Chris Msando yari yavuze ko uburyo bwa mudasobwa yafashije gushyiraho butashoboraga gucengerwamo
Umuyobozi wari ushiznwe urwego rw’ikoranabuhanga mu kanama k’amatora muri Kenya yishwe iminsi micye mbere y’amatora yo ku ya 08/08.
Chris Msando, wari ushiznwe ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubarisha mudasobwa, yari yaraburiwe irengero ku wa Gatanu.
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Wafula Chbukati, yagize ati:
« Nta kabuza ko yishwe urubozo akicwa ».
Ubushyamirane burakomeye mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba akomeye hagati ya perezida Uhuru Kenyatta n’uwo bahanganye Raila Odinga.
Ku wa Mbere polisi yavuze ko imirambo ya Bwana Msando n’undi mugore utamenyekanye umwirondoro yabonetse mu gace ka Kikuyu mu nkengero z’umurwa mukuru Nirobi ijyanwa mu nzu y’uburuhukiro iri mu mujyi.
Bamwe bafite ubwoba ko amatora ashobora gutera imvururu
Ibiro ntaramakuru bya APF byavuze ko bwana Chebukati yongeyeho ati:
« Ikibazo kiri mu mitwe yacu ni [kumenya] uwamwishe ndetse n’impamvu yishwe iminsi micye mbere y’amatora. »
Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Star kiravuga ko umurambo wa Bwana Msando wavumbuwe utagira ukuboko kumwe.