Rwanda: Umuntu umwe yishwe arashwe,umunani bakomeretswa na gerenade ku Rusizi.

Abantu bataramenyekana bateye gerenade banarasa ku baturage banywaga inzoga mu kabari ko mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, umuntu umwe yitaba Imana, abandi umunani barakomereka.
Ibi byabereye mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano uturanye n’uherutse kurasirwamo abantu batatu, muri Werurwe uyu mwaka, babiri muri bo bagahita bitaba Imana.

Abatangabuhamya babonye ibyo biba bavuze ko abateye gerenade ari abantu babiri bari bambaye imyenda ya gisivile bahise bahunga berekeza i Burundi. Muri ako kanya ngo bahise barasa umukecuru witwa Kandenzi Vestine w’imyaka 52, yitaba Imana.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Bugarama yatangaje ko byabaye hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice zo kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangaje ko ataramenya neza iby’iyi nkuru ariko ko agiye kuyikurikirana akaza gutanga amakuru nyuma.