IJAMBO RY’UMUNSI : Mu ijuru hari Imana ihishurira abantu bayo ibihishwe.

Usanga abantu biringira inkomezi z’abapfumu n’abakonikoni ariko igitangaje n’ukuntu usanga bakekeranya; ahandi ntibemere gukora kw’ikomezi z’Imana mu bantu bayo; Imana ishobora vyose kandi kugeza na magingo aya impano z’Imana ziracakora ku mugaragaro mu bantu b’Imana (Kwerekwa; guhanura; inzozi ziva ku Mana….).Mu ijuru hari Imana ihishurira abantu bayo ibihishwe.

Mu ijuru hari Imana ihishurira abantu bayo ibihishwe.

” Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” Umwami w’Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w’Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.”

2 Bami 6:8-10 (Bibiliya Yera)

Kuba hari abakoresha impano z’Imana uko bidakwiye; bahanura ibinyoma; abandi bakazigura ibiguzi (Bahanura cyangwa bagasengera abantu ngo babahe amafaranga….); ibyo byose n’ibindi tutarondoye ntibivuze ko Imana itagikorera mu bantu bayo bayubaha kandi bayumvira.

Sugushidikanya Imana ihishurira abantu bayo ibihishwe; nkuko yajyanga ihishurira umuntu wayo Elisa imigambi mibi Abasiriya babaga bafitiye umwami w’Abisirayeli n’ingabo ze, Sibyo gusa yahishuriwe; Bibiliya igaragaza ingero nyinshi; yaba kuri we no kubandi bantu b’Imana.
Isomo rikomeye ryo kwigira muri iyi nkuru n’ugusobanukirwa neza ko ukw’Imana yahishuriraga Elisa n’abandi bantu bantu batandukanye nubu niko bikiri.
Bibiliya hari ijambo rikomeye yatsindagiye rivunga ngo ” Nuko akajya akira muri ubwo buryo , Si rimwe si kabiri”, Bishatse gusobanura ko Imana yakundaga guhishurura Elisa iyo migambi.
Imana ntihindindu, ahubwo twembwe abana b’abantu nitwe duhinduka, No mubihe bya none; abana bayo ntisiba kubahishurira ibihishwe n’imigambi ya Satani ku manywa na ninjoro.
” Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.” Abaheburayo 13:8
Abo Bibiliya yita abana b’Imana ni bande ?
Bibiliya mu mirongo twasomye yagiye igaragaza Elisa nk’umuntu udasanzwe aho yamuhaye izina rimutandukanya n’abandi; imwita umuntu w’Imana; bishatse gusobanura ufitanye ubusabane bwa hafi n’Imana, Iryo zina rifite ubusobanuro bukomeye; niryo kwibazaho cyane no gutindaho!

Ese urifuza ku menya ibihishwe no guhinduka nawe umuntu w’Imana? Guhera none haranira kubaka ubusabane bwawe bwa hafi n’Imana; Nawe uhinduke kandi witwe umwana w’Imana; maze utangire nawe guhishurirwa.

” Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona.” Imigani 8:17
Iyo turi kure y’Imana tuba tubana n’ubumuga bwo ku tareba mu buryo bw’Umwuka; ariko nitwiyuzuza n’Imana izadukora ku maso, itugirire ibambe; ikureho ibitwanduza byose; maze duhumuke tubashe kubona ibyo aya maso y’umubiri atareba.

” Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?” Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.” 2 Bami 6:15-17. Amen