
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta avuga ko intsinzi ye yari ifite ishingiro
Umushinjacyaha mukuru muri Kenya yategetse ko haba iperereza muri komisiyo y’amatora ku byaha bishobora kuba byarakozwe mu matora y’ukwezi kwa Munani yagizwe impfabusa.
Keriako Tobiko yasabye polisi n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa gutanga ibisubizo mu minsi 21.
Yanasabye gusuzuma ibirego bivuga ko babiri mu bakandida bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobonye kugera kuri mudasobwa za komisiyo y’amatora ku buryo butemewe n’amategeko.