Misiri: abantu 30 bakatiwe igihano co gupfa.

Hisham Barakat yahitanywe n’igitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka hashize imyaka ibiri.Urukiko rwo mu Misiri rwafashe icyemezo cyo guhanisha igihano cy’urupfu abantu 30 bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu.

Hisham Barakat yahitanywe n’igitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka hashize imyaka ibiri.

Niwe mukozi wo hejuru wa leta ukomeye wishwe n’intagondwa mu myaka mike ishize.

Bwana Barakat yari yaragize uruhare mu kujyana imbere y’ubucamanza intagondwa z’abayisilamu zibarirwa mu bihumbi nyuma yaho leta yari ishyigikiwe na Muslim Brotherhood ivaniweho.

Ubu rero abayobozi b’idini mu Misiri nibo bagomba kwemeza ku buryo budakuka iki gihano cy’urupfu cyakatiwe abo bantu.