Rwanda: Ubutegetsi bw’Urwanda ntibuha agahengwe abo batavuga rumwe, Diane Rwigara n’umuryango wiwe babasubiriye

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, Theos Badege, yemeje ko batatu bo mu muryango wa Assinapol Rwigara batawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Abatawe muri yombi bafunzwe ni Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku wmwaya w’umukuru w’igihugu mu mwatora aheruka, Anne Rwigara murumuna we ndetse n’umubyeyi w’aba bombi, Adeline Rwigara.

Bwana Badege yatangaje ko aba bafashwe kubera ibimenyetso yemeza ko polisi ifite ko bakekwaho ibikorwa byahungabanya umudendezo w’igihugu.