo 5:3
27. _Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa._
Matayo 5:4
28. _Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi._
Matayo 5:5
29. _Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa._
Matayo 5:6
30. _Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa._
Matayo 5:7
31. _Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana._
Matayo 5:8
32. _Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana._
Matayo: 5:9
33. _Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo._
Matayo 5:10
34. _…hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. »_
Luka 1:45
35. _…hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera. »_
Luka 11:28
36. _Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso._
Luka 12:37
37. _Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda._
Yakobo 1:12
38. _Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi._
Ibyahishuwe 1:3
39: _…hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ » Umwuka na we aravuga ati »Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye. »_
40. _’Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’_
Ibyahishiwe 19:9