Ubushinwa burasaba Amerika na Korea ya ruguru kwifata aho bateraniye amajambo yo gushoza intambara.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yabwiye mugenzi we wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, ko ikibazo cya gahunda y’intwaro za nucleaire ya Korea ya ruguru ari byiza ko cyabonerwa umuti binyuze mu nzira y’amahoro.
Ibinyamakuru bya leta mu Bushinwa biravuga ko mu kiganiro kuri telefone, Perezida Xi Jinping yasabye Amerika na Korea ya ruguru kwifata no kugabanya ubukana bw’amagambo bikoresha atuma ibintu birushaho kumera nabi.

Itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu wa Amerika rivuga ko abo bakuru b’ibihugu bombi bemeranyije ko Korea ya ruguru igomba guhagarika imyitwarire yayo y’ubushotoranyi.

Korea ya ruguru imaze igihe igerageza ibisasu bya misile bya rutura.

Biravugwa ko abantu benshi bari mu karere Korea irimo basanga amagambo akoreshwa na Bwana Trump ariyo abakura umutima kurusha amagambo y’agashora ntambara avugwa n’abategetsi b’i Pyongyang bamenyereye kumva.

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s