Abasirikare ba ONU batatu biciwe muri Mali iyo bagiye kugarukana amahoro

Ingabo z’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri Mali bwiswe Minusma, zashyizweho muri 2013

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abasirikare batatu bawo bari mu butumwa bw’amahoro bishwe muri Mali abandi batanu bagakomereka mu majyaruguru y’igihugu.

Imodoka yabo bari barimo yaturikijwe igihe bari baherekeje imodoka z’ubutumwa zivaga mu mujyi wa Anefis bajya i Gao.

Imitwe ya kiyisilamu n’indi mitwe y’inyeshyamba iracyakorera muri ako gace. Ikunze kugaba ibitero ku ngabo za LONI zibungabunga amahoro.

Abasirikare barenga 100 mu bagize ingabo z’Umuryango w’Abibumbye biciwe muri Mali, bituma iki gihugu kiba ikigoye cyane mu bikorwa bya LONI byo kubungabunga amahoro.