Abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bohereje abatabazi muri ako karere.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.
Ubwato ACX Crystal busa nkaho bwo butangiritse cyane.
Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara – USS Fitzgerald – n’abandi babiri bakomeretse maze bajyanwa kwa muganga hakoreshejwe kajugujugu y’Ubuyapani.
Ubwato butwara ibicuruzwa – ACX Crystal- bufite metero 220 bwariho iberendera rya Philippine.
Icyatumye iyo mpanuka iba ntabwo cyari cyamenyekana.
Aha ni igihe umwe mubari muri ubwo bwato bwa Amerika yatabarwaga.
Ayo mato yagonganiye hafi y’umujyi ufite icyambu wa Yokosuka ahari amato menshi y’intambara ya Amerika arimo agendera munsi y’amazi 80.