Yavuze ko icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga cyatumye yemererwa kongera kwiyamamaza; yongera gutangaza ko atari we wabaye uwa mbere kubisaba.
Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze ku biro bya Komisiyo y’amatora
Abantu baririmba Kagame bari benshi kuri Komisiyo y’amatora .
Ubwo yari asohotse mu modoka, bitandukanye n’uko abandi babigenza , Paul Kagame ntiyahise yerekeza aho ayobowe n’Umukozi wa Komisiyo ahubwo yabanje kunyura imbere y’aba bakunzi be abasuhuza.
Nyuma yakomereje mu biro bya Komisiyo atanga impapuro ze mu gihe kitarenze iminota 15.
Nyuma y’uyu muhango, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abanyamakuru.
Ku kibazo cy’uwamubajije ku bantu bumva ko U Rwanda rutabaho adahari, iki ni cyo gisubizo yatanze: „Abavuga ngo Urwanda ntirwabaho atari Kagame, njye ntabwo mbarimo ».
Mbere yaho gato uwifuza kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, Philippe Mpayimana niwe wari wabanje gutanga impapuro zisaba kwiyamamaza.
We yaje aherekejwe n’abantu 3 gusa kandi bazanye nawe mu modoka .
Nyuma yo gushyikiriza impapuro, Mpayimana yavuze ko nubwo yiyemeje guhatana asanga umuco wa demokarasi utarinjira mu Banyarwanda.
Mu gihe hasigaye amasaha makeya ngo igihe ntarengwa cyo gutanga impapuro zisaba kwiyamamaza kirangire , byagaragaye ko Philippe Mpayimana atarabasha kwegeranya ibitari bike mu bisabwa kugira ngo yemererwe guhatana.
Cyakora nubwo yemera ko bitoroshye , ngo arizera ko bishoboka kuba yegeranije ibisabwa byose mbere y’uko igihe kimucikana.