Imodoka yagonze ku bushake iy’abapolisi i Paris.

Urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba mu Bufaransa burimo gukora iperereza ku gisa n’igitero aho umuntu yagongesheje imodoka ye iy’abapolisi ku muhanda wa Champs-Elysees – uzwi cyane mu mujyi wa Paris.
Iyo modoka yahise ishya ikimara kugonga iy’abapolisi.

Hari amakuru yavugaga ko abapolisi bamenaguye ibirahure by’iyo modoka maze basohoramo uwari uwitwaye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gerard Collomb, yabwiye abanyamakuru ko umushoferi w’iyo modoka yapfuye ariko ko ntabandi bahasize ubuzima.

Yanavuze kandi ko igipolisi cyahavanye muri iyo modoka icupa ryarimo ririmo gaz, imbunda ikoreshwa ku rugamba, masotera ndetse n’amasasu.

Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, umupolisi yishwe arashwe ku muhanda wa Champs-Elysees hasigaye iminsi mike cyane ngo habe ikiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu.