
Amafoto y’imbunda zakoreshejwe na Stephen Paddock mu kwica abantu i Las Vegas muri Amerika yashyizwe ahagaragara.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko umugabo witwaje imbunda wishe arashe abantu 59 naho abandi 527 bagakomereka i Las Vegas muri Amerika ari « umurwayi ».
Avugira mu biro bye bya White House, Trump yavuze ko mu gihe kiri imbere bazareba uko amategeko agenga gutunga imbunda akora ariko nta bindi bisobanuro yabitanzeho.
Igipolisi gikomeje gushakisha impamvu yatumye Stephen Paddock -w’imyaka 64 – amisha amasasu ku bantu bari mu gitaramo cy’umuziki yibereye mu gorofa rya 32 muri Mandalay Bay Hotel.
Igipolisi cyabonye imbunda 23 mu cyumba yarimo kandi gisanga izindi mbunda n’ibisasu iwe mu rugo.
Amafoto y’imbunda zari mu cyumba cya hoteli yari arimo igihe yagabaga igitero yashyizwe ahagaragara n’igitangazamakuru Boston 25 News Hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe ariko ntabwo yari yemezwa.
Bwana Paddock – bisa nkaho yiyahuye mbere yuko igipolisi kinjira ku ngufu aho yari ari – nta byaha yari azwiho kandi nta n’ikintu kibi igipolisi cyari kimuziho.